Digiqole ad

Nta dini riruta irindi imbere y’amategeko – Min Sheickh Fazil

.Yavuze ko amadini yose angana imbere y’urusaku.

.Abanya madini ya Gikirisitu nibo bakomeje gutabwa muri yombi.

.Avuga ko imizindaro ari iya vuba ntaho yanditse muri Bibiliya.

.Abakirisitu bibaza niba Abasilamu n’Abagatorika bo nta rusaku batera

Hari kuwa 17 Nzeli 2014 ubwo Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, ikigao cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB) na Polisi y’Igihugu bahuraga n’amatorero bayihanangiriza urusaku. Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe ibijyanye n’inzogera yo kuri za Kiliziya Gatolika zimwe na zimwe ndetse n’indangurura majwi z’abayisilamu zuvuga mu gicuku maze avuga ko amadini yose angana imbere y’amategeko kandi ko Bibiliya ntaho itegeka gukoresha indangururamajwi n’imizindaro.

 

Minisitiri Sheikh Musa Fazil asanga ntaho Bibiliya isaba gukoresha imizindaro
Minisitiri Sheikh Musa Fazil uwo munsi yavuze ko asanga ntaho Bibiliya isaba gukoresha imizindaro /photo Eric Birori/UM– USEKE

Nyuma y’iyi nama abanyamadini bamaze kwibutswa no kuburirwa ku by’urusaku bamwe bateza, hakurikiye itabwa muri yombi rya bamwe na bamwe bashinjwa guteza urusaku. Byagarutsweho cyane n’abanyarwanda bamwe bibaza icyo bapimisha urusaku, abandi bavuga ko bikwiye kuko urusaku rw’amadini rubabangamira.

Bishop Nzeyimana Innocent ufite itorero ahagarariye muri Nyarugenge muri iriya nama yabajije ikibazo kiganisha ku nzogera zikoreshwa mu idini Gatolika ndetse n’indangururamajwi zikoreshwa mu gutura Azana muri Islam zikoreshwa n’imisigiti, yasabaga ko icyemezo cyareba amadini yose.

Bishop Nzeyimana yagize ati“Abayisilamu bafite indangururamajwi bamanika hejuru kandi niyo mahame yabo aho bavuga ko bahamagara ijwi rikagera hose, noneho abarokore bakavuga ngo twe dusenga ku cyumweru natwe dusenga mu myemerere yacu.

Ati“Abanyarwanda  turangana mu mategeko, niba tubwiwe ko imizindaro ijya imbere mu rusengero kandi ikabwira abari aho, nibikorwe ku madini yose ni ukuvuga ngo Padiri uvuza inzogera kugirango abantu baze,Umusilamu uhagarara agahamagara  ahoresheje indangururamajwi n’umurokore uvuza gitari agasakuriza abo hanze bose babihagarike.”

Uyu mugabo yakomeje agaragaza ko kuvuza inanga n’imyirongi Bibiliya ibyemera nkuko n’andi madini ibyo akora bijyanye n’imyemerere yabo.

Bishop Nzeyimana Innocent avuga ko iby'urusaku bireba amadini yose kuko areshya imbere y'amategeko
Bishop Nzeyimana Innocent avuga ko iby’urusaku bireba amadini yose kuko areshya imbere y’amategeko/photo Eric Birori/UM– USEKE

Aha Minisitiri Fazil yahise amufasha kubyumvikanisha neza aho yavuze ko ntamuntu utazi gutandukanya imizindaro na gitari n’umwirongi, gusa ashomangira ko amadini yose angana.

Ati“Ntabwo wasoma muri Bibiliya ngo ubonemo  imizindaro igihe yatangiriye ngo uvuge ko ari igihe cy’intumwa y’Imana  Muhamadi cyangwa Yezu. Nyabuneka Pasiteri niba hari ahantu iri muri Bibiliya wahatwereka kuko ibyuma n’amashanyarazi abikoresha bitamaze imyaka na 300”

Minisitiri Fazil akomeza avuga ko ibikoresho by’abazungu byakozwe n’abantu bikwiye gukoreshwa neza.

Ati“Ntitwababwiye  ngo imizindaro igomba  kuba imbere cyangwa inyuma, nubona ari umutako  washyira imbere cyangwa inyuma ibyo ni ibyawe  icyo twe  tureba ni amajwi arenze imbibi zawe, ubwo rero ayo majwi arenze imbibi waba washyizeho imizindaro.Ntabwo tureba itorero runaka, idini runaka

Gusa hano Minisitiri Moussa Fazil yirinze kugaragaza niba amajwi n’indangururamajwi zo ku misigiti cyangwa inzogera zo ku Kiliziya birenga imbibi z’aho biri.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyo ikora byose ari ugushyira amategeko mu bikorwa. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali aherutse gutangaza ko mu gihe cyose izo nzogera cyangwa indangururamajwi zo ku musigiti zizaregerwa bagasanga bifite ishingiro ababikoresha bazakurikiranwa.

inzogera za Kiliziya na azana ya Islamu nabyo birakemangwa
Sheikh na Padiri nabo baraburiwe/ Cartoon by Kodo/UM– USEKE

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • kuli iliya agenda ya kane munyibwilire niba abagatulika atali abakilisitu. nuko twifatira ku gatama se? shaa Fazili atangiye kwinyuramo ndakaroga Rudahigwa Umwami

  • Harya buriya nicyo kibazo gikomeye dufite muri iki gihugu? Mureke duhangane n’ubukene iby’urusaku tuzabirebe nyuma. Sibyo Fazil?

  • Ese kuregerwa birenze guhora abaturage babivuga buri munsi ko inzogera na AZANA bihorara bisakuza niukuhe bashaka. Iyi ni iminsi ya nyuma aho benshi bazahorwa izina rya Yesu Kristo.

    • Ndatekereza ko Police yakagombye kubyitwaramo neza, kuko ibisakuza byo nibyinshi, none se na za vuvuzera zo k’umastade no mu mihanda igihe habaye imipira barazazica? icyihutirwa suguca indangurura majwi hari ibindi bibazo by’ingutu byakagombye kwitabwaho. ikindi rero nihagaragazwe urugero rw’indangururamajwi bifuza ko abarakore bajya bakoresha, kuvuga muri vide ngo nurusaku ntabwo bisobanutse. iryyo teko nirivugururwe bitabaye ibyo riratera urujijo rigere naho riteranya abanayamadini na Police.

  • Ariko Fazil ibyo ukora uzabibazwa kandi ugabanye ubwishongozi. Isi ntisakaye nawe wabyagirwa.

  • Mubyukuri, hari ibintu abantu bibeshyaho cyane, kuba babuza urusaku rugaragara mu nsengero zimwe na zimwe ntibikwiriye kwitiranywa. Abo bavandimwe basenga basakuza bakoresheje ibyuma by’imizindaro ntamuntu n’umwe utabyinubira uretse abo babikora. Gusenga nogusakuza biratandukanye. Ntabwo Imana yavuze ko nitudakoresha imizindaro itari bw’utwumve.
    Igikomeye cyane mubri byo byose, ni uko izo nsengero zabo zubatse ahanini hagati y’amazu atuwemo n’abaturage. Hari n’izikorera mubipangu bituwemo n’abandi bantu, muri make icyo mbona Police yarikubanza gushyiramo imbaraga ni ugusaba ayo yiyita amadini kubaka insengero zabo ahantu hakwiye bakurikije amategeko y’imiturire iboneye.
    Ikindi kintu gikomeye ni uko ayo matorero avuka buri munsi, kuburyo usanga haba ikintu gisa noguhangana kurusaku. Hari abatangira mugitondo saa kumi kugeza saa sita bari kuririmba bakoresheje iyo mizindaro yabo. Ubwo abaturanyi ntibashobora gusinzira cyangwa se ngo bagire icyo bakora kubera urwo rusaku.
    Igikomeye ni uko bose bashaka kwigereranya n’aba Catholiques ndetse nabisiramu. Inzogera ivuzwa ku ma Paroisse amwe n’amwe, ndahamya ko ntamuntu n’umwe ibangamira. Inzogera yo kuri Paroisse ivuga saa 6h za mugitondo igihe kitageze k’umunota, saa sita nabyo nuko ndetse na saa 18h. Ubyitiranya n’urusaku ndakeka ko ari amatakirangoyi. Ninde iyo nzogera mubyukuri ibuza gusinzira mui ayo masaha? Ikindi Inyubako za Kiriziya Gatorika zose zubatse ahantu hitaruye n’abantu kuburyo iyo nzogera itabangamira abantu kuburyo bukabije.
    Bavandimwe, icyo nabasaba ni uko mwakwemera amakosa mukora yogusakuza, mugihe musenga, kandi mwirinde kwigereranya n’abandi; kuko igihe polise ije kubafata ntiba iyobewe ko Eglise Catholique ikorera mu Rwanda, kandi izo nzogera muvuga nabo bafite amatwi yokuzumva ahasigaye bakamenya niba koko zisakuriza abantu cyangwa se niba zitabasakuriza.
    Kiriziya Gatorika ishobora gusenga neza kandi hadakoreshejwe nizo nzogera ndetse n’ibyuma ibyari byose, kuko sibyo bituma Imana yumva isengesho ryacu. Ese muzi ko mugihe cy’Igisibo Kiriziya Gatorika yirinda cyane nogukoresha ibyo byuma byose kandi bagasenga neza? Ndabasaba kubahana, kutigereranya n’abandi.
    Ahubwo se muzi ko hari n’andi mategeko azabagonga mu minsi iri mbere? Kuki umuntu utararangije n’amashuri abanza neza akiyita Bishop, Apotres, n’andi mazina mugenda mufata uko mwiboneye. Muzi ko bihanirwa n’amategeko kwiyitira uwo utari we? Imyambaro ya Kiriziya mwigana mukayambara uko mubonye? Ese muzi ko bihanirwa n’amategeko, ahubwo ndasaba police kuzakora enquete kuri icyo kintu maze uwo bazasanga afite umwambaro utaramugenewe ahanwe n’amategeko.
    Nibyinshi umuntu yavuga, gusa nzakora article kuri iyi theme ngaragaze neza amakosa menshi akorwa n’amwe mu matorero akorera mu Rwanda, bityo bizaha police amakuru menshi mukubafatira ibyemezo.

