Digiqole ad

Bamwe ntibashira amakenga igitinza ibizamini by’akazi kugera aho bikorerwa

 Bamwe ntibashira amakenga igitinza ibizamini by’akazi kugera aho bikorerwa

*Abakoze ikizamini cy’akazi i Kayonza, bagombaga gutangira saa tatu, bigera saa sita n’igice ikizamini kitaratangira,

*Ikizamini cyakorewe i Rwamagana cyakerereweho amasaha atatu, i Kirehe cyakererewe amasaha hafi ane

*Gukerererwa kw’ikizamini, ngo bigira ingaruka ku bantu bari bugikore

Mu Rwanda abakora ibizamini by’akazi barinubira ko ku munsi w’ikizamini ahenshi abateguye ibyo bizamini babibagezaho byakererewe, bakaba badashira amakenga impamvu ibyihishe inyuma, hamwe bategereza amasaha atatu akihirika, ikizamini kitaraza, bagasaba ko byakosorwa.

Abakora ibizamini by'akazi baravuga ko gukerererwa ku bigeza aho bikorerwa byabaye umuco
Abakora ibizamini by’akazi baravuga ko gukerererwa ku bigeza aho bikorerwa byabaye umuco

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama, i Kayonza ku ishuri ryitwa New Life Academy, niho hari hateraniye imbaga y’abakandida baje gukora ikizamini cy’akazi ko kwigisha, ikizamini cyagombaga gukorwa ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, byageze saa sita n’igice abaje mu kizamini bakigitegereje.

Abari bitabiriye icyo kizamini babwiye Umuseke ko gishobora kuba cyateguwe n’Akarere ka Kayonza kuko ariko katanze akazi. Nubwo batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera ingaruka mbi byabagiraho, babiri twavuganye bavuze ko ikizamini iyo gikererewe bigira ingaruka ku muntu ugikora.

Umwe yagize ati “Ikizamini cyari giteganyijwe saa mbili (8h00 a.m), tugeze aya masaha tutarakibona, dushobora kubona ko kitanaza kuko twicaye muri salle turategereje.

Quand meme ntabwo binejeje, kuba umuntu yafashe umwanya we akaba ari muri gahunda yo kuba atekereza kuri gahunda yamuzanye, akaba atayikoze nk’uko yagombye kuyikora, nakabaye ndi mu bindi nikorera, none umwanya wanjye wariwe, uribwa mu bintu bidakwiye.”

Uyu mukandida yavuze ko uku gukererwa kw’ibizamini bigira ingaruka ku muntu ugikora.

Ati “Ntiwambwira ko niba ikizamini cyarahawe isaha kikaba kitubahirije isaha hataba hari ibindi bintu bibi birimo gukorwa, iyo ni ingaruka ya mbere, kuko niba ikizami kiri mu mucyo cyagakwiye kubahiriza isaha kuko kiba cyarateguwe mbere.

Indi ngaruka ni iy’uko abantu batiga ngo bafate ibintu kimwe, nshobora kuba nize, ariko nibagirwa vuba, kuko iyo ni ingaruka y’uko nshobora gukora nkatsindwa kuko ntakoze ikizamini ku gihe cyagombaga gukorewra.”

Uyu utashatse ko tumuvuga, ngo yakoze ibizamini by’akazi ahantu hatandukanye, ngo nta na hamwe bubahirije igihe.

Ati “Urebye nkurikije aho nagiye (mu bizamini by’akazi) nta hantu na hamwe bari bubahiriza igihe batanze. Kirehe baduhaye saa ine (10h00 a.m) dukora saa saba na 55 (1h55 p.m), Nyagatare baduha saa sita (12h00 p.m), dukora saa tanu na 45 (11h45 a.m).”

Undi waje mu kizamini aho i Kayonza, na we yabwiye Umuseke ko batababwiye icyatitindije ikizamini gusa ngo bababwiye ngo bategereze.

Yagize ati “Nta kibazo abantu barategereje, mbega ukora ibyo bakugeneye. Ati “Ntabwo byakagombye kuba gutyo ubundi byakubahirije isaha.”

