*Mukankomeje avuga ko ibyaha yabwiwe mu bugenzacyaha byahindutse mu bushinjacyaha, *Avuga ko ibyo yaregwaga bitari gutuma afungwa, *Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze, urubanza ruzasomwa tariki 1 Mata 2016. Dr. Rose Mukankomeje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe, yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge saa tatu ahita ajyanwa muri casho, aho yamaze amasaha menshi ahatwa […]Irambuye
Tags : RPF
Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe, 2016, Perezida Paul Kagame yijeje abaturage umutekano usesuye abasaba gufatanya n’ubuyobozi avuga ko abashaka kubuza u Rwanda umutekano bagihari, ariko ngo “uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.” Imbere y’imbaga y’abturage benshi bari bishimye, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye akomoza ku byo […]Irambuye
*Lt Gen Karenzi Karake, yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano. Mu itangazo Umuseke waboneye Kopi ryaturutse mu Biro bya Perezida, riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko yagize Brig Gen Joseph Nzabamwita Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano. Asimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Karenzi […]Irambuye
*Imyaka itatu irirenze abaturage baranze gukorera muri ako gakiriro, ubu katangiye kwiyasa imitutu, *Hirengagijwe bimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu gakiriro, abaturage banze kugakoreramo. Abaturage bakora ibikorwa by’ubukorikori mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibihombo baterwa n’itinda ry’isozwa y’imirimo y’inyubako y’agakiriro bagomba gukoreramo ubucuruzi bwabo mu buryo burambye, ibi ngo biterwa […]Irambuye
*Abakoze ikizamini cy’akazi i Kayonza, bagombaga gutangira saa tatu, bigera saa sita n’igice ikizamini kitaratangira, *Ikizamini cyakorewe i Rwamagana cyakerereweho amasaha atatu, i Kirehe cyakererewe amasaha hafi ane *Gukerererwa kw’ikizamini, ngo bigira ingaruka ku bantu bari bugikore Mu Rwanda abakora ibizamini by’akazi barinubira ko ku munsi w’ikizamini ahenshi abateguye ibyo bizamini babibagezaho byakererewe, bakaba badashira […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) isanga mu Rwanda haramutse hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe gushaka no gukoresha ibizamini abifuza gurera Leta byakuraho ibibazo bya ruswa n’icyenewabo rimwe na rimwe bigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta. Ubwo yamurikaga raporo ku isuma yakoze mu bigo binyuranye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ku Nteko Ishinga Amategeko […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri, Tuyisabe Theoneste ubwo yari mu mahugurwa i Nyanza abaturanyi bamuhamagaye kuri telefoni bamubwira ko iwe hari gushya atashye asanga ibintu byose byo mu nzu byahiye nta na kimwe cyasiyemo, ubu arasaba ubufasha dore ko afite umugore utwite inda y’imvutsi. Uyu mugabo urugo rwe ruherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Simbi […]Irambuye
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza avuga ko nta mpamvu n’imwe izabuza amatora kuba muri 2017 igihe Perezida Paul Kagame abaturage bamaze kugaragaza ko ariwe bashaka n’aba amaze kwemera kuziyamamaza kimwe n’abandi bazabyifuza. Hari bamwe bavuga ko itegeko nshinga ryavuguruwe kugira ngo Perezida Kagame azayobore ikindi gihe, ndetse ingingo ya 172 y’umushinga w’itegeko nshinga […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Uguhsyingo 2015, Urukiko rukuru rwaburanishije urubanza Capt (retired) David Kabuye umubago wa Col (Retired) Rose Kabuye aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye gufungwa imyaka 15. Umunyamakuru Clement Uwiringiyimana wari mu cyumba cy’urukiko, yagaragaje David Kabuye, nk’umuntu wari wambaye impuzankano y’imfungwa, ikabutura, inkweto z’uruhu, ndetse […]Irambuye
*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye