Digiqole ad

Uzatwitambika imbere atubuza umutekano bizamugwa nabi – Kagame

 Uzatwitambika imbere atubuza umutekano bizamugwa nabi – Kagame

Kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame ari kugeza ijambo imbere y’abaturage mu murenge wa Mudende

Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe, 2016, Perezida Paul Kagame yijeje abaturage umutekano usesuye abasaba gufatanya n’ubuyobozi avuga ko abashaka kubuza u Rwanda umutekano bagihari, ariko ngo “uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.”

Kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame ari kugeza ijambo imbere y'abaturage mu murenge wa Mudende
Kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame ari kugeza ijambo imbere y’abaturage mu murenge wa Mudende

Imbere y’imbaga y’abturage benshi bari bishimye, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye akomoza ku byo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko bateyemo imbere, birimo ubuhinzi, n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iterambere mu Rwanda ari ngombwa, kuko ngo kutagira iterambere birica.

Ati “Kutagira iterambere biravuna, ndetse birica. Kugira izo ndwara, umwanda, birica.”

Yagarutse ku mutekano, [ahanini bitewe n’igikorwa cyabaye ejo ubwo agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bateraga ku ngabo z’u Rwanda ku mupaka warwo na Congo Kinshasa], avuga ko uzatera u Rwanda bitazamugwa amahoro.

Yagize ati “Umutekano, turacyafite abashaka kuwuhungabanya, mujye muwuhana hagati yanyu abaturage ibindi mubirekere inzego zibishinzwe.”

Ati “Uzatwitambika imbere atubuza umutekano ntiyabona umwanya wabyo, uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.”

Perezida Kagame yanenze cyane uburyo imibare y’abana b’i Rubavu bava mu ishuri yiyongera ‘ati iteye isoni sinayivuga’, ashinja abayobozi uburangare.

Ati “Harya ngo bajyaga bavuga ngo umurimo ni ubuhinzi ibindi ni amahirwe, ko ayo mahirwe muyafite kuki mutiga?”

Ku bijyanye n’iterambere Perezida Kagame yavuze ko uruganda rwa Mukamira rutunganya amata rigomba kuzura vuba, ku zindi nganda zifujwe nk’urwatunganya amakoro, abashoramari b’Abanyarwanda ubwabo cyangwa bafatanyije n’abanyamahanga kurwubaka.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bayobozi baba bashaka kwigabiza ibibagenewe, bagatinyuka bakabivuga kuko ngo biba byavuye mu misoro batanga.

Umwe mu baturage witwa, Basenda Simeon wo mu murenge wa Kanzenze, mu kagari ka Kirerema mu mudugudu wa Shasho, yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane kubona Perezida Kagame, kandi ngo akunda imiyoborere ye.

Yagize ati “Imiyoborere ye ni myiza cyane, mfite imyaka 75, sinari nabona umuyobozi ugaburira abana ku ishuri akabaha amata bagahaga, sinari nabona umuyobozi utunga abakecuru batakibasha gukora.”

 

