Digiqole ad

Impinduka muri RDF, Brig Gen Nzabamwita yagizwe Umuyobozi w’Ubutasi

 Impinduka muri RDF, Brig Gen Nzabamwita yagizwe Umuyobozi w’Ubutasi

*Lt Gen Karenzi Karake, yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano.

Mu itangazo Umuseke waboneye Kopi ryaturutse mu Biro bya Perezida, riravuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko yagize Brig Gen Joseph Nzabamwita Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano. Asimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Karenzi Karake.

Ntabwo haratangazwa usimbura Brig Gen Nzabamwita ku mwanya w'ubuvugizi bw'ingabo z'u Rwanda
Ntabwo haratangazwa usimbura Brig Gen Nzabamwita ku mwanya w’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Perezida rivuga ko Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano (Defense and Security Advisor to the President of the Republic).

 

Lt Col Patrick Karuretwa, we agirwa Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika (Principal Private Secretary to the President of the Republic).

Muri Gashyantare 2016 nibwo mu ngabo z’u Rwanda hari habayemo impinduka, Maj Gen Jacques Musemakweli agirwa Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, asimbuye kuri uyu mwanya  Lt Gen Mushyo Kamanzi wagiye kuyobora ingabo za UN ziri mu butumwa bwo kugagrura amahoro muri Sudan.

Icyo gihe Maj Gen Alex Kagame yagizwe umugaba w’ingabo zirinda Umukuru w’igihugu asimbuye Maj Gen Musemakweli. Naho Maj Gen Richard Rutatina yirukanwa ku mwanya w’ubuyobozi J2, urwego rw’iperereza rya gisirikare.

Brig Gen Nzabamwita yari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake yari umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Ubutasi.

Mu mwiherero w'abayobozi bakuru i Gabiro, Lt Gen Karenzi Karake araganira na Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe, Gen Patrick Nyamvumba Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda na Maj Gen Jack Musemakweli Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro, Lt Gen Karenzi Karake araganira na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, Gen Patrick Nyamvumba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Maj Gen Jack Musemakweli Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Igisirikare cy’Umuntu Umwe ????????????????????????

    • Ubwose ushatse kuvuga iki? Wagirangose babe abawe gusa? Oya rwose ntibikwiye, Nonese harubwo ingabo zarizanga kukurindira umutekano? ngo nuko ar’izumuntumwe?
      Niba ntibeshye H.E Paul n’umukuru w’igihugu akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo nkuko amategeko abimwemerera. Ndetse nahandi hose niko bimera.
      Rero wowe “Mbwebwe” ukwiye nokugira ikinyabupfura ukanasaba Imana ikaguha kunyurwa n’ukuri. Igihe nikigera nawe Imana izakugiriraneza. Murakoze

    • Yemwe mwa bantu mwe muri gusoma iyi nkuru. Koko, ISO UKWANGA AKWITA ………….. MBWEBWE koko? Nimitekerereze ikaba nkiya ……………….. Ni danger kabisa.

      Ubundi se abitindaho kubera iki? Igisirikare cy’umuntu umwe. Reka cyekuba ucyumuntu umwe, ahubwo nawe ubyuke ujya kwiyandikisha, yenda byatuma unyurwa.

  • KK bamukoranye ese buriya ariwe na Karuretwa ninde uzaba ukuriye undi?

  • Karenze bamutesheje agaciro, ejo tuzajya mumuhanda barekure KK wacu.

    • Ariko wowe uvuga ibi ukora iki? uri umusirikare cg uri umucuruzi? ni gute wamenya ibyo utazigera umenya menya ibyo gucuruza umunyu n’ibibiriti ubundi ucungirwe umutekano.

  • hahahaaaaaa ariko mwagiye nibura muvuga ibyo muzi ko mbona ahubwo byabacanze, umukuru uzamumenya numara gukunda igihugu ugakurikirana imiyoborere yacyo naho ibyo uvuga ntubizi, ibaze ngo KK bamutesheje agaciro, ubwo urabivuga ushingiye kuki?usibye ubujiji gusa urumva koko yataye agaciro? ikibazo nuko mwe mubivuga mwibereye munkambi mutazi naho igihugu kigeze.

  • Birasekeje, Lt Gen Karake nirusange na Lt Col Karuretwa arihariye nukuvuga ngo niwe boss. Bamumanuye Karenzi wacu

  • Banyarwandakazi namwe Banyarwanda, icyambere mbona dukwiye kubanza tugashima IMANA yo yaduhaye abayobozi beza, n’Ingabo zikinyabupfura.
    Ikindi tukamenyako tugomba gukorera IGIHUGU cyacu aharihohose baguhaye umwanya wokugikorera. Rero ntakumanuka ntanokuzamuka byabayeho ahubwo nuguhindurirwa INSHINGANO. Dukwiye gutandukanya kuzamurwa muntera noguhindurirwa imirimo. bazamurwa muntera iyo bahawe IMIDENDE (INYOTA). Naho ibyabaye nuguhindurirwa imirimo ni’inshingano. Murakoze

    • Mr.Karangwa uranshimishije rwose turabyemerankwaho njye nawe kabisa

  • Umva ushingira kuki uvuga ko bamumanuye muntera atari wowe bazajya ba reportingaho koko?????
    icyo twenkabanyarwanda Babagenerwa bikorwa kdi babafatanya bikorwa kurwego runaka icyo dushyize imbere namahoro arambye kdi nizeye neza ko mintore irusha izindi intambwe itubereye kwisinga ( ikibazo cyutekano yakivugutiye umute rwose).

  • Let Gen Karake asimbuye Let Col Karuretwa, kuko Let Col Karuretwa niwe wari muri uriya mwanya. kuri Let Gen Karake ntabwo azamuwe kuko NISS ntabwo wayigereranya no kuba umujyanama wa President kuko hari mo itandukaniro rinini cyane. NISS ninkuko wavuga za MOSAD, CIA naza MI6 gusa naho agiye agiye gukorera igihugu ariko umwanya uri hasi yuwo yari ariho, naho Let Col Karuretwa we arazamuwe kuko uriya mwanya uri hejuru yuwo yari ariho, ugendeye ku inzego z’imirimo yari kuri grade F none agiye kuri grade E.

    Bose nibakorere igihugu naho Brig Gen Nzabamwita nawe congz rwose nakorere igihugu kandi sibwo bwa mbere akora muri NISS twizereko azakora neza agatanga umusaruro mwiza. abavuga ko Karuretwa ari boss cg yarenze Karake ibyo byo rwose nibisanzwe kuko kuka Karuretwa yahabwa umwanya uruta uwa Karake ntacyaha gihari kandi si uguca inka amabere!

  • MBONYE BANO BAGABO 4 KU IFOTO MPITA NIBAZA UMUNTU AGIYE AKABAHAGARARA I RUHANDE BARIMO KUGANIRA UKO BYAGENDA….. (wasanga wahita uhabwa burundu y’umwihariko!!!)

    • Igihugu cyacu kirarinzwe

Comments are closed.

en_USEnglish