Digiqole ad

Abayobozi bavuye mu Mwiherero biyemeje kureka ‘Gutekinika’

Kimihurura, 03 Werurwe 2015 – Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwereka Abanyarwanda ibyaganiriweho mu nama y’Umwiherero Perezida wa Repubulika agirana n’abayobozi, Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Venancie yavuze ko impanuro z’umukuru w’igihugu zabateye kuzahindura imikorere, harimo no kureka gutanga imibare  n’amaraporo binyuranyije n’ukuri.

Mme Venantie Tugireyezu abwira abanyamakuru imwe mu myanzuro n'ingamba abayobozi bavanye mu Umwiherero i Gabiro
Mme Venantie Tugireyezu abwira abanyamakuru imwe mu myanzuro n’ingamba abayobozi bavanye mu Umwiherero i Gabiro

Umwiherero wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 300, wabereye mu kigo gitoza ingabo urugamba kiri i Gabiro, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo kimwe twongere imbaraga”.

Perezida wa Repubulika yanenze cyane imyitwarire n’ikorere ya bamwe mu bayobozi irimo uburangare ndetse no guhimba imibare ya raporo zitangwa, akaba yaravuze ko na raporo y’ibikorwa byagezweho mu mwiherero wa 2014, atabyemera.

Perezida Paul Kagame yagize ati: “Ibyo muvuga mwagezeho simbyemera. Mbabajije ibyo 70% muvuga ko byagezweho, bamwe muri mwe bagira ibibazo.”

Ubwo yasobanuraga imwe mu myanzuro 16 yafatiwe mu mwiherero wabaye hagati ya tariki 28 Gashyantare kugera kuri tariki ya 2 Werurwe, Minisitiri muri Perezidansi Mme Tugireyezu yavuze ko abayobozi binenze ndetse banengwa imikorere mibi, bityo biyemeza guhinduka.

Mu mikorere mibi banenzwe harimo ko batangaga raporo zirimo ibinyoma, cyangwa zituzuye, kandi nazo ntizitangirwe ku gihe.

Uyu muyobozi yavuze kuri amwe mu mayeri akoreshwa na bamwe mu bayobozi igihe basuwe na Perezida aho bashinga ibiti by’amashanyarazi cyangwa bagacukura imiferegi bagaragaza ko amazi ari bugufi.

Yagize ati “Si byiza gufatira abayobozi mu kirundo kimwe, ariko byagaragaye ko hari abashinga amapoto, bagacukura imiferegi berekana ko amazi ari hafi kuza. Babeshya Perezida ariko batazi ko nabo bibeshya.”

Kuri ibyo bijyanye no kubeshya, abayobozi bakuru b’igihugu bananzuye ko bagiye gukurikirana imishinga itaragezweho, ikagerwaho vuba kandi iyaketswemo ruswa igakorwaho iperereza ndetse n’abakekwa bose bagashyikirizwa ubutabera.

Yavuze ko ari ibifi binini n’udutoya bose bazahanwa, ati: “Nta mpungenge zikwiye kubaho, kuko abayobozi biyemeje guca ‘ihuriro ry’abashyigikirana mu gukora ibyaha (Network), ubwo rero bose bazahanwa.”

Prof Shyaka avuga ko imiyoborere
Prof Shyaka avuga ko imiyoborere

Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, avuga ko nubwo gutekinika bigaragara kuri bamwe mu bayobozi, kuba Perezida abyamagana ngo ni ikimenyetso cy’uko ‘system’ (imiyoborere iriho) ikomeye kandi ikora neza.

Ati “Abayobozi bamwe batekinika, barahari si ibanga, ariko kuba bivugwa na Perezida, akabyamaganira mu ruhame, ni ikimenyetso ko system ikora neza. Kuba byaravuzwe, ni imbaraga, system irakomeye, iradanangiye.”

