Digiqole ad

Abanyamakuru bavuze ko ubukene nabwo bubima ubwisanzure

Abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo harimo ubushobozi, imibereho mibi, guhembwa nabi no kudahabwa uburenganzira bwabo  rimwe na rimwe byabangamira gukora umwuga wabo mu bwisanzure.

Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama y'igihugu y'itangazamakuru naPrince Bahati wo mu rwego rw'abanyamakuru bigenzura
Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama y’igihugu y’itangazamakuru na Prince Bahati wo mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura

Kuri uyu wa  mbere tariki ya 29 Nzeli 2014 mu nama yahuje  Abanyamakuru RGB n’inzego zirebwa n’itangazamakuru  abanyamakuru niho  bagarutse kuri bimwe mu bibazo bagihura nabyo harimo ubukene, kwimwa amakuru n’ibindi.

Ibi kandi babyemeranyaho  n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru nkuko  bitangazwa Peacemaker Mubungiramihigo ukiyobora ngo bijyanye n’ubushakashatsi inzego z’itangazamakuru mu Rwanda ziracyafite imbogamizi zitandukanye harimo ubumenyi budahagije ku banyamakuru bamwe, guhembwa nabi, amakuru  atangazwa adafite ireme, ubushobozi bw’abanyamakuru n’ibitangazamakuru bitaragera ku rwego rushimishije ndetse n’imicungire yabwo.

Mbungiramihigo ati “twafashe ingamba zirimo amahugurwa ya zimwe mu nzego z’ibitangazamakuru ndetse no kwigira hamwe uburyo ibitangazamakuru byakora mu buryo bwunguka bigakemura ibibazo by’abakozi babishoboye kandi bahembwa neza bityo bakaba ari nabyo byatuma bagira n’ishyaka ryo gutanga umusaruro”

Bahati Prince, Komiseri mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) avuga ko abanyamakuru badahembwa neza bakwiyambaza itegeko rirengera umurimo mu Rwanda kuko abakozi bose ari bamwe. Gusa ngo aho ryavuye niho habi ugereranije n’intambwe rigenda ritera.

Ati“Ubu ni byiza kurusha mu gihe gishize, ariko muri iki gihugu hari itegeko rigenga umurimo kuko tudakwiye gutandukanya abakozi mu nzego bakoramo…Aha harimo ikibazo cy’uburenganzira bw’umuntu mu Rwanda kuko hari amategeko agenga umurimo mu Rwanda kandi abakozi bahawe uburenganzira”

Nkuko izi nzego zibisobanura ngo nta mubare w’abanyamakuru bazwi mu Rwanda nubwo hashyizweho itariki ntarengwa yo kwiyandikisha.

Ngo nibamara kumenya umubare w’abanyamakuru bazamenya uko bakemura ibindi bibazo bitandukanye.

Ibipimo bikwiye kujya bikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, Prof Shyaka Anastase avuga ko kubera amateka y’ubukoroni Abanyafurika bamenyereye gusuzumwa n’Abanyaburayi ariyo mpamvu abatanga ibipimo babikorera ku rwego rwo mu Rwanda .

Ati “Abanyafurika dukwiye kujya duhura tukisuzuma tukareba ibitagenda kandi tureba n’ibikorwa kuko kwigenzura atari ukwibera kuko hari ibiba bikenewe gushyirwamo ingufu

Prof Shyaka, umuyobozi wa RGB avuga ko abanyafrica bakwiye kumenyera nabo kwikorera ubushakashatsi
Prof Shyaka, umuyobozi wa RGB avuga ko abanyafrica bakwiye kumenyera nabo kwikorera ubushakashatsi

Gusa ngo abanyamakuru nabo bafite inshingano zo kwigenzura ku bibazo byabo kuko hifuzwa abanyamakuru bafite ubushobozi ndetse n’ubushake bwo kugaragaza ibintu uko biri ari ibigenda n’ibitagenda.

Prof  Shyaka Anastase  avuga ko byinshi kuri ibi bizavugirwa mu nama izaba krui uyu wa 30 Nzeri igahuza izahuza inzego z’itangazamakuru muri aka karere ku kubwisanzure bw’itangazamakuru, kuriteza imbere, aho rigeze ndetse n’ibihari.

Iyi nama izahuza atumirwa 15 bazaturuka muri Africa y’Iburasirazuba ndetse n’abatumirwa bo muri Zimbabwe na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

 

Photos/E Burori/UM– USEKE

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish