Tags : RPF

Rwanda: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibiryo bifite intungamubiri

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushora imari mu bikorwa byo kubaka uruganda ruzatunganya ibiryo bikize ku ntungamubiri, uyu mushinga izawufatanyamo n’ikigo Africa Improved Foods Ltd (AIF); mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abatuye akarere kurya neza by’umwihariko abakene. Africa Improveed Foods Ltd ni ikigo gihuriwe n’ibindi bigo aribyo Royal DSM, FMO, DIAF na IFC. Mu itangazo Ikigo […]Irambuye

U Rwanda rwiteguye gukorana na Congo Kinshasa mu guhashya FDLR

Mu nama ijyanye n’Umutekano ihuje intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Congo kugira ngo inyeshyamba za FDLR zirandurwe burundu, naho Minisitiri w’Umutekano n’ingabo zavuye ku rugerero muri DRC yashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame. Muri iyi nama ibera i Kigali, Minisitiri […]Irambuye

Intambwe yatewe mu Ubuzima iragaragara mu mibare…ariko urugendo ruracyahari

Mu cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage mu Rwanda (Rwanda Poverty Profile Report 2013/14), bigaragara ko hari intambwe iterwa mu kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, haba mu kugabanya imfu z’abagore babyara, abana batoya gusa Leta iracyafite akazi gakomeye ko kugabanya umubare w’abana bagwingiye, ikizere kitezwe muri gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS II). Icyegeranyo cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza […]Irambuye

Bugesera: Abantu 1000 batuye ku kirwa cya Mazane umwe ni

Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi. Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage […]Irambuye

Imihigo: Imisoro y’Uturere mu mwaka wa 2015/16 izazamukaho miliyari 16

Mu kumurikira Perezida wa Repubulika ibyagezweho mu mihigo y’Umwaka wa 2014/15 no guhigira imbere ye ibizagerwaho muri uyu mwaka wa 2015/16, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kanama yavuze ko imisoro ikusanywa n’uturere izava kuri miliyari 36 ikagera kuri miliyari 52 z’Amanyarwanda. Kaboneka yabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu […]Irambuye

Ibyo abacuruzi bakomeye b’i Kigali basabye Kagame n’icyo yabasubije……

Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye

Padiri Karekezi wayoboraga INATEK bamusanze mu cyumba yapfuye

Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye

Muhanga: Abanyamadini basabye ko Kagame yayobora indi myaka 21

Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje  itsinda ry’abadepite  mu Nteko Nshingamategeko,  abayobozi  b’amadini, n’ibigo by’igenga  bikorera  mu karere ka Muhanga,  bamwe muri bo basabye ivugururwa  ry’ingingo y’101  kugira ngo Perezida  Paul Kagame ahabwe manda eshatu z’imyaka irindwi. Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga igamije  guha abaturage umwanya ngo basobanure impamvu zatumye bandikira Inteko Nshingamategeko […]Irambuye

Uganda: Mbabazi yahisemo kuzahangana na Museveni nk’Umukandida wigenga

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Uganda, ubu akaba afite icyizere cyo kuzatsinda Perezida Museveni akamusimbura ku butegetsi, Amama Mbabazi yatangaje ko noneho aziyamamaza nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe muri Uganda. Mbabazi, kuri uyu wa gatanu mu rugo iwe Kololo, niho yatangarije iby’uyu mugambi we mushya. Yagize ati “Mu byumweru bitandatu bishize, ibyo mperuka gutangaza byari […]Irambuye

en_USEnglish