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero w’uyu mwaka, irimo kureka guhishira abanyabyaha, gutanga raporo ku gihe, gukorana n’abashoramari mu iterambere ry’igihugu, kuborohereza, kuvugurura itangwa rya serivisi mu buzima, kuvugurura iby’ubukode bw’ubutaka, kongera amazi n’ibikorwa remezo mu mijyi n’ibindi.

Byatangajwe ko ku wa gatanu w’iki cyumweru aribwo hazaba hashyizweho igihe ntarengwa buri mwanzuro ugomba kuba washyizwe mu bikorwa.

Photo/A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Reka turebe ko wenda bakwikubita urushyi bagahindura ibintu ,

  • ahubwo niho bagiye gutekinika ivumbi ritumuke muzabamureba kuko bavuye gutyazubwenge erega ntibyacika tujye tuvugisha ukuri

  • Nibasubiremo n’imanza za tekinitswe mu nkiko kubera izo tekinike cgaiyo network cga twanabyita muri make bizwi ni: umurongo ngenderwaho.

    Izo manza, izo manza, zisubirwemo kdi nkibi bintu bisebya ubuyobozi bwa leta muri rusange, abayobozi bose siko ari abanyamanyanga ariko umukobwa aba umwe agatukisha bose iyo adakosowe cga ngo ahannwe. Ibyo rero byo gukingirana ibibaba, ngo ngwiki na ngwiki, bibashyira mu gatebo kamwe. Ni hahandi ubona abaturage bapinga ibivugwa babyita kubabeshya kuko baba babwirwa ibidakurikizwa, bakabeshwa ngo imvugo niyo ngiro ariko en réalité ataribyo. Burya n’ukemurira abaturage ibibazo ntamananiza, bakunda iGihugu bivuye inyuma kuko abayobozi babakemurira ibibazo neza cga imanza zabo zicibwa mu mucyo nta kimenyane cga akarengane kaburanmgwamo.

    Mureke tubiteg’amaso, wabona hari ibigiye gusubirwamo. Kdi c’est sûre que bamaze kubona ko abaturage benshi babaye abarakare, batanasyizera ibyo babwirwa kuko bayita ngo” ni yamitwe yabo.

    • Uvuze ukuri koko mu bucamanza harimo Network not easy to dismantle kugeza n’aho bashyizeho system y’amagarama akumira abakene kurenganurwa kuko hari aho batarenga(urukiko rwisumbuye) none umuvunyi ibibazo by’amasambu n’akarengane (abakozi n’abakoresha) byamubanye urudubi.

  • Impyisi iti ujye utinya akavuzwe na benshi!! GUTEKINIKA ribaye ijambo rimaze kugira ikindi gisobanuro kubera amakosa y’abayobozi bamwe na bamwe!! Guhishirana ,ugasanga umuntu runaka utuye mu Mudugudu runaka akoze amakosa ariko kubera ko ar’inshuti y’Umuyobozi w’Umudugudu na Executive w’Akagali bakabipfukirana ntihagire icyo bitanga, byagera ku Murenge ba Bayobozi bagahaguruka Executive w’Umurenge nawe akabitera utwatsi, ubwo urega akarambirwa akabireka!!

  • Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, nawe ubwe aratekinika none arimo kubishyira ku bandi bayobozi we akikuramo. Biratangaje.

    Muzajye mureba raporo ze atanga ku miyoborere, ahenshi usanga abeshya ngo biragenda neza ashaka gusa gushimisha Perezida wa Repubulika ariko mu by’ukuri arimo amubeshya.

    Murebe neza muzanasanga akenshi arwanya cyane za criteria za Mo Ibrahim (Mo Ibrahim index) zijyanye no gupima imiyoborere myiza mu bihugu bya Africa.

    Abanyarwanda aho bigeze twari tugomba kuvugisha ukuri. Abayobozi bagatanga raporo zitarimo ibinyoma. Ibitagenda neza tukabivuga, ingamba za gahunda y’iterambere zidafututse tukazikosora. Ibigoramye tukabigorora. Gahunda zimwe bigaragara ko zibangamiye abaturage tukazisubiramo tukazinoza aho guhora tubeshya abaturage ngo ni amabwiriza yavuye i bukuru ngo ntashobora guhinduka.

    Biratangaje aho Agronome asaba abaturage guhinga ibigori ahantu bidashobora kwera, abaturage bamusaba kuhahinga imyaka yindi ishobora kuhera ikaba yabagirira akamaro, we akababwira ko bidashoboka kubera ko ari itegeko ryavuye hejuru rivuga ko hose bahahinga ibigori. -Hejuru hahe ho kajya!!- Hanyuma igihe cyo gusarura cyagera, ugasanga ntacyo abaturage basaruye ariko we muri raporo atanga ku Karere agatekinika avuga ko umusaruro wiyongereye cyane. Mayor nawe akohereza raporo ku bamukuriye avugo ko byose bigenda neza ko abaturage bahinze bakeza bakihaza mu biribwa kandi bagasagurira amasoko, nyamara aho mugiturage wahagera ugasanga abantu bamwe bararya rimwe gusa mu minsi ibiri.Birababaje. Birababaje.

    Wagera muri Minisiteri y’Uburezi ukareba za raporo abashinzwe uburezi mu Karere batanga muri Minisiteri bavuga ko byose bigenda neza ko abana biga kandi ko bigira ubuntu, ko batsinda ku buryo bushimishije. Nyamara wamanuka mu giturage ugasanga hari abana bavuye mu ishuri batiga bamwe baratangiye kwishora mu ngeso mbi zidakwiye, wababaza bakakubwira ko babuze amafaranga y’ishuri bakabirukana. Wareba n’abo biga, ugasanga ubumenyi bafite buri hasi y’ibyavugwaga muri za Raporo. Abenshi ni nko gusunika gusa bimuka bava mu mwaka umwe bakajya m’ukurikiyeho nta bumenyi bugaragara bafite, wabaza abarimu uti kuki mwimura abana b’abaswa, bakagusubiza ngo none se si Leta yashyizeho “policy” ya “promotion automatique” Birababaje, biteye agahinda.

    Tuve mu kubeshya, tube abanyarwanda nyakuri.

    • Turasaba n’uko bakwiga ikibazo cy’abana bacu bakanguriwe kwiga za Sciences bakaziga bakazirangiza ndetse bakanaminuza ariko ubushomeri akaba aribwo soko ry’umurimo bihangiye kuko ibyo bize ntasoko ry’imirimo rifite kuko za Center of research zidahagije ngo nibura bashobore no kwimenyerezamo. Ubu none tugiye gushaka uburyo bajya muri WDA numva ngo baha abahize ubushobozi bwo kwihangira imirimo. Ubwo se nk’umuntu wize Microbiology muri Kist azajya kwiga muri WDA muri Soudure nyuma y’imyaka ine ari umushomeri?
      Uburezi n’isoko ry’umurimo byangomye kugendana! Mukome urusyo mukoma n’ingasire.

  • Ngo munama abayobozi basabwe kurushaho kumva ababnenga kuruaha uko bumva abashimagiza!!! Nizere ko Umuseso ugiye gukomorerwa gukora!
    Gutekinika byo byamaze kuba umuco murwanda, ntibizapfa no kutuvamo kuko tuba dushaka ko hagaragara ibyiza guza!!
    Imishinga yi ibigugu yadindiye! Harimo niya maze Kwitaba imana, kalisimbi, Gaz, Stadium, convention center, aeroport, Biodiesel,……….

  • Itekinika ni heritage ya RPF,biragoyeko byacika ,bigombs guhera hasi.Njye mbona harimo numuco wo kwiyemera no gushaka kubeshya “abanyamahanga”

  • “GUTEKINIKA” ahubwo