Rutsiro: Min. Kaboneka yanenze cyane abayobozi batumvikana
22 Nzeri 2014 – Ingaruka mbi z’ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi mbere na mbere ngo zigira ingaruka mbi ku baturage. Minisitiri Francis Kaboneka mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu, yabwiye abayobozi ko akarere katatera imbere mu gihe abayobozi bafite ubwumvikane buke.
Muri uyu muhango Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko abaturage babona inyungu n’akamaro k’imiyoborere myiza iyo bagize amahirwe yo kuyoborwa neza.
Abayobozi ngo iyo bagiye mu makimbirane yabo ibibazo by’abaturage ngo ntabwo bishobora gukemuka.
Ati “Kuba ubwisungane mu kwivuza mu karere kanyu buri kuri 26% uturere tundi musangiye imihigo bageze hafi kuri 70% bigaragaza ko mukiri inyuma kandi mufite ikibazo.”
Min Kaboneka avuga ko ahari imiyoborere mibi usanga abaturage bitotombera gahunda za Leta maze aboneraho gusaba abayobozi guha umwanya munini gukemura ibibazo by’abaturage.
Ku ruhande rw’abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo bagarutse ku bibazo bafite bituma badatera imbere birimo kutagira amazi, amashanyarazi n’imihanda. Bagaragaje ko Akarere ka Rutsiro kari mu bwigunge.
Min Kaboneka yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu zindi nzego bafatabyije kugirango i Rutsiro harusheho kugezwa ibikorwaremezo kandi akavuga ko igisubizo kizaboneka mu minsi ya vuba.
Akarere ka Rutsiro kaje ku mwanya wa 18 mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.
Muri uyu muhango, Minisitiri Kaboneka n’abandi bayobozi barasura ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rw’icyayi n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi biri mu my murenge wa Manihira n’umurenge wa Mushubati.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW
4 Comments
hagomba kubaho ubwumvikane n’imkorere hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugira ngo bakorane mu mucyo maze aamajyambere agerweho kuko aho ubwumvikane buke buri nta kigerwaho
kutumvikana kwayobozi buretse no kuba ntakintu bageza kubo bayobora, banangiriza byinshi, ikindi kandi ntanicyo bazigera bigisha abaturage kuko byose bihera kubwumvikane, gukorera hamwe gufatanya , gusenyera umugozi umwe ibi ntibishoboka mugihe mutumvikanye, kandi burya abamvikane bahana inama zicyo bakora ugasanga biratanga umusaruro, ikindi kandi abantu bumvikana , hirindwa kuvuguruzanya
Muri ibi biruhuko birangiye nagize amahirwe yo kugera mu Rwanda, iyo urebye iterambere mu gihugu wakwibaza niba akarere ka Rutsiro kabarirwa mu turere tugize u Rwanda, , iyo uva Rutsiro werekeza i Rubavu nibwo ubona neza ko Rutsiro ifite ibibazo by’ingutu : Kunyura mu muhanda waho ni ingorabahizi, amashanyarazi barayabarirwa !!!!! Ni mutabare aba baturage iterambere ribagere ho nk’abandi ba nyarwanda bose.
Iyo ugeze mu karere ka Rutsiro wibaza niba uri mu Rwanda bikakuyobera !!!!! Ibyo bigaragazwa n’uko iterambere ryasakaye mu turere twose tw’u Rwanda Rutsiro yo iryumva nk’inzozi , nta mashanyarazi nta muhanda, iyo uva Rutsiro werekeza i Rubavu nibwo ubona ko gusura abanya Rutsiro ari ihurizo rikaze !!!! Nibyiza ko bagirwa inama Rutsiro ikagerwa mo n’iterambore kimwe n’utundi turere.
Comments are closed.