Dutemberane mu bice nyaburanga n’umusozi wa Gisenyi
*Gisenyi, mu Karere ka Rubavu iri mu mijyi itandatu yatoranyijwe izunganira Kigali;
*Izwiho kuba umujyi wo kwidagaduriramo, ndetse ukanashyuha;
*Uretse kuba umujyi w’ubucuruzi, ufite n’ibice nyaburanga bifasha abantu kwishimisha no kuruhuka;
*Munyarwanda cyangwa munyamahanga utarasura Gisenyi uri guhomba.
Mu Mujyi wa Gisenyi, uretse umusenyi wo ku kiyaga cya Kivu, amahoteli anyuranye, ikibuga cy’indege, Stade, inzu z’urubyiniro, utubari turi ku mazi, uyu munsi ugiye kumenya ibindi bice ushobora gusura bikagufasha kwishima no kuruhuka mu mutwe.
Reka duhere ku musozi wa Gisenyi, ubu umaze kugirwa umusozi w’ubukerarugendo ku bufatanye na Koperative Inshongore y’Inkeragutabara hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ikigo cy’igihugu cyimakaza iterambere (RDB).
Uyu musozi ufite amateka, Benoit Munyankindi, umukozi wa RDB avuga ko ujya gutunganywa neza ukongerwaho ibiti himuwe imiryango 1 222 yari iwutuyeho ku manegeka, ku buryo ngo nko mu bihe by’imvura abantu bahoraga bapfa ari benshi. Ubu iyo miryango yatujwe ahitwa Karugogo na Kanengo.
Umusozi wa Gisenyi ubumbatiye amateka menshi, arimo ashingiye ku buvumo (abacunga uyu musozi bavuga ko batarahashyira umuhanda ku buryo abantu bahagera) ngo bwifashishijwe n’Umujenerali w’Umudage, ubwo barwana n’Ababiligi bari muri DR Congo mu ntambara ya mbere y’Isi, ndetse hagwa abasirikare benshi cyane.
Aha ngo Abadage barahakunda kuko hafite aho hahuriye n’amateka yabo nk’uko tubikesha Ndagijimana Innocent, umwe mu bagize Koperative Inshongore.
Uyu musozi kandi wakunze kujya wifashishwa n’ingabo z’u Rwanda.
Uyu musozi uzengurutswe n’agahanda k’ibilometero 11 ushobora kugendamo n’amaguru gusa, ukora Siporo cyangwa uri gutembera.
Iyo uri hejuru uba ushobora kureba neza Umujyi wa Gisenyi, ikiyaga cya Kivu n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo munsi yawe.
Kuri uyu musozi kandi haboneka indabo, urutare bakoreraho imyitozo yo kurira, ariko ushobora no kuhidagadurira mu minsi mikuru cyangwa igihe ushaka kwishimana n’inshuti.
Koperative icunga uyu musozi wa Rubavu ngo iri hafi kongeramo ibikorwa-remezo nk’amatara, inzu zakirirwamo abantu, amahema yo kuraramo, no gutunganya imihanda ijya ku buvumo ku buryo byarushaho gukurura abakerarugendo benshi.
Imirimo yo gushyira ibikorwa kuri uyu musozi ubu imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri 232 703 000 Rwf ariko biracyakomeje. Kugeza ubu kuhasura ni amafaranga 1 000Rwf yonyine ku Munyarwanda na 2 000Rwf ku munyamahanga.
RDB nyo yarangije inyigo yo gushyira imigozi n’ibikoresho bijyana bizwi nka “Zipline (aho ugenda witendetse ku migozi ariko wicaye mu kintu kimeze nka kimwe bicazamo umwana kwa muganga bamupima ibiro mbere yo kumukingira) ku buryo udashobora kugwa.
Iyi Zipline ngo izaturuka aho umusozi uwa Gisenyi utangirira, igera ku gasongero kawo, ikomereze ku gasozi ka Nengo, imanuke hasi hafi y’ikiyaga, ku buryo ngo kizaba ari igikorwa kizarushaho gukurura abakerarugendo benshi. Ndetse ngo hashobora kuzazanwamo n’udusimba abantu bajya basura.
Reka tuve mu buntu tujye mu bundi, i Gisenyi hari ahantu henshi ho kogera ariko nabahitiyemo hamwe mwasanga n’indi Siporo yo gutwara akato gato muri Siporo y’amazi no kwitwara mu mazi, ibyo bita “Kayaking”.
Aha ho turi kumwe na Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi.
Kuri aka karwa ubu hakorerwa ibirori, ubukwe,…nyamara ngo kera baharohaga abakobwa batwaye inda z’indaro, Abashi bakahabakura bakabatwar bakabigirira abagore.
Muri ‘Kayaking’ utwara ubwato ukahagera.
Kayaking ni kimwe mu bintu byiza bikwiye kukuzana ku Gisenyi niba utarabikora, uwabikoze nawe aragaruka kuko ubu nanjye ndumva nasubirayo.
