Digiqole ad

Uko babona DEMOKARASI mu Rwanda

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe Demokarasi, igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye UNDP-Rwanda, abitabiriye iki gikorwa mu Nteko Nshingamategeko kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri basabye ko hakwiye kubaho demokarasi nyarwanda, ndetse bavuga uko bayibona buri wese ku giti cye.

Tito Rutaremara aganira n'abanyamakuru.
Sen. Tito Rutaremara aganira n’abanyamakuru.

Muri filimi ntoya igaragaza ibikorwa Abanyarwanda bari mu byiciro binyuranye bamaze kugeraho, benshi mu baturage babajijwe ku buryo bumva demokarasi, bayisobanura bahereye ku iterambere bamaze kugeraho ahanini rishingiye kuri gahunda za Leta n’umutekano.

Abaturage babajijwe abenshi bemeza ko kugira umutekano n’iterambere bingana na demokarasi.

Benshi mu banyepolitiki biganjemo abadepite bagize icyo bavuga kuri filimi yakorewe mu baturage, bashimangira ibyavuzwe n’abaturage, ariko bongeraho ko ‘Demokarasi’ ikwiye kugira uko yitwa bitewe n’igihugu n’imigenzo yacyo, bityo u Rwanda rukaba rugomba kugira ‘demokarasi nyarwanda.’

Umwe mu badepite yavuze ko akurikije uko inzego zijyaho mu Rwanda, uburyo ibibazo bikemurwa n’abayobozi bafatanyije n’abaturage, “demokarasi iri mu Rwanda nta handi ku Isi yaboneka.”

Nyuma y’ibiganiro mu Nteko ahanini byibandaga kuri demokarasi n’uburyo urubyiruko rwarushaho kuyigiramo uruhare, nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibigarukaho, Umuseke waganiriye n’abantu banyuranye ku buryo bumva demokarasi.

 

Senateri Tito Rutaremara

Yemeza ko amahame ya demokarasi ku Isi ari amwe, ariko agashyirwa mu bikorwa bitewe n’igihugu n’umurongo wa demokarasi cyahisemo.

Yagize ati “Amahame ya demokarasi ni ay’Isi yose. Kugira Leta igendera ku mategeko, guha abantu bose uburenganzira bakishyira bakizana, kwitorera abayobozi ayo ni amahame mpuzamahanga ariko uko ashyirwa mu bikorawa byo bituruka ku gihugu n’ikindi.”

Sen. Rutaremara avuga ko ‘Demokarasi nyarwanda’ ifite umwihariko wayo. Avuga ko gusangira ubutegetsi ari umwihariko w’u Rwanda kuko ngo ahandi utsinze yiharira byose, mu gihe mu Rwanda ngo abatsinze n’abatsinzwe basangira ubutegetsi.

Senateri Rutaremara Tito ati “Uko gusangira ubutegetsi, amatora, uko guha umwanya abari n’abategarugori n’urubyiruko ni ugusangira ubutegetsi. Gusangira ubutegetsi ntibivuga gusa kubusangira n’amashyaka ya poltiki.”

Avuga ko kuba abari n’abategarugori n’abafite ubumuga bari barahejwe mbere ariko ubu n’itegeko nshinga rikaba rivuga uko hasangirwa ubutegetsi nabo barimo iyi ngo ari demokarasi isesuye.

Ati “Ibibazo dufite tubanza kubiganiraho dushaka ubwumvikane busesuye, utaza ngo kuko dufitanye ikibazo kandi ufite 80% by’abadepite uti nimutore. Twe uraza buri wese akavuga, uriya akavuga n’abandi bakavuga mukareba uko mubyumvikanaho ahandi bazabavuga ngo dufite ubwiganze bwa 56% nimutore, twe birabujijwe. Habanza kuganira kuko na bariya badafite abantu benshi bashobora kuba bafite ibitekerezo byiza.”

Avuga ko kugira abantu benshi bitavuze kugira ibitekerezo byiza.

Ati “Mugomba kubyumva mukabiganiraho, mu Nteko ni uko bimeze no muri Guverinoma ni uko bikora, no muri Forumu y’amashyaka. Buri shyaka rijyanamo abantu bane, n’ishyaka rinini nka RPF rifite bane n’amashyaka mato afite bane, mukungurana ibitekerezo mungana.”

 

Gasamagera Wellars

Uyu muyobozi w’Ikigo gihugura abakozi (RMI) akaba n’inararibonye muri Politiki mu Rwanda, avuga ko Demokarasi atari imibare, kandi ngo nta nubwo Demokarasi ari iyo kumena no kumenagura ibintu.

Avuga ko ‘Demokarasi y’u Rwanda cyangwa y’Abanyarwanda’ igomba kugendera ku byo igihugu cyemera bijyanye n’amahame y’ibanze ya Demokarasi. Ibi byose ngo bigomba gushingira ku nzira igihugu cyanyuzemo mu mateka n’icyerekezo cy’aho kigana bityo ngo kuvuga Demokarasi ntawukwiye kwirengagiza ibyo byose.

Gasamagera ati “Demokarasi ntikwiye kuba ikintu giturutse ahandi ngo noneho bakubwire ngo fata iki n’iki kijyanye na demokarasi.”

Uyu muyobozi avuga ko mu matora aheruka mu Rwanda hari uwamubwiye ngo birakwiye kubahiriza amahame ajyanye na demokarasi u Rwanda rwasinye agomba kubahirizwa “buhumyi”, undi amusubiza ko atariko abitekereza.

Ibi ngo uwo uwabibwiye Gasamagera yabihereye ku kuvuga ko amatora mu Rwanda yitabirwa n’abantu benshi.

Gasamagera ngo yamusubije ko demokarasi mu mahanga bavuga ko ari iza mbere, atari byo kuko usanga munsi ya ½ cy’abagombaga gutora aribo bitabiriye amatora ndetse n’utowe agatorwa na ½ cy’abatoye, ugasanga ku ijanisha yatowe na 25%.

Gasamagera asanga ko rimwe na rimwe abatanga amabwiriza baba batabanje ngo barebe n’iwabo uko bimeze.

Gasamagera ati “Demokarasi si imibare, demokarasi si ibitekerezo by’uvuga kurusha abandi, demokarasi ni inzira inogeye abaturage, ni inzira imenya gusubiza ibyo abatuarge bifuza.

Nibaza ko ibyo byose mu Rwanda dufite amahirwe yo kubyumva, kurangiza ibibazo by’abaturage mbere na mbere ikindi ni ukutirengagiza amahame ya demokarasi asanzwe ni uko numva demokarasi nyarwanda imeze.”

Gasamagera yongeraho ko hakwiye gushyirwa imbere uruhare rw’umuturage mu miyoborere ye n’ibibazo biteza imbere igihugu, akongeraho ko hakwiye kwirindwa kugwa mu mutego w’abavuga ngo demokarasi iboneye ni iyi, kandi batakuzi, batazi uko uteye n’ibibazo byawe.

Hon Gasamagera ntiyumvikana n’abavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari nk’uko bikunze kuvugwa n’abatavugarumwe na Leta cyane abakorera hanze.

Yagize ati “Ubwisanzure iyo bavuze ko ntabuhari biransetsa. Nibaza ubwisanzure bashaka kuvuga, turaganira baba abazungu n’abandi nibaza ubwisanzure basha icyo aricyo.”

Gasamagera yongeraho ati “Mu 1994 nabaye mu nzu nabohoje kuko ntagiraga aho mba, iyo nzu nayishyizemo igipande cy’urubaho mu idirishya nyuma y’imyaka 18 ngarutse nsanga kirimo. Ubwisanzure bavuga, bo iyo bashaka kwerekana ibintu bajya mu muhanda bakamenagura ibintu mu minsi ibiri ugasanga nta kantu na kamwe kakiri mu munnada, izo assurance zabo zabikemuye niba aribwo bwisanzure, ndemeza ko butabereye umuryango nyarwanda, kuko nta mwanya dufite wo guta mu gusenya no kubaka.”

Ati “Nta mafaranga dufite yo kujugunya. Ntabwo ubwisanzure ari ubwo kumena ibintu ngo abantu barwane bagire gute, sibwo bwisanzure mbona bwa demokarsi, abantu nibicare bumvikane baganire bagere ku gisubizo kibereye bose, buri wese yagize icyo akivugaho numva ariwo muti mwiza.”

 

Maria Hakansson

Uyu ni umuyobozi muri Ambasade y’igihugu cya Swede ushinzwe ubufatanye mu Rwanda, avuga ko demokarasi ari inzira (process) ariyo mpamvu igihugu cye gifasha u Rwanda kwimakaza amahame ya demokarasi.

Hakansson avuga ko mu Rwanda inzira ya demokarasi itaragerwaho 100% agatanga urugero rw’uburyo hagenda havugururwa amategeko.

Ku bijyanye na demokarasi nyarwanda we uko ayumva, yavuze ko atari mu Rwanda kugira ngo ayemeze cyangwa ayihakane, gusa ngo igihugu cye gifasha u Rwanda mu rugendo rwa demokarasi.

 

Lamin Manneh

Uyu niwe uhagarariye UNDP- Rwanda, asanga demokarasi mu Rwanda ihari kubwo gukorera mu mucyo no kwiyemeza iby’ubuyobozi buzageza ku baturage binyuze mu mihigo.

Lamin avuga ko bigoye kuvuga ijanisha ry’aho demokarasi yaba igeze mu Rwanda, ariko akavuga ko mu Rwanda hari uburyo bwiza bugaragara bwo gushakira umuti ibibazo by’abaturage.

 

Ignatius Kabagambe

Umwe mu bayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), avuga ko demokrasi ari ubutegetsi bw’abaturage bukorera abaturage kandi bushyirwaho n’abaturage, kandi ngo nk’uko abaturage babyivugira demokarasi mu Rwanda irahari.

Kabagambe avuga ko mu Rwanda hatewe intambwe mu iterambere, mu mutekano, ariko ngo ntabwo ari 100% ku buryo ibintu byose byagezweho,  yemera ko uko u Rwanda ruzakomeza kurushaho gutera imbere ari na ko amahame ya demokarasi azarushaho gukomera mu gihugu.

 

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Demokarasi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 2007, utangira kwizihizwa mu 2008, buri tariki 15 Nzeri za buri mwaka.

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Urwanda rufite demokarasi 100% n’ubwisanzure 100%.
    Mu Rwanda imitwe ya politiki irigenga kandi ikora mu bwisanzure buhuye n’icyerekezo cy’igihugu. Mukomereze mwa ntore mwe naho abavuga ibindi batazi ntibazaduteshe umwanya. Demokarasi mubona za Libia nta demokarasi irimo.
    Demokarasi yo kumena amaraso ni demokarasi bwoko ki?
    Demokarasi yo gutunga abaturage bishwe n’inzara isobanuye iki?
    Muramenye di barabashuka si uko bimeze mu Rwanda.

  • Claver mwaramutse ? nyemerera nkubaze gato : mu Rwanda nta nzara ihari ?? nta maraso ameneka ? uherutse kumva imirambo yatoraguwe mu mazi iva mu Rwanda igera ku ijana ? Demokarasi yo kumena amaraso ni demokarasi ki ? uvuze ukuri kabisa !!

    • Niko Kalimba we, iyo propagande yanyu twarayimenye sha!!! ngo imirambo irenga ijana iva mu mazi y’ Uyu Rwanda?. Uwakubaza ibyo uvuze wabihagararaho? cg watubwira ibyo wumvanye kuri BBC!!!!!!! Waba warize amateka ngo umenye amazi yisuka mu kiyaga cya Cyeru co mu burundi? waba se warize ayo mazi yisuka kuri icyo kiyaga aturuka hehe? anyura mu buhugu bingahe? . Byarabayobeye!!!!!! Nagira ngo nkwibutse ko mu bihugu byose ayo mazi anyuramo harimo ibibazo bya politiki, sinzi rero aho muhera musimbukira ku Rwanda mwemeza ko iyomirambo air iya abanyarwanda!!!! soyez serieux!!! si non muzumirwa!!!! Rero numvishe ngo frere Gakwaya baramubwiye ko umurambo umwe bawusanganye mituelle yo ku Gisenyi nu umupira wanditseho ikinyarwanda!!!!! izo montage ziratangaje!!!! niba barabibonye se babyeretse nde?

      Naho ibyo gutandukira uvangavanga ibyo byaba bihuriye he na democrasi yavugwaga muri iyi nkuru? Gusa abishwe bose Imana ibahe iruhuko ridashira kandi nu uwabishe umuvumo wa amaraso yabo uzamukurikirana kurinda apfuye kandi byanga bikunda nawe azapfa ntazatura nku umusozi!!!! Ariko rero sibyiza kuvanga no kwitiranya systeme democratique na amakosa akorwa na abantu ku giti cyabo.!!!!

      Simwe mwirirwa muririmba ngo i Burundi hari democrasi kuko ubutegetsi bwabo bushingiye ku moko na rubanda nyamwinshi? Buriya se wavuga ko bibamariye iki ko badasiba kuryana no kwicana buri munsi? Iyo niyo democrasi se mudushakira mu Rwanda!!

  • Demokarasi ni imwe kw’isi. Buri gihugu gishobora kugira umwihariko wacyo ariko hari nibura 80% by’ibintu ibihugu bifite demokarasi bihuriraho. 1. Itegeko nshinga ryitorerwa n’abaturage ridahindagurika uko ubutegetsi bubishaka (mu Rwanda rya rindi abaturage bitoreye ku ngufu rimaze guhindukamo byinshi kandi bitanyuze mu yindi referendum). Inzego zitandukanye kandi zigenga: Executif, Judiciaire et Législatif, ongraho na 4ème pouvoir de la presse.3. Amatora adafifitse (kugeza ubu mu Rwanda ntayo ndabona). Ukungana kw’abantu bose imbere y’amategeko (mu Rwanda hari abanyarwanda bacyeya n’abandi basigaye benshi). Ubwo se demokarasi mu Rwanda irihe?

    • Ayo matora utarabona ntanayo uteze kubona kuko ufite ibyo ushaka ko amaso yawe abona gusa!! ariko ujye wibuka ko atari wowe ureba wenyine. uravuze ngo mu Rwanda hari abanyarwanda bacyeya na abandi benshi!!!!! ubwo se ushatse kuvuga iki?. Ese wakweruye ugakoresha ya mvugo yanyu mumenyereye ya nyamuke na nyamwinshi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      None se uragira ngo u Rwanda rubemo nyamwinshi gusa? hahahahaaaa!!!!!!!!!!!! none se ko byanananiye kurangiza nyamuke!! uragira bigende gute?

      Gusa nyuma yi imyka 20 mwari mukwiye kumenya ko ibyo gutekereza ibya abanyarwanda bake( nyamuke) na abanyarwanda benshi( nyamwinshi) ari ibitekerezo bishaje.

      Ubu ikdushishishikaje ni politiki ituvana mu bukene, ubujiji, abantu bakagira imibereho myiza, abana bakiga, buri wese akishyira akizana mu gihugu cye nta byo kwirirwa mutesha abantu umutwe mwirirwa mubara abantu nka ababara ibishyimbo cg ibijumba!!

      SVP iyo politiki irashaje yajyanye na parmehutu MRND na CDR !!!

    • Ayo matora utarabona ntanayo uteze kubona kuko ufite ibyo ushaka ko amaso yawe abona gusa!! ariko ujye wibuka ko atari wowe ureba wenyine. uravuze ngo mu Rwanda hari abanyarwanda bacyeya na abandi benshi!!!!! ubwo se ushatse kuvuga iki?. Ese wakweruye ugakoresha ya mvugo yanyu mumenyereye ya nyamuke na nyamwinshi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      None se uragira ngo u Rwanda rubemo nyamwinshi gusa? hahahahaaaa!!!!!!!!!!!! none se ko byanananiye kurangiza nyamuke!! uragira bigende gute?

      Gusa nyuma yi imyka 20 mwari mukwiye kumenya ko ibyo gutekereza ibya abanyarwanda bake( nyamuke) na abanyarwanda benshi( nyamwinshi) ari ibitekerezo bishaje. Ubu ikdushishishikaje ni politiki ituvana mu buekene, ubujiji, abantu bakagira imibereho myiza, abana bakiga, buri wese akishyira akizana mu gihugu cye nta byo kwirirwa mutesha abantu umutwe mwirirwa mubara abantu nka ababara ibishyimbo cg ibijumba!! SVP iyo politiki irashaje yajyanye na parmehutu MARND na CDR !!!
      Ariko ujye wibuka ko uburo bwishi butabyara umusururu!!!!!!!!!!!.

  • ndabaza uyu karimba na kalisa, niko se bavandi, iyo bakubwira ngo ni process, nyuma ya 1994 nyuma yimivu yamaraso yari imaze gutemba , wagiraga igihugu gihite kimera nk’ubusuwisi, nka france cg ubwongereza ikigero iyo demoklasi iriho, naho gufata ingero mutakoreye ubushakashatsi no kugeza nanubu bitaratangaza niba koko ibivugwa kuri iriya mirambo aribyo, ntawurakora ubushakashatsi, kuvuga ibyo ushake ntibivuze guharabika hejuru yibintu udahagazeho, iyo si demoklasi, iyo nzara uvuga iri kugera kingana gite ese byahoze bite , ese birasubira inyuma cg hari intambwe , iterwa mujye mureba impande zombi,

  • mu Rwanda dufite demokrasi kuko akenshi usanga democracyi ihitwamo n;abaturage kandi abaturage b’u Rwanda bakaba batandukanye nabo muri bya bihugu byiyita ko byateye imbere, dukomeze kwikorera ibyacu naho aba bavuga ko tutayifite ni babandi baba bashaka ko induru zivuga ngo baduhe intwaro n’akawunga bunguke twe duhomba

  • Nge icyo mbona nta gihugu nzi kigira demddemokarasi 100% n ibyayishyizeho ntibiyigira 100% sinzi abari hanze birirwa basebanya niba kwirirwa bamenagura ibirahuro bateza n imidugararo ko ariyo demokarasi hari n abavuga ko mu rda nta demokarasi ihaba kuko nta bigo byo gufasha abakene nka za caf bihaba cg kuko nta za train cg labiratoires igihumbi.amphitheaters zo kwigiramo etccc bakiha kugereranya u rda na za amerika cg ibihugu by I burayi niba bumva bifite ubukungu bumwe byaranyobeye ngirango baba banashaka ko mu rda buri nzu igira chauffage cg ko tweza peches kuko zera amerika n iburayi kdi biterwa na hiver hhhh yewe baradukoronije byo.usanga hanze bacritika nkaho kagane ushimwa na za anerica zimushima ntacyo yakoze narumiwe!!nkunze uko bwana Tito yavuze twe tugira demokarasi nyarda

  • Ese ubundi abo barusebya bararuhunze bararusebya iki ko nta wururimo urusebya??niba mwararuhunze ntawabirukanye ntimugashake gukurikirana u rda kugirango murusebye gusa nimukurikirane iyaho muri dore ko ari n I 100% hhhhh ubwo ufite amahirwe nk ayo umuzungu wahavukiye afite wenda .wabona akazi cg ikindi kintu ibipimo abazungu bagomba kubiboberaho bitarageraho my fooot wagirango barabaroze ubwo se ho ko babakora ibyo ko murenzaho mukavuga ngo hari democracy.kwirirwa musebya byo murabishoboye.ngo inzara nihe itaba abaclochards barya ka ngahe ibibi biba ahantu hose igitandukanye ni urugero biberaho kdi sinumva aho inzara ihuriye na democracy aribyo n america ntibayigira kuko bica abirabura uko bashatse n ibibdi bihugu by iburayi bigira irondamoko byaba bivuze ko nta democracy bifite!ikindi niba inzara ihari ntabwo ishingiye kuturere utu n utu wenda ihari kubera ubushobozi buke bw abantu.mbere byari bimeze gute abantu bigaga bigenze gute ariko ntibibatera ikinwaro kwigagararaho muvuga amafuti.ubu hari utiga kereka utabishaka iuturere twose duteye imbere kimwe abantu bagenda mu bihugu uko bashatse nanwe mwivugisha iyo leta ishaka gukora nk iyibyi yatsinzwe yakoze ntimuba mwihisha inyuma yaza screens zanyu muvuga ubusa mwari guca he ko muri za 93 bangiraga nuwo bari baziko bazica kujya congo muri mission y akazi bigaragara ko agiye mu kazi!nimute umwuka musebya umurebgwe wica nk inzara.ryari itegeko nshinga ryahinduwe???hhhhh buretse nihaza ukora ibibi kurusha ubuyobozi buriho muzanuma abanyarda dore ko mudakunda amahoro.what is clear nuko abantu bahijutse ntawagutema uhagaze cg ngo aze yihe ibyo kukurenganyiriza uko wavutse tuzaba tureba ingaruka zizajya ku banyarda ku buryo bungana niba aribyo mwifuza

  • Yewe nokubwa Habyarimana twari muri demokarasi ndetse na Koreya yepfo iri muri demokarasi.Ntabwo aribanyirubwite bemezako hari demokarasi, abandi babona gute demokarasi yacu?

  • Wapi nge mbona nta democratie ihari aho ujya gutora bakakubwira ko bagutoreye
    nge byambayeho 2010.

  • Mwiriwe ariko mwese ko numva muri gutererana amagambo ngo Mu Rwanda hari demukarasi cg ntihari?
    Mfite ikibazo kuki iyo muntu avuze ngo Mu Rwanda nta demokarasi iri Mu Rwanda abantu benshi bahita ko ataba Mu Rwanda cg arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ?
    Niba hari demokarasi koko hazagire umuntu ujya kumugaragaro agire icyo anenga kubutegetsi bw’u Rwanda cg kubayobozi Bakuru (Umukuru w’igihugu)
    Arebe uku bimugendekera
    Kandi kutavuga ikigenda kubayobozi ntago
    Bivuga kurwanya u Rwanda .
    Naho ubundi mwese ni dushyire hamwe twubake urwatubyaye
    Wowe wiyise Claver iryo zina wakoreshe
    Ntanubwo ari iryawe none utangiye gutanga amasomo ya demokarasi
    Yaba hari demokarasi wari gukoresha izina ryawe ntacyo wikanga !!

  • Ariko umuntu uvuga ngo mu rda ntademocracy ngo nuko hari imirambo yabonetse mumazi ahuza uRda n’uburundi?icyo ntago aricyo gipimo cya democracy kuko no muri usa,Europe abantu baricwa kdi ngo nibo barimu bacu muri democracy da!!nta nikigaragaza ko abobantu ari aburda,naho wowe ugaruye ibyanyamwinshi na muke ntago uzi aho urda rugeze,ubu twiyumvamo ubunyarda kurusha ubuhutu n’ubututsi cyane ko ntacyo byatumariye cyiza,iyo politiki ya Parmehutu ntikwiye.

Comments are closed.

en_USEnglish