Digiqole ad

“Ihame ry’imiyoborere myiza ni ivanjili muri Politiki yacu” – Prof Shyaka

Ubwo Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda yagaragarizaga abanyamakuru imyanzuro yagezweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kuri uyu wa kabiri tariki 3 Werurwe 2015, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yavuze ko abayobozi bamwe bigira ibitangaza bidakwiye kwitirwa ubuyobozi ‘system’ ngo kuko ihame ry’imiyoborere myiza ni nk’ivanjili muri Politiki y’igihugu.

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2015 mu kiganiro n'abanyamakuru ku Kimihurura
Kuri uyu wa 03 Werurwe 2015 mu kiganiro n’abanyamakuru ku Kimihurura. Photo/A E Hatangimana/UM– USEKE

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabeyete mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, tariki 28 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yanenze bikomeye imyitwarire ya bamwe mu bayobozi avuga ko hari abigize ibitangaza.

Perezida Kagame yagize ati “Ndabahishira simbavuga uko muri. Hari abantu bo hanze baza baza kubarata bavuga ngo muri ibitangaza, uzamugire iki. Uwo ubivuga arakuzi? Ukora iwabo? Wenda babashima kuko hari ibyo mubakorera sinamenya.”

Paul Kagame yavuze ko ubuyobozi ‘System’ bugizwe n’abantu benshi, ariko ugasanga iyo umwe arwaye byitirirwa, ubwo burwayi bwe bwitirirwa ubuyobozi bwose.

Iby’abayobozi bitwara nabi kubo bayobora byagarutsweho na Minisitiri w’Umutungo kamere n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Vincent Biruta wavuze ko abayobozi bamwe bishyira ku rwego batariho.

Yagize ati “Hari ikibazo. Abantu barizamuye barenga inzego bayobora. Ubu benshi ibi turabisiga hano kuko usanga dutangira kugwirirana tureba imyanzuro yemejwe ari uko igihe kigeze cyo kubyerekana.”

Bisa n’ibyo Tugireyezu Venancie, Minisitiri muri Perezidansi, yatangarije abanyamakuru, avuga ko impamvu ibintu byinshi bitagerwaho, atari ubushobozi bw’amafaranga bubura ahubwo habura kuvugana no kumvikana (communication) no guhuza ibikorwa (coordination).

Abanyamakuru, babajije Prof Shyaka Anastase, umuyobozi wa RGB guhuza uko kwishyira hejuru kwa bamwe mu bayobozi, n’ihame ry’imiyoborere myiza mu Rwanda.

Prof Shyaka, asubiza iki kibazo yagize ati “Kuba imiyoborere myiza ari ihame mu gihugu cyacu ni amahirwe ku gihugu cyacu. Kuba dufite Perezida utsimbaraye kuri iryo hame, Abanyarwanda bafite Imana.”

Yakomeje ati “Kuba Perezida atajijinganya kubitonganyiriza (uko kwishyira hejuru) abayobozi, si intege nke ahubwo ni imbaraga zikomeye. Ihame ry’imiyoborere myiza, si ukucyatsa, ni ivanjili muri Politiki yacu.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Murananiwe, amagambo amwe buri gihe, abantu bamwe, gahunda za Leta zimaze imyaka 20 zidahinduka …

  • Yeweee!!! ! ndabona wa mugani kwikubita urushyi cyangwa agashyi bitazasoboka ! Kuko byarenze ihaniro ! ibyo bisobanuro bari gutanga nta cyizere cy’uko bamwe bazikosora cyereka bose babirukanye bagasimburwa abandi .Naho ubundi bagezeyo ngaho amazu meza y’ubucuruzi ;ubusukuzi bw’amabuye;i birombe by’imisanga n’amabuye ni ibyabo ;ubucuruzi buhambaye bw’ama Quencaille.”BAGEZEYO PEE!!!!”

  • Mwese turabazi!
    Icyi gihugu kidafite Perezida Kagame ibintu byadogera!
    Agombe atuyobore no muri manda itaha kuko abamufasha bamutanze kunanirwa kera!

    • Ntabwo abamufasha bananiwe ahubwo babikora bibishaka. Ibyo nicyo bita sabotage cga se kumunaniza. Naho yari amabuye. Il est presque entouré par des gens qui le haissent, des idiots masqués.

  • Bararushywa n’ubusa kuko agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’imiyaga!

  • HE Paul namugira inama yo kwirukana abayobozi bakuze bose.
    Ahe akazi urubyiruko cyane cyane rurangije kwiga mu mahanga nibuze nibo bagushyigikiye bafite imyumvire mizima.

    Abakuze bafite mu mitwe habiiii kubi inda nini kubiii intege nkeya iterambere ryo hasi bikabije.

  • Muzehe wacu arashoboye kandi afite intumbero ku gihugu. Gusa avangirwa nabo bakorana kubera ikimenyane ki gatuma service zidatangwa neza ndetse nimishinga yiterambere ikadindira. Nibikosore.

  • Niba bavugako RGB ari ikigo gishinzwe imiyoborere myiza perezida akaba avugako nta kigenda,Shyaka na RGB ntibyagombye kuvanwaho Aho gukomeza gutabwaho amafaranga?

    • RGB mubyo ishinzwe hari ugusuzuma uko imiyoborere yo mu Rwanda ihagaze, iyo imeze neza irabivuga yaba itameze neza naho ikabivuga igatanga n’umuti uko byagenda ibibazo bigakemuka.
      Nta police igira ngo utabikoze afungwe! Kuba ari ikigo gishinzwe imiyoborere, ntabwo aricyo kiyshyira mu bikorwa gusa ni inzego za leta aho ziva zikagera. Biba byiza gusobanukirwa icyo Urwego runaka rukora mbere yo gukora critiques!

      Nonese ubu Inkiko zizafungwe kuko zananiwe kumara ibyaha mu Rwanda? Nonese Ombudsman azafunge kuko akarengane no kurya ruswa byanze gushira mu gihugu?!

  • Prof.SHYAKA asa naho atanga urwenya. Nawe ubwe ntabwo ari shyashya mu miyoborere ye, none arimo aratanga amasomo!! Muzabaze amadosiye yoherejwe mu kigo ayobora yerekeranye n’abashakaga gutangiza amashyaka mu Rwanda, mumubaze uko yayagenje. None arimo aravuga ngo imiyoborere myiza??

    Prof SHYAKA rwose reka kugereranya “Imiyoborere myiza mu Rwanda” n’IVANJIRI, kuko ntaho bihuriye keretse niba utari umukristu.

    • Ayo madosiye yayagenje ate? wasobanura neza? ese abayatanze bari bubahirije icyo amategeko asaba mbere yo gutangira ishyaka? ntabe ari uwo numvise hafi yaho ntuye wabanje gushinga idini aho yari asanzwe afite akabari abonye bitinjiza ahita abihindura ashingamo ishyaka?!! Hhahahah

      Tujye twemera natwe hari abanyamafuti!! Ariko niba baranarenganijwe les voies de recours zirahari rwose use them!

Comments are closed.

en_USEnglish