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage bari bateraniye mu kagari ka Kanyundo mu mudugudu wa Mutura
Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage bari bateraniye mu kagari ka Kanyundo mu mudugudu wa Mutura
Abaturage bari benshi baturutse mu mirenge itandukanye
Abaturage bari benshi baturutse mu mirenge itandukanye
Ibyishimo byari byose mu baturage bari bakumbuye Perezida Kagame abandi ni ubwambere bari bamubonye
Ibyishimo byari byose mu baturage bari bakumbuye Perezida Kagame abandi ni ubwambere bari bamubonye
Senderi HIT nubwo atari muri PGGSS igiye kuza, abafana be ni benshi mu gihe aba abashyushya muri gahunda za Leta
Senderi HIT nubwo atari muri PGGSS igiye kuza, abafana be ni benshi mu gihe aba abashyushya muri gahunda za Leta
Ababyeyi bonsa bari ahantu habo
Ababyeyi bonsa bari ahantu habo
Repubulika
Repubulika
Abaturage baza ari benshi muri iyi gahunda
Abaturage baza ari benshi muri iyi gahunda
I Rubavu Perezida Kagame araza kugirana ikiganiro n'abavuga rikijyana babo
I Rubavu Perezida Kagame araza kugirana ikiganiro n’abavuga rikijyana babo
Perezida Kagame yakiranywe ibyishimo byinshi cyane
Perezida Kagame yakiranywe ibyishimo byinshi cyane
Perezida wa Repubulika asuhuza abaturage
Perezida wa Repubulika asuhuza abaturage
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Fransis Kaboneka aha ikaze Perezida Kagame
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Fransis Kaboneka aha ikaze Perezida Kagame
Uyu munsi abaturage bari benshi cyane
Uyu munsi abaturage bari benshi cyane
Abaturage basabwe gufasha abayobozi
Abaturage basabwe gufasha abayobozi
Minisitiri w'Ibidukikije n'amashyamba n'Umutungo kamere Dr Vincent Biruta abaza ne za ikibazo cy'umuturage uko giteye ngo agikemure
Minisitiri w’Ibidukikije n’amashyamba n’Umutungo kamere Dr Vincent Biruta abaza ne za ikibazo cy’umuturage uko giteye ngo agikemure
Umwe mu baturage batanze ikibazo imbere ya Perezida, ngo yambuwe na bamwe mu bayobozi n'umupolisi mukuru i Rubavu, ndetse no muri Uganda
Umwe mu baturage batanze ikibazo imbere ya Perezida, ngo yambuwe na bamwe mu bayobozi n’umupolisi mukuru i Rubavu, ndetse no muri Uganda
Kagame ati 'itorero ko mwaribitse kuki ritaza ngo ribyine'
Kagame ati ‘itorero ko mwaribitse kuki ritaza ngo ribyine’
Intore mu mbyino zo mu Majaruguru zataritse ziraca umugara
Intore mu mbyino zo mu Majaruguru zataritse ziraca umugara
Perezida Kagame asezera abaturage
Perezida Kagame asezera abaturage
Abaturage batashye
Abaturage batashye
Senderi mu gutaha abafana bari bamumereye nabi bamwa nomero
Senderi mu gutaha abafana bari bamumereye nabi bamwa nomero

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ubundi abaturage bo mumajaruguru iyo bagukunze barabikwereka pe ! niyo bakwanze birangana. Perezida Kagamé yabakuye mumenyo yabacengezi abazanira
    amahoro bararyama bagasinzira. ntahandi ushobora kubona abaturage bangana kuriya
    baje kureba perezida turamukunda pe!

    • Baba banabashyiriyeho nimigogoyo yokubatangira muramutse mwibeshye.Murebe ukuntu abaturage baba bazitiwe.Ibi mu Rwanda kera ntibyabagaho.

      • Wibeshye nyine urabihanirwa.kandi ntakibi kirimo. Byose birimo no kurinda umutekano wabanyarwanda. Ntagukorera mukajagari.kandi ntawe bazanye kungufu ngo ajye muriyo migogoyo. Nukubushake bgabo bitandukanye nuko byahozeho mbere. Utagyiye kureba perezida ukagaragara nkumwanzi wa leta yicyo gyihe.

  • Umsaza wacu niyita kuri conji igihe cyose aba akari akazi

  • bizamugwa nabi!! Iriniterabwoba

  • Iyo mirwano yabereye kumupaka wu Rwanda na Kongo ikamara isaha ko ntacyo mudutangariza? Usibyeko bidasobanutse.

  • @Muyange Piyo: Ibyabaga icyo gihe wita kera numva unakumbuye cyane bitakibaho byo ni byinshi. Nguhe urugero: nushaka gutema abantu nk’uko byari byaramenyerewe bizakugwa nabi.

Comments are closed.

en_USEnglish