Uyu ngo yanakozi ikizamini cy’akazi mu bijyanye n’uburezi i Rwamagana, ho ngo ikizamini cyari giteganyijwe ku isaha ya saa tatu (9h00 a.m) bakibagezaho saa sita (12h00 p.m).

Yagize ati “Gukererwa birahungabanya kuko hari ubwo umuntu ategereza agasonza, agakora ikizamini ashonje, ikindi ku muntu wa kure ashobora kurara aho yagiye gukorera ikizamini bigatuma amafaranga yateganyije yiyongera, twumva bakubahiriza igihe.”

Kanamugire Olivier, Umuyobozi ushinzwe gushyira abakozi mu myanya n’itangwa rya Serivisi nziza muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta, avuga ko ikibazo cy’ikerererwa ry’ibizamini by’akazi bitinda kugezwa kuri site byakoreweho batari bakizi.

Avuga ko ku kuba ibizamini by’akazi ko kwigisha byatinda kugera aho bikorerwa byaba byaratewe n’amabwiriza mashya yasohotse asaba uturere ko aritwo tuzashyiraho ibizamini by’abarimu, wenda bikaba byaterwa n’ubwinshi bw’abakora ikizamini.

Gusa yemera ingaruka mbi gukerererwa kw’ikizamini byagira ku muntu waje kugikora.

Ati “Ni nko kujya kwa muganga ababishinzwe ntibakwakire kare, wumva mu mutwe utameze neza, hari n’ababa bavuye kure cyane, ugasanga kuba yaje i Kayonza ataha Nyamasheke biri bumuvune, gusa amategeko ateganya ko ibizamini by’akazi bikorwa mu masaha y’akazi, ubwo izo ‘cases’ tumenye turazikurikirana tumenye impamvu.”

Geverinoma y’u Rwanda mu ndangagaciro yigisha Abanyarwanda harimo n’iyo kubahiriza igihe n’iyo gukora ibintu bikarangirira ku gihe cyagenwe.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Niba hari ikintu giteye asyi ni ibizami bitangwa mu bigo bya leta na za Minisiteri. Kubahiriza igihe ntacyo bibabwiye. Nagiye mu kizami cya DAF muri MINICOM vraiment baje saa tanu na 30 kandi cyagombaga gutangira saa tatu. Ndemeza ko baba bakiri gutekinika bashaka uko babizambya. Barangiza bakaza ntibasabe n’imbabazi.

  • Ubwo kandi abo mu mihigo uzasanga bazagira 100/100 mubijyanye na Service zihuta.

  • Disgusting!!!!

  • Kutubahiriza igihe service igomba gutangirwa byabaye ingeso mu Rwanda cyane cyane mu byitwa za Ministere ni ibigo byazo, Uturere n ahandi henshi. Biteye agahinda kandi bivuguruza ibyo tuvuga ko twateye imbere. Ibi kandi byerekana agaciro gake gahabwa abasaba service, bikanerekana Iresponsibility y abakoresha.

  • byagora kumva ko batabanje kubikopeza. amasaha 3 ni menshi, kdi ibikoresho n’abantu bahembwa bahari. nta rwitwazo namba rwagombye kuhaba. Cyakora hari n’ubwo baba bategereje umwe mu bagikora watinze kuhagera. nayo ni technique

  • Erega njye mbona ralga idafite ubushobozi kuko niyo urebye into ibaza usanga akenshi bitajyanye NEZA n’imyanya ibarizwa, ikindi kuko abenshi bakoramo baba baravuye mu turere bakomeza gutekinika bashaka kwinjizamo bene wabo bikadindiza gahunda zigenewe abaturage kubera ubushobozi bike.

    • Ahhhhhhh mwe muravuga kayonza ntagishya niko bakora natwe byatubaye burya haba hari abagomba kwigabanya iyo myanya bagashyiramo bene wabo namwe se ngewe , bansimbuje umunyeshuri wo muri INATEk kibungo muwa kabiri nyamara nari mfite degree navanye NUR

Comments are closed.

en_USEnglish