Rubavu: Ikiraro cyubatswe kuri Sebeya ntikivugwaho rumwe
*Iki kiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama,
*Cyubatswe ku bufatanye n’akarere ka Rubavu na Kompanyi ya OTP,
*Bamwe mu baturage bavuga ko cyabakuye mu bwigunge abandi bakavuga ko OTP ariyo yungutse,
*OTP n’ ubuyobozi bemeza ko cyubatswe mu nyungu rusange.
Ikiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama gihuza utugari twa Musabike na Kamuhoza, ntikivugwaho rumwe n’abagenerwabikorwa kuko n’ubwo bamwe bemera ko cyakemuye byinshi, abandi bavuga ko ari icya kompanyi OTP yafatanyije n’akarere kucyubaka.
Mu gihe hari abavuga ko cyabakuye mu bwigunge bagaragaza byinshi cyakemuye nko kuba hari abararaga nzira mu gihe imvura yaguye.
Abakerensa akamaro k’icyo kiraro bavuga ko kompanyi icukura umucanga ari na yo yacyubatse ariyo gifitiye inyungu kuko yihariye isoko ryo gucukura umucanga yonyine ngo kuko kukinyuzaho imodoka itari iyakompanyi yikoreye umucanga bitemewe.
Umwe mu bavuga ko iki kiraro gifite akamaro ati: ”Imvura yabaga yaguye umwe agacumbika hakurya undi hakuno ndetse n’abana bavuye ku ishuri bagacumbika mu ngo ziri hakurya y’umugezi.”
Undi na we ubona akamaro k’iki kiraro ku baturage, ati: ”Iki kiraro cyakemuye byinshi kuko nkatwe abanyonzi cyatumye tubona uko tujya kuzana amata hakurya mu misozi. Uyu mucanga mubona aha wahaye benshi akazi, imodoka zirambuka zigapakira amakara, imbaho n’ibindi.”
Bashimangira ko iki kiraro ari bimwe mu bigaragaza iterambere agace batuyemo gakomeje kugenda kageraho.
Ku ruhande rw’abagaragaza ko ikiraro nta kamaro kibafitiye, bavuga ko ngo umuyobozi wa kompanyi OTP yagiye akibirukanaho ndetse ngo anababuza kugira ibintu banyuzaho, ndetse ngo umucanga ufatiwe mu yindi modoka ahita awushyira ku woyacuye.
Umwe yagize ati: ”Iki kiraro nta kamaro kidufitiye ahubwo nyiri uriya mucanga ni we gifitiye akamaro, ntabwo napakira imodoka umucanga ngo nanjye nyuzeho. Ahita awufata akawusuka ku we ngo nta nkunga twamuteye acyubaka.”
Umuturage uvuga ko yirukanywe kuri iki kiraro na Clement uyobora OTP, ati: ”Nari mpahagaze, araza arambwira ngo nimuvire ku kiraro. Ntabwo ari icy’abaturage ahubwo ni icye kuko tuvuga ko ari ikiraro cya Clement ntabwo ari ikiraro gifitiye abaturage akamaro.”
Kimenyi Clement ushinjwa kwiyitirira ikiraro, ntiyemera ibyo kwikubira inyungu z’iki kiraro, yemeza ko amasezerano bagiranye n’akarere harimo ko kigomba kuba inyungu rusange ku baturage.
Ati: ”Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye n’akarere kugira ngo gihuze abaturage bo mu kagari ka Musabike ndetse na Kamuhoza, kuba bavuga ngo ni icya Clement ni uko ari njyewe uhagarariye kompanyi ya OTP. Uwo ariwe wese aratambuka nta nkomyi, Leta ni yo isoresha cyangwa ababiherewe uburenganzira. Iki kiraro ni inyungu rusange.”
Asaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kumvisha abaturage ko iki kiraro ari icyabo kugira ngo barusheho kugikoresha ku nyungu z’abo bataretse no kukibungabunga, yemeza ko abavuga ko ntacyo kimaze ari abo cyahombeje.
Ati: ”Hari abajaburaga umucanga mu kajagari bahagaritswe nyuma yo gukora imirimo yo kubungabunga ibidukikije kuri uyu mugezi, hari n’abandi bakoraga imirimo yo kwambutsa abantu ku mugongo mu gihe imvura yabaga yaguye, abo bose kuko batakibikora nibo usanga bavuga ngo ntacyo kimaze.”
Bizimana Epimac, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kanama yemeza ko impamvu abaturage bitirira iki kiraro Clement, ari uko ari we wakurikiranye imirimo yo kucyubaka aha akemeza ko ari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage.
Ati: ”Abaturage mu myumvire yabo iyo babona umuntu akurikirana ikintu bakunda kukimwitirira kandi atari ko bimeze. Ubu hari gahunda ihari n’ubwo twagiye tubaganiriza, turakomeza kubikora kugira ngo bumve neza ko ikiraro ari icyabo bakibyaze umusaruro ndetse bakomeze no kukibungabunga.”
Yemeza ko iki kiraro gifitiye abaturage akamaro ku buryo budashidikanywaho kuko uretse kukinyuraho ubwabo, imodoka zitwara umucanga, umusaruro wiganjemo amakara n’imbaho zigikoresha bityo bikazamura ubukungu mu gace kirimo.
Iki kiraro cyuzuye mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka cyubatswe ku bufatanye bwa Kompanyi ya OTP ikora ubucukuzi bw’umucanga muri aka gace n’akarere ka Rubavu cyatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 71.
RUKERA Placide
UM– USEKE.RW