Nugera ku Gisenyi rero, ntuzatahe udasuye ishuri ry’ubugeni, gushushanya na Musika ryo ku Nyundo ryashinzwe mu 1953, iri shuri ririmo impano mu gukora ibibumbano, gushushanya, gukora Tableau, na Muzika.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bufite intego yo kurushaho kuryegereza abantu bakarisura kugira ngo barebe ibyo abanyeshuri bababo bakora, dore ko kuhagera nta rugungu kubera umuzika n’ubugeni buhari.
Wowe wasomye iyi nkuru ndagukangurira nawe kuzasura aha hantu kuko bidahenze…
Photos/ V.KAMANZI
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
15 Comments
Wawowwww…. guys ndacyabakunda kbsa amafoto yanyu na captios biraryoshye sana murakoze kudutembereza u Rwanda. Courage mwese.
Captions wagira ngo ni Yanga wo mu gasobanuye uzandika. Hahaha good job guys
Thank you ku nkuru iryoshye! Nyampinga Jolly azi ubwenge!
Ndabemera kbsa mugira ibintu biryoshye vraiment.
Uru RWANDA ni rwiza mwokabyara mwe gusa henshi ntiharatezwa imbere nubwo nubushobozi bwacu buracyari hasi ariko bizaza tu.
Muvandimwe wagize neza kutugezaho iyi nkuru
Ariko iyo urangije inkuru udshyizeho adress umuntu ya contact ashaka gusura ahahantu hose ntacyo uba ukoze nkumwana wenda undi
Mbare kabiri wazishyize hano kumacomantaire
This is a very nice piece of Gonzo reporting,
You guys of Umuseke are so amazing
Very well done.
Awasome!!!!!
Umuseke you are professional kabisa.mureke za ngirwa websites zindi zirirwa zivuga ubusa zigoreka Ikinyarwanda.mukomereze aho.
Mbere yo kwandika iyi comment, mbaje gusura site ya RDB. Nsanze hari utuntu duke turi kuri Département ya TOURISME; ntabwo bishamaje, site ntabwo ikoze neza. Birasaba ko ivugururwa. Amafoto y’uyu munyamakuru urabona ko agushitura ukumva wava mu byawe ukajya gutembera mu RWANDA. Mubindi bihugu usanga abanyagihugu aribo benshi basura ibyiza bitatse igihugu cyabo . ABANYAMAHANGA usanga aribo bacye. Ikindi site za RDB bakore kuburyo ushyiramo traduction automatique , buri wese mu rurimi rwe abashe gukurikira. N’ubwo iba idasobanura neza, ariko buri wese mu rurimi rwe ashobora kumva message ushaka kumuha;
Bref RDB itunganye site ya DEPARTEMENT ya TOURISME, kuburyo idukangurira twese gusura ibyiza bitatse iki gihugu ndetse na EAC; MUREBE SITE YITWA “VOYAGE PRIVE” yabaha ikitegererezo;
Yes this is really a nice Gonzo
Woow,uy’umunyamakuru nzamugurira akantu arashoboye izi nkuru zawe ziteguranye ubuhanga,ahubwo na RDB igomba kuguha bonus.Umuseke mukomerezaho!
Mbega byiza!!Dukeneye nyinshi nk’iyi. U the best.
Umva uburyo uteguramo inkuru zawe buraryoshye cyane ahubwo ubu aho gutemberera nahabonye. Nyampinga Jolie warebye neza uhitamo uyu mushinga mbere sinawumvaga neza ariko mbonyeko uri unique kabisa. Twari tuzi ibirunga na kagera none mfite amatsiko….. courage my girl, RDB nyampinga mwarakoze kumushyigikira mugukora ubukangurambaga bwubukerarugendo ariko nuyu munyamakuru ari ????????
Birambabaje birananshimishije kbsa
Mbabajwe nuko mundushije kumenya ahomvuka nahazi neza nkuku!!
Sinarinzi ko iwacu haribyiza nkibi pe!
Ndava kgli ngegushora Business iwacu kbsa
Rubavu we gahorane amahoro n’amafaranga!
Turaje tukubake abatugana barusheho kukwishimira!!!!
MURAKAZA neza BASHYITSI BAHIRE Mu Rwatubyaye.
genda Rwanda urinziza n’abagutuye nibeza. ibyiza bigutatse Rwanda nibyinshi cyane sinabivuga ngo mbirangize. anyway RDB RDB. nimwe mufite ubukerarugendo mu ishingano nimwihangane muvugurure website yanyu kuruhande rw’ ubukerarugendo kuko ntakintu mushyiraho gishobora gukurura ba mukerarugendo. u Rwanda ruhomba benshi kubera mwe(RDB) na website yanyu. mwibuke ko isurwa naba mukerarugendo benshi. you need tol improve please.
Comments are closed.