Digiqole ad

Kayonza: Abaturage barashinja akarere kubaka nabi agakiriro bikabateza igihombo

 Kayonza: Abaturage barashinja akarere kubaka nabi agakiriro bikabateza igihombo

Aka gakiriro banze kugakoreramo none ubu hibereyemo amajerekani n’ibindi bitajyanye n’icyo kagenewe

*Imyaka itatu irirenze abaturage baranze gukorera muri ako gakiriro, ubu katangiye kwiyasa imitutu,

*Hirengagijwe bimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu gakiriro, abaturage banze kugakoreramo.

Abaturage bakora ibikorwa by’ubukorikori mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibihombo baterwa n’itinda ry’isozwa y’imirimo y’inyubako y’agakiriro bagomba gukoreramo ubucuruzi bwabo mu buryo burambye, ibi ngo biterwa ahanini no kuba ubuyobozi butaranogeje neza ibyari bikenewe mu gishushanyo mbonera cy’iyi nyubako y’agakiriro.

Aka gakiriro banze kugakoreramo none ubu hibereyemo amajerekani n'ibindi bitajyanye n'icyo kagenewe
Aka gakiriro banze kugakoreramo none ubu hibereyemo amajerekani n’ibindi bitajyanye n’icyo kagenewe

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buravuga ko byatewe n’uko inyigo yagiye ikorwa nabi gusa bagatanga icyizere cya vuba.

Bamwe mu baturage bakora ibikorwa by’ubukorikori bitegura kwimukira muri aka gakiriro bavuga ko ngo nubwo iyi nzu imaze imyaka isaga itatu yubakwa ngo nta cyizere bafite ko bazayikoreramo vuba ngo ahanini bitewe na bimwe mu bibazo bikigaragaramo.

Ibyo bibazo birimo nko kuba hataragezwamo umuriro uhagije wakoreshwa mu bikorwa byabo, hari n’ikibazo cy’imyanya idahagije ugereranyije n’umubare w’abazakoresha aka gakiriro.

Umwe mu bo twaganiriye Kayiranga yagize ati “Icyatumye tutajya gukoreramo ni uburyo babikoze, hari ibyo batitayeho nk’umuriro w’amashanyarazi kuko wari umuriro utabasha gukoresha imashini zibaza.”

Mugenzi we na we utashimye kutubwira izina rye, ati “Amafaranga yakubatse (agakiriro) yapfuye ubusa, wagira ngo ntibari bazi ikigiye gukorerwamo. Rwose ntitwakorera ahantu hatatunyuze, dore ubu katangiye no gusatagurika nzaba ndora.”

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko gutinda kurangiza imirimo yo kubaka aka gakiriro, ngo bikomeje kubateza igihombo mu bikorwa byabo, birimo gutakaza abakiliya ngo bitewe n’uko batakibasha kurangura bimwe mu bikoresho bihagije kuko baba bateganya kwimuka isaha iyo ari yo yose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kiwanuka Ronard avuga ko imirimo y’iyi nyubako itatinze gusozwa ngo kuko n’ubundi yagiye yubakwa mu byiciro bijyanjye n’ubushobozi bw’ingengo y’imari, ariko arizeza abaturage ko iki kibazo cyizakemuka vuba.

Gusa, avuga ko n’abakoze inyigo y’inyubako bari bayikoze nabi.

Ati “Twakoranye n’inzego zihagarariye abo bafatanyabikorwa (abazakorera mu gakiriro) kuva dutangira igenamigambi rishya kugeza n’uyu munsi, uko wubaka iyo ugeze hagati byanze bikunze usanga hari aho bitagenze neza gusa turabizeza ko bizakemuka vuba.”

Iyinyubako y’agakiriro mu karere ka Kayonza biteganyijwe ko imirimo yayo izasozwa itwaye asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo umwanda ngo gashobora no gusenyuka kubera kudakorerwamo
Harimo umwanda ngo gashobora no gusenyuka kubera kudakorerwamo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish