Huye: Yatabajwe ko inzu ye yahiye atashye asanga nta na kimwe cyasigaye
Kuri uyu wa Kabiri, Tuyisabe Theoneste ubwo yari mu mahugurwa i Nyanza abaturanyi bamuhamagaye kuri telefoni bamubwira ko iwe hari gushya atashye asanga ibintu byose byo mu nzu byahiye nta na kimwe cyasiyemo, ubu arasaba ubufasha dore ko afite umugore utwite inda y’imvutsi.
Uyu mugabo urugo rwe ruherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Simbi mu kagari ka Mugobore.
Tuyisabe afite ubumuga bw’ingingo kuko yamugaye akaguru, yemeza ko inzu ye atari ubwa mbere ishya kuko no muri 2012 yahiye, ariko mu rugero rworoheje.
Uyu mugabo ufite umwana umwe, ahangayikishijwe no kuba umugore we utwite inda ibura ibyumweru bibiri ngo ivuke.
Mu kiganiro yahaye Umuseke yashimye ubuyobozi bw’ibitaro biri hafi y’iwe byamuhaye icyumba cyo kuba acumbitsemo mu gihe akikusanya ngo arebe uko yasana inzu ye.
Kubera ubukana bw’umuriro ndetse n’urwego inzu yangiritsemo, Tuyisabe Theoneste arasaba ubufasha bwa buri wese kugira ngo arebe ko yasubira mu nzu ye vuba akazabona uko yita ku mu mugore n’uruhinja ari hafi kwibaruka.
Ntirurambirwa Damien ushinzwe imibereho myiza mu murenge yabwiye Umuseke ko nyuma yo kumenya ko inzu ya Tuyisenge iri gushya abaturage batabaye babasha gukuramo ibintu bimwe na bimwe bitari byahiye.
Yemeza ko ubuyobozi bw’Umurenge buzafatanya n’ubw’ibitaro aho Tuyisenge acumbitse bakareba uko bamufasha kubaka. Yavuze ko bateganya guhura ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki 21 Ugushyingo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Yooo, impore rwose muvandimwe Tuyisabe.
Humura imana iraguha ntimugura,irakuzi. haguma amagara ibintu uzabibona.Komera twifatabyije n’umuryango wose muri ibyo byago.
twifatanyije, sorry
Comments are closed.