Digiqole ad

CHAN: Abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo ikinira i Gisenyi

 CHAN: Abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo ikinira i Gisenyi

Mbere y’uko haba tombola yo gushyira mu matsinda ibihugu 16 bizakina irushanwa ry’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu ‘CHAN’, abatuye Rubavu na Goma bifuzaga ko ikipe ya DRCongo bakunda ari benshi ikinira i Gisenyi kuri Stade Umuganda kugira ngo bazayishyigikire, none inzozi zabo ntizabaye impamo.

Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye mu itsinda B ririmo DRC, Ethiopia, Cameroon na Angola zikazakinira i Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. I Rubavu, hazakinira itsinda D ririmo Zimbabwe, Zambia, Uganda na Mali.

Uretse abanya-Gisenyi ubwabo bazwiho gukunda umupira, ngo bari baniteze abaturanyi babo b’Abanye-Goma nabo bakunda umupira w’amaguru cyane.

Ku rundi ruhande, abacuruzi nabo ngo bari biteze gucuruza cyane kuko ngo hari Abanya-Goma benshi bavuga ko bari kuzacumbika mu Rwanda kugeza igihe irushanwa ryari kuzarangira.

Abatuye Goma na Rubavu banyuranye baganiriye n’UM– USEKE ntibatinya kugaragaza ko babajwe no kuba itsnda ririmo Ikipe ya Congo Kinshasa ritazakinira i Gisenyi.

Kasongo Denis, utuye mu Mujyi wa Goma yavuze ko bari ku mavi bategereje ko ikipe yabo yazakinira kuri Stade Umuganda kugira ngo abaturage bo mu Mujyi wa Goma biborohere kuyishyigikira, ati “Uretse ko no mu Mujyi wa Huye yagiye tuzayisangayo turi benshi.”

Manzi Yves utuye Rubavu nawe avuga ko bahombye byinshi, cyane cyane kubijyanye n’ubucuruzi kuko ngo bari kuzabona Abanyekongo benshi, ariko ngo akaba yizeye ko n’Abagande bashobora kuzaza ari benshi kureba ikipe yabo.

Abanya-Rubavu bavuga ko bategerezanyije ibakwe ryinshi abanyamahanga bazaza kureba imikino cya CHAN, kandi ko bazabakirana urugwiro, ndetse bakabereka umuco nyarwanda.

Maisha Patrick Ntaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish