Digiqole ad

Burya u Rwanda ni rwiza…dutemberane imisozi ya Rubavu na Rutsiro

 Burya u Rwanda ni rwiza…dutemberane imisozi ya Rubavu na Rutsiro

Hari Abanyarwanda n’abanyamahanga batekereza ko ubukerarugendo mu Rwanda ari ubwo kureba ingagi mu birunga, inzu ndangamurage, Parike nk’Akagera cyangwa Canopy way mu ishyamba rya Nyungwe, nyamara hari ibindi bice nyaburanga bigaragara hirya no hino mu Rwanda wasura kandi ukanezerwa cyane.

Aha ni ku biro bya Koperative y'abahinzi b'icyayi ba Pfunda aho ukatira, usiga umuhanda uva Rubavu ujya Kigali.
Aha ni ku biro bya Koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda aho ukatira, usiga umuhanda uva Rubavu ujya Kigali.

Uyu munsi dutemberane mu rugendo rw’ibilometero 103, ruhaguruka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, rukanyura ku biro bya Koperative y’abahinzi b’icyari ba Pfunda, ukanyura ku mirima yabo iri mu bilometero bicye hirya yaho, ugakomeza uwo muhanda w’imisozi myiza ihinzeho icyayi, ukanyura mu Murenge wa Mubuga, ukanyura ku ishyamba cyimeza rya Gishwati rigiye kugirwa Parike ya kane y’igihugu, ukagera Kinunu ku mazi, ugakomeza umuhanda wo hejuru y’ikiyaga cya Kivu unyura Kimbiri,ufata Nyamyumba mu muhanda uca ku kigo kizwi cyane kitwa Kigufi no kuri centre ya Musenyeri Aloys Bigirumwami, ugahinguka kuri Brasserie ya BRALIRWA ukagaruka mu mujyi wa Gisenyi.

Nubonamo amafoto menshi ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly ntutungurwe kuko uretse ubwiza bwe bukurura Camera, twakoranye uru rugendo kandi nabonye anakunzwe cyane mu bice by’icyaro, gusa bamuzi kuri Radiyo.

Tugeze i Pfunda, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 35 yaramubonye ahita yirukira munzu ngo azane ifoto arebe niba ariwe koko, ariko yaje twamaze kugenda.

Dutangira urugendo mu masaa tatu n'igice z'igitondo akanyamuneza kari kose kuri Miss Rwanda 2016.
Dutangira urugendo mu masaa tatu n’igice z’igitondo akanyamuneza kari kose kuri Miss Rwanda 2016.
Abaturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba Mutesi yari ahagarariye muri Miss Rwanda 2016, banejejwe no kumubona abasura.
Abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba Mutesi yari ahagarariye muri Miss Rwanda 2016, banejejwe no kumubona abasura.

Mu magambo wakumva uru rugendo ari rugufi, gusa bizagusaba kwitwaza amazi ahagije yo kunywa kuko ari urugendo rutwara amasaha atari munsi y’icyenda iyo wagiye unyura ahari ibice nyaburanga ukabanza kwitegereza neza dore ko bigoye kubirenga.

Ni urugendo ushobora guhaguruka i Gisenyi 09h30 ukarurangiza 18h30 z’umugoroba, ariko ni amasaha udashobora kwicuza kubera ibyiza urubonamo.

Ni urugendo rwifashisha umuhanda wo mu ruhererekane ry’imisozi miremire (Congo Nile Trail) iri mu Turere twa Rubavu na Rutsiro twatembereye, ariko igakomereza no mu tundi turere.

Umuhanda uva Pfunda ukanyura Karongi ku Kibuye werekeza Rusizi, ntiworoshye kuko utaratunganywa neza ariko uraryoshye kuwugenda kubera ibyiza biwukikije.

Imirima y'icyayi yo mu Kagari ka Bunyunzu, Umurenge wa Kivumu.
Imirima y’icyayi yo mu Kagari ka Bunyunzu, Umurenge wa Kivumu.
Sebuhoro Eniyasi watangiye gusoroma icyayi mu 1973 nibyo ngo bimutungiye umuryango kuva icyo gihe.
Sebuhoro Eniyasi watangiye gusoroma icyayi mu 1973 nibyo ngo bimutungiye umuryango kuva icyo gihe.
Mu gutembera, buri kimwe gishobora kukubera ikizana ibyishimo.
Mu gutembera, buri kimwe gishobora kukubera ikizana ibyishimo.
Abakora kuri iyi mirima bakunda kwakira abakerarugendo bakabereka uko basoroma icyari n'uko gitunganywa.
Abakora kuri iyi mirima bakunda kwakira abakerarugendo bakabereka uko basoroma icyari n’uko gitunganywa.
Umusozi wo mu Kagari ka Nyabirasi, Umurenge wa Mubuga ni umwe mu yiryoheye ijisho.
Umusozi wo mu Kagari ka Nyabirasi, Umurenge wa Mubuga ni umwe mu yiryoheye ijisho.
Imisozi itatse icyayi n'amashyamba, impumuro y'icyayi n'iy'ikawa aho zihinze ni kimwe mu bintu biryoshye gusura mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Imisozi itatse icyayi n’amashyamba, impumuro y’icyayi n’iy’ikawa aho bihinze ni kimwe mu bintu biryoshye gusura mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Miss Rwanda aha baramwambika imyenda bambara mbere yo gusoroma kugira ngo nawe asorome.
Miss Rwanda aha baramwambika imyenda bambara mbere yo gusoroma kugira ngo nawe asoromeho.
Byari ibyishimo kuri Mutesi Jolly kuko ni ubwambere asoromye icyayi.
Byari ibyishimo kuri Mutesi Jolly kuko ni ubwa mbere asoromye icyayi.
Aha arafatanya n'abaturage gusoroma icyayi.
Aha arafatanya n’abaturage gusoroma icyayi.
Umusaza umaze imyaka umaze imyaka 43 mu gusoroma icyayi arigisha Miss Rwanda uko basoroma icyayi.
Umusaza umaze imyaka umaze imyaka 43 mu gusoroma icyayi arigisha Miss Rwanda uko basoroma icyayi.
Umubyeyi Kingeneye Venansiya ati "Miss ntugende ntakuramukije nakumvise kuri Radiyo."
Umubyeyi Kingeneye Venansiya ati “Miss ntugende ntakuramukije nakumvise kuri Radiyo.”
Bagwanye mu nda barahoberanye biratinda
Bagwanye mu nda nk’abaziranye barahoberanye biratinda
Icyayi uretse kuzanira u Rwanda Amadevize menshi dore ko kiri mu bicuruzwa bitatu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi, kinaha imirimo abaturage benshi mu kugihinga, kugisarura, kugitunganya no kukigeza ku isoko.
Icyayi gifitiye abaturage bagikoramo akamaro kanini

Icyayi uretse kuba cyinjiriza u Rwanda amadevize menshi dore ko nko mu mwaka ushize kinjije arenga Miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika (nk’uko raporo ya NAEB yo muri Nyakanga 2015 ibigaragaza), kinaha imirimo abaturage benshi mu kugihinga, kugisarura, kugitunganya no kukigeza ku isoko.

Reka dukomeze urugendo, Abakerarugendo cyane cyane abanyamahanga, akenshi banyura muri uyu muhanda banyonga igare kuko aribwo ubona neza uburyohe bw’iyi misozi, hanyuma aho baruhiye bagakambika.

Ni urugendo uramutse ugerageje utazigera wibagirwa kuko ni urugendo wakungukiramo byinshi bitatse urw’imisozi 1 000.

Aha dutangiye ishyamba cyimeza rya Gishwati.
Iyi misozi myiza urayireba ukagirango ni igishushanyo cy’ubugeni, iri dutangiye ni ishyamba cyimeza rya Gishwati.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kiri mu nzira za nyuma zo guhindura ishymba kimeza rya Gishwa, ahantu basurwa ku buryo ngo nibimara gutegurwa neza, ibiti, ibyatsi, inyoni n'inyamanswa ziri muri iri shyamba zizaba zishobora gusurwa nta nomyi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kiri mu nzira za nyuma zo guhindura iri shyamba kimeza rya Gishwati, ahantu basurwa ku buryo ngo nibimara gutegurwa neza, ibiti, ibyatsi, inyoni n’inyamanswa ziri muri iri shyamba zizaba zishobora gusurwa nta nkomyi, gusa nta gihe cya nyacyo gitangwa ku buryo iri shyamba rizaba ryatangiye gusurwa.
Kumanwa na nijoro igikomeye wumva muri iri shyamba riteye ubwoba kwinjiramo ni amajwi amaze nk'ay'amajeri cyangwa ibivugirizo by'inzoka.
Kumanwa na nijoro igikomeye wumva muri iri shyamba riteye ubwoba kwinjiramo ni amajwi amaze nk’ay’amajeri cyangwa ibivugirizo by’inzoka.
Miss Rwanda ati kugira ngo n'abandi bazatinyuke kurijyamo reka nanjye ndigeremo.
Miss Rwanda ati kugira ngo n’abandi bazatinyuke kurijyamo reka nanjye ndigeremo.
Usohotse mu ishyamba uhingukira ku dusozi twiza twgutse hejuru ya Kivu n'uturwa duto turi muri iki kiyaga nyaburanga
Usohotse mu ishyamba uhingukira ku dusozi twiza twgutse hejuru ya Kivu n’uturwa duto turi muri iki kiyaga nyaburanga
Uruganda rw'icyayi rwa Kinunu rutema ishyamba cyane kugira ngo rubone inkwi zo gukoresha. Ibintu bisa n'ibiteye impungenge ku bidukikije, gusa ngo batera ibiti byinshi nyuma yo gutema ibishaje
Uruganda rw’icyayi rwa Kinunu rutema ishyamba cyane kugira ngo rubone inkwi zo gukoresha. Ibintu bisa n’ibiteye impungenge ku bidukikije
Ubuyobozi buvuga ko nubwo ishyamba ritemwa cyane, uruganda ruhita rutera ubundi bwoko bw'inturusu bukura vuba ku buryo ahatemwe ibiti hadasigara ari ubutayu.
Ubuyobozi buvuga ko nubwo ishyamba ritemwa cyane, uruganda ruhita rutera ubundi bwoko bw’inturusu bukura vuba ku buryo ahatemwe ibiti hadasigara ari ubutayu.
Ku misozi ya Kinunu utangira kureba Kivu mu buryo buteye amabengeza udashobora kwibagirwa
Ku misozi ya Kinunu utangira kureba Kivu mu buryo buteye amabengeza udashobora kwibagirwa
Aha Kinini Miss yahahagaze kandi yishimirwa n'aho yahasanze.
Aha mu Kinini Miss Rwanda yahahagaze kandi yishimana n’aho yahasanze.
Aba bana byarabatangaje kumva Miss Rwanda yageze iwabo, mu buranga bw'igihugu cyabo
Aba bana byarabatangaje kumva Miss Rwanda yageze iwabo, mu buranga bw’igihugu cyabo
Urugendo twatangiye saa tatu n'igice z'igitondo, saa cyenda tugeze ku nkombe z'ikiyaga ku ruhande rwa Kinunu, iyo uhageze urushye uraryama ukaruhuka bugacya ukomeza urugendo.
Urugendo twatangiye saa tatu n’igice z’igitondo, saa cyenda tugeze ku nkombe z’ikiyaga ku ruhande rwa Kinunu, iyo uhageze urushye uraryama ukaruhuka bugacya ukomeza urugendo.
Iyo uhisemo kurara aha, bigufasha kuruhuka kuko ari ahantu heza hakora ku mazi kandi hegeranye n'uturwa twisnhi turyohera ijisho kureba.
Iyo uhisemo kurara aha, bigufasha kuruhuka kuko ari ahantu heza hakora ku mazi kandi hegeranye n’uturwa twisnhi turyohera ijisho kureba.
Aha uhageze, uricara ukaryoherwa n'ubwiza, akayaga n'impumuro y'impumuro y'ikawa ihahinze.
Aha uhageze, uricara ukaryoherwa n’ubwiza, akayaga n’impumuro y’ikawa ihahinze.
Miss Mutesi Jolly twahageze arushye, ati "reka nanjye mbanze mfate akayaga hano."
Miss Mutesi Jolly twahageze arushye, ati “reka nanjye mbanze mfate akayaga hano munsi y’imigano.”
Ubwiza bw'aha ntiwahavautahafatiye n'agafoto.
Ubwiza nyaburanga hamwe n’umwiza wahize abandi bakobwa bahatanye nawe mu Rwanda
Ahwiii, turaruhutse reka dukomeze urugendo.
Ahwiii, turaruhutse reka dukomeze urugendo.

Miss Rwanda 2016, Umutesi Jolly twajyanye ati “Ahantu henshi twagiye tunyura, nabonye ari heza cyane, ni ahantu haryoheye amaso, hafite uburanga, usibye ibirunga tuzi n’ibindi bivugwa nasanze hari ahandi hantu heza mu Rwanda abantu bakwiye guha agaciro bakaza naho bakahareba… Aho nakunze cyane ntazibagirwa ni ku mirima myiza y’icyayi.”

Ubu rero noneho dusize kinunu, twerekeje umuhanda unyura ku nkengero z'Ikivu, turimo kugaruka i Gisenyi.
Ubu rero noneho dusize kinunu, twerekeje umuhanda unyura ku nkengero z’Ikivu, turimo kugaruka i Gisenyi.

Gusubira i Gisenyi narwo ni urugendo rw’amasaha hafi atatu, kubera imiterere y’umuhanda n’ibyiza nyaburanga biri hafi y’umuhanda udashobora kunyuraho utarebye cyangwa ngo ufotore.

Urugendo rwacu navuga ko rusoreje aha, ni ku muhanda uturuka kuri Bralirwa, abazi Gisenyi rero uba usa n'ugeze mu Mujyi.
Urugendo rwacu navuga ko rusoreje aha, ni ku muhanda uturuka kuri Brasserie, abazi Gisenyi rero uba usa n’ugeze mu Mujyi.

Uru ni urugendo buri munyarwanda ubishoboye akwiye gukora, si ngombwa kandi ko ugenda ukagaruka ku Gisenyi kuko ushobora kugera hejuru mu misozi ugahita ukora 91Km ukerekeza Karongi nabwo ugenda ureba ibyiza by’i Rwanda bitatse imisozi y’uturere twa Rubavu, Rutsiro na Karongi.

Uru tugendanye ni urugendo rw’ibilometero bisaga 100 . Ubutaha tuzatemberana Umujyi wa Gisenyi.

Photos/V Kamanzi/Umuseke

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Wa munyamakuru we uri uwa mbere ariko nanone ngufitiye ishyari kuko akazi kawe ndabona ari umudugararo pe.how can I apply for it?

  • u Rwanda ni Rwiza ahubwo njye sinibaza ukuntu abahanzi bo mu Rwanda bajya gukorera indirimbo mu bindi bihugu! uzi ifoto zo mu cyayi? mu migano? mu miseke yo ku Kivu? Uzi Jardin zo ku mazi ku Kivu( la Palme,….) nta handi wazibona. Bahanzi bacu, murebe kureeeee

  • Yoooo, byari byiza pe. None se ko udakomeje. Amafoto yari atararangira. Ntabwo se mwasuye ya HOTELI yo MURI NYUNGWE urangije ishyamba. None se rwa rutindo rwo mu kirere rwo muri nyungwe ruri he? Twa dusimba se two ko ntubonye? Ko mwihuse cyane mutageze ku mashyuza yo mu BUGARAMA, ariko na GISENYI aho mwerekeje abayo. None se ni mugaruka i KIGALI muzasura I NGAGI mu Birunga? Bariya bana se MISS yateruye n’abariye bifotoranije hari ka kado yabasigiye, juste akanote ka 1000 frw ko kugura agasabune. Cyakora ni byiza, urabona afite urugwiro , urukundo, umuco, ni akomereze aho, ariko ajye asiga anatanze ubutumwa rimwe na rimwe. Nka hariya yari kubwira ababyeyi ati MUKOMERE KU MUCO, mwite ku isuku y’abana banyu, umwana ni umutware, niwe RWANDA rwejo. OK, ndabimuvugiye.Cyakora ntibasa nabi cyane(abana), nibura ntibambaye incwancwabari kandi barogoshe.

    • Yewe G, ntiwasomye inkuru neza, nonese ibya Nyungwe ubizanyemo ute koko!!???

  • murabusanganywee……………….hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh muzatahira ibyo……..iyaba mwagiraga amafranga

  • Hi, ndabemeye cyane kukazi katoroshye wakoze,nabandi benshi bakagombye kujya bafata umwanya bagatembera igihugu cyabo maze aho bitagenda bagahavuga higakosorwa. Ndagushyikigiye Miss Jolly@2016.

  • miss wacu ni mwiza cyane araseka neza pe. ariko uyu munyamakuru ukiri ku gisenyi ntabwo azi ko ari Rubavu?

  • Turakwemra cyane Umutsesi Jolly komerazaho akazi rwose, mundanga gaciro zimwe ziranga umwari w’urwanda harimo no gukunda umurimo unoze! Uwo munyamakuru nawe rwose tura mushimye kuko urabonako atasigaye inyuma kugufasha kugirango gahunda zawe zimenyekane hose kndi neza….rwose afite ubunararibone! miss rwose courage manda yawe uyibyaze umusaruro natwe tukuri inyuma. tubifurije akazi !

  • Njye ndumva Miss yagirwa Ange Kagame, agahabwa mandat y’imyaka 17 kugeza 2034. Cyari igitekerezo cyanjye Murakoze!

    • Malade! Ufite trauma rwose narangije kugusuzuma!

  • BAHIRE urakoze cyane ku nkosora, nabivanze rwose.

  • Ni byiza natwe uduteye amatsiko umunsi umwe tuzahasura.

  • miss Mutesi Jolly turakwemeraaaaaaaa!!!!! be strong. u Rwanda rwacu ni rwiza peeeeeee!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish