Digiqole ad

Rwanda: Kuyobora hisunzwe itegeko bigeze kuri 81, 68% – Raporo ya RGB

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyasohoye icyegeranyo cya gatatu cyerekana uko imiyoborere ihagaze mu nzego za Leta ‘Rwanda Governance Scorcard 2014’, iki cyegeranyo kiravuga ko kuyoboresha itegeko mu Rwanda biri ku bipimo bya 81,68%, mu gihe kigaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego z’ubukungu iri hasi kuri 72%.

PhD Frank Okuthe Oyugi uyobora ICGLR Levy Mwanawasa Regional Centre for Democracy and Good Governance, Prof Shyaka Anastase uyobora RGB, Min Francis Kaboneka, Amb Michael Ryan wa EU mu Rwanda na Mr Lamin Manneh uyobora UNDP Rwanda
PhD Frank Okuthe Oyugi uyobora ICGLR Levy Mwanawasa Regional Centre for Democracy and Good Governance, Prof Shyaka Anastase uyobora RGB, Min Francis Kaboneka, Amb Michael Ryan wa EU mu Rwanda na Mr Lamin Manneh uyobora UNDP Rwanda

Ubwo yasobanuraga iby’iki cyegeranyo, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bugamije kwerekana mu Rwanda no hanze uko imiyoborere ihagaze, ibigenda neza bigashyigikirwa, ahari icyuho hagashyirwamo imbaraga.

Ubu bushakshatsi bwagendeye ku ningi umunani arizo: kuyoboresha itegeko (Rule of Law) by’umwihariko iyi ngingo (indicator) ngo yakoze neza mu mwaka wa 2014, ibipimo bikaba bigaragaza ko mu Rwanda itegeko riyobora kugera kuri 81,68%.

Iyi ngingo yari ifite ibintu bine byagiye bihabwa amanota kugira ngo haboneke igiteranyo cyari 81,68%. Ibyi bintu (sub-indicators) birimo kuba buri rwego rwakora mu bwigenge (separation of power), bikaba bifite amanota 78,63%, imikorere y’inzego z’ubutabera (Performance of Judiciary), iyi mikorere y’ubutabera ifite ibipimo bya 80,26%, imikorere y’ubushinjacyaha yo ikagira 87,53% mu gihe kubona ubutabera biri ku rwego rwa 80,25%.

Mu zindi ngingo zagendeweho mu gukora iki cyegeranyo, ni ubwisanzure muri politiki no kwishyira ukizana kw’imiryango itari iya leta bikaba biri ku bipimo bya 77,05%, ariko uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo ruri mu ibara ry’umuhondo n’amanota 59,7% mu gihe inota fatizo ry’ibigenda neza ari 75%.

Ku ngingo ya gatatu hari, uruhare abaturage bagira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta n’uko baziyumvamo, byo biri ku gipimo cya 75,36% muri rusange. Gusa ingingo zishamikiyeho ehatu, arizo uruhare rw’abaturage, kwegereza ubuyobozi abaturage, uburinganire bw’ibitsina mu buyobozi, biri mu ibara ry’umuhondo n’amanota 71,68%, 72,11% na 63,65% nk’uko bikurikirana.

Ingingo ya kane ni umutuzo (safety) n’umutekano (security), byo bigaragara ko bimeze neza hose, n’amanota 91,96%.

Ingingo ya gatanu ni amafaranga atangwa mu burezi, mu buvuzi no mu iterambere ry’abaturage, na byo bigenda neza uretse mu mutekano w’abantu biri mu ibara ry’umuhondo n’amanota 66,77%, gusa muri rusange ibi biri ku gipimo cya 81,54%.

Prof Shyaka avuga ko amanota ajayanye n’umutekano yagabanutse bitewe n’icyizere gike abaturage bafitiye urwego rwa DASSO rwasimbuye Local Defense Forces.

Ingingo ya gatandatu ivuga ku kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubahiriza inshingano (accountability). Ibi biri ku gipimo cya 79,04% bikaba bigaragara ko bigenda neza hose, nubwo mu mwiherero w’abayobozi I Gabiro, abayobozi bakuru bwiye Perezida Kagame ko ruswa ihari kandi hakaba hari ihuriro (network) y’abahishirana muri icyo cyaha, nubwo biyemeje kubarwanya no kugenzura imishinga imwe n’imwe yakivuzwemo.

Ingingo ya karindwi ijyanye n’itangwa rya serivisi inoze. Uru rwego rugaragaza ko ibintu byapfuye, aho ubwarwo rufite amanota 72% muri rusange. Imitangire ya serivisi mu nzego ya leta ifite 71,1%, serivisi mu butabera ifite ibipimo bya 74,75%, serivisi mu nzego z’ubuzima busanzwe iri kuri 72,79% mu gihe serivisi mu nzego z’ubukungu iri kuri 69,39%.

Ingingo ya nyuma ni ubukungu n’ubuyobozi bw’ibigo byigenga, muri rusange biri ku manota 72,2%. Ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane biri hasi cyane ku gipimo cya 49,8%, naho guteza imbere ibigo by’imari nto n’ibicirirtse n’ubucuruzi ndengamupaka biri kuri 64,58%.

Prof Shyaka Anastase avuga ko nubwo bigaragara ko hari aho ibintu byasubiye inyuma, atari ikibazo ngo kuko ari uko hatagezwe ku ntego zari ziyemejwe. Ikindi ngo kuba imibare igaragaza ko ibintu bihagaze neza, ngo u Rwanda si paradizo, hari byinshi byo guhindura aho bitagenze neza.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda, (Green Party) Dr Frank Habimenza yabwiye Umuseke ko badafite byinshi byo kuvuga kuri iki cyegeranyo, kuko nta mwanya uhagije wo kugisoma babonye.

Gusa yavuze ko bishimiye ko, Leta yiyemeje guhishyira imbara mu gukosora ibitagenda haba ari uguha umwanya abatavugarumwe nayo, ndetse no kubahiriza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’itangazamakuru.

Amb. Michael Ryan uhagarariye ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwahinduye byinshi mu buryo bwateguraga raporo, ariko asaba ko uburenganzira bwitangazamakuru, n’iterambere ry’uru rwego rwarushaho kwitabwaho.

Yagize ati “Itangazamakuru iyo rifite ubuzima, n’abantu batuye igihugu bose baba bafite ubuzima.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yashimye iki cyegeranyo, avuga ko ahari imbaraga nkeya Leta igiye kuhareba ikongeramo imbaraga.

Yagize ati “Twebwe nka Leta tuzakomeza gukosora no kuvugurura ahagaragaye intege nke. Tugomba gufatanya nka buri wese tukazamura urwego rw’imitangire ya serivisi inoze nubwo muri EDPRS II twabyihayemo intego.”

Prof Shyaka Anastase aganira n'abanyamakuru
Prof Shyaka Anastase aganira n’abanyamakuru
Ifoto rusange y'abanyacyubahiro batandukanye barimo abaminisitiri
Ifoto rusange y’abanyacyubahiro batandukanye barimo abaminisitiri
Abanyacyubahiro batandukanye bakurikiye itangazwa ry'iki cyegeranyo
Abanyacyubahiro batandukanye bakurikiye itangazwa ry’iki cyegeranyo

Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Shyaka areke kubeshya, kandi sinzi abo abeshya abaribo n’abahinde ntibyashoboka.Ejobundi mu mwiherero Perezida yavuze iki? Ba gitifi, meya bafungwa, itekinika n’ibindi nibyo yita imiyoborere? niba iyo tubona ubu aribyo RGB yagezeho harahagazwe.Njyewe nsanga hari ibintu bigongana kandi ababishyizeho bafite impamvu.RGB na Minaloc na musa Fazil na Busingye,RURA na Minecofin,Reb,…niba bibaye nka kera hari electrogaz na ORTPN byaba byiza buri wese ashyize mu bikorwa ibyo Gvment imubwiye gukora. aha rero siko bimeze.Abantu bakatiwe na gacaca barangije igihano bakiri muri gereza? iyo byose bijya kwa Busynjye ntabwo byaba bizana akavuyo kageze aha.

Comments are closed.

en_USEnglish