    • urababwiye ni uko batumva!(bishop,apôtre…)umuntu arabyuka ati ndi pasteur bigahama! umuntu arakodesha icyumba munyubako ya étage(a complex building) akakameza n’imizindaro ngo umwuka wamanutse! reka mpore!

  • Ariko tujye tuvugisha ukuri ,ntabwo ndi Umuyisilamu cga Umu gatolika ,ariko rero INZOGERA YA PADRI na AZANA YA ISLAMU mbona atari ikibazo kubera ko bimara agahe gato cyane kandi ku saha azwi kubigereranya rero na za ngoma zimara amasaha menshi mu joro cga ku manywa ni ugukabya.Mwibuke na none ko inzogera ya padri na Azana ya islamu benshi bibabera isaha bikanabafasha muri gahunda zabo ,ziriya ngoma zifasha iki abanyarwanda.

  • imbere y’amateko amadini arangana kandi leta laic ntago ishingiye ku idini

  • urusaku urusaku rusaku rw’aba basenga baturaza maso , bakoresha amagambo y’iterambwo turarwamaganye kandi turanashimira abayobozi bacu ko babihagurukiye, burya hari ibintu twibeshyaho uzajye muri amerika maze ubasakurize cg se usenge ubatera ubwoba ngo nibadakora ibi nibi bararimbutse, uzareba aho bazagucisha, naho rero no mu rwanda bigomba gucika maze amahoro agahinda

  • Jye mbona Fazili arimo gushaka urwibutso, ngo abuzukuru nibashaka minisitiri wijyeze kubogamira amatorero ya Gikiristo agafungisha abashumba bakambikwa amapingu, azibukwe. ukuntu yari yaragerajyeje kumenya iby’umutekano mu nshingano zo!!!!! gusaza we!!!! ariko mu mwihorere irahinda igahita, hari abameze nkawe bafashe ibyemezo birakaza rubanda, Imana ikumva, azabyibuka abasanze ku gatebe

  • dutandukanye ibintu, icyitwa guhamagara abantu ngo bazen gusenga no gusenga cyangwa gutaramira imana abantu bakaririmba bakabyina bigatwara igihe kirenga isaha 1 cg amasaha 2 ntabwo wabyitiranya kuko guhamagara abaza gusenga waba ukoresha inzogera cg azana ntibirenza iminota itatu, kubigereranya n’igitaramo cy’amasaha ntaho bihuriye, ibyo nikimwe na tura tugabane niwanga bimeneke.

  • Kumva kw imana ntibirindira urusaku ninduru,yemwe kabone ntaho utavuga ugatakereza imana irakumva cyane kuburyo bwose wayihamagara,naho kubabuza amakosa yanyu , mukarandira abandi ngo aba yisalamu, abakatolika ndumva ibyo ari yamatiku yabarokoro. banza ukosore amakosa bakwereka hanyuma ubone kurega abandi niba aribyo wifuza.

  • Ndumva niba koko harimo ugukurikiza itegeko, abayisiramu n’abagatorika nabo be gukora ibyo abandi bababujije kuko twese imbere y’amategeko turareshya
    Minister icyo nacyo akwiye kugishyira mubikorwa

  • Oya, nimureke gukabya rwose. Nibyo koko azana y’abasilamu nayo ikangura abantu mu masaha amwe yo mu rukerera, ariko imara umwanya muto ku buryo umuntu yongera agasinzira. Inzogera zo mu gatulika zo nta kibazo na gito zitera kuko zivuga umwanya muto cyane, kandi twibuke ko kiriziya zabo zitaruye abaturage. N’ukuri hari amasengero asakuza cyane, bakaririmba, bakavuz ingoma ndetse n’igihe cyo kubwiriza bagasakuza ukagirango barabwira ab’i kantarange, kandi ibyo byose bakabikora biyibagije ko bari hagati mu mazu atuwemo. Imana dusenga ko n’iyo uyibwiye bucece yumva, iyo nduru koko ni iya rubanza ki? Twese twemera Imana kandi turasenga, ariko iyo gusenga kwawe gutangiye kubangamira abandi, nibwira ko n’Imana itabishyigikira, kuko jyewe Imana nsenga insaba gutanga amahoro kuri bagenzi banjye. Erega numvise n’abanyamakuru bavuga ngo ntibikwiye guca urusaku mu tubari ngo hari abo uwo mwuga utunze!!! None se uzatungwa no kubuza abandi amahoro bishoboke? Ibyo byo hari n’abatunzwe n’ubujura , kurya ruswa….. Nabo bazabihorere rero?

  • Ubundi kuvuga ni ugutaruka, abayobozi bakwiye kwemera ikosa bagasaba imbabazi ndetse bakagira ubutwari bwo kwegura nka ba ba Prezida wa sena, atari uko bashyizweho igitutu na RPF.Sheikh niyo nzira isigaye ndetse ntakwiye kurenza ubunani kuko arimo arateranya abanyarwanda.Kandi kuva ari umuyisilamu aakarenganya abakiristu mugihe nta tegeko ripima urusaku kandi n”abo mu idini ye basakuza bidakwiye gusaba ubushakashatsi akabyirengagiza, usibye ko mu Rwanda aabturage batinya,baramutse bagiye mumuhanda kubera akarengane byafatwa bite? Wasanga abwira abapolisi ngo nibarase, noneho hakaza na jenosidi yakorewe abakiristu ikozwe na leta y’u Rwanda.Niba wanga Imana Data wa twese wajwiyumanganije kubw’umwanya wawe. Naho iminsi yo kuyobora kwawe irabaze.

  • Minister muramurenganya hari ibyo atashobora. Ntiyashobora gufunga urusaku rwa islam na catholic kuko atabishobora nyine. Naho kuvugango amadini arareshya ni ukwivuguruza. kuvugango bareba urusaku rurenga imbibi nabyo ni ukwivuguruza. Nonese AZANA ya saakumi zigitondo ntabwo irenga imbibi? nonese ntabo isakuriza? abo isakuriza bose se baba batitanye gahunda? m Rwanda dufite umusaza nabonye ufata ibyemezo bitarobanura abantu arahari reka dutegereze tuzarebe icyo abivugaho.

  • Mwitondere Illuminati ihera munzego zo hejuru,kuva 1970 padri yavuzaga inzogera,umuslamu agatora Azana,none 2014 Ngo ni urusaku??Leta ya Obama yamaze gushyira hanze qoroan shya,ibuza isengesho rya mugitondo ngo nukubyutsa abandi ntanirya nijoro ngo abantu baba bananiwe.

    Leta y’u Rwanda nayo buriya yatangiye.

  • Hummpp tubiteze amaso uko bizagenda

Comments are closed.

en_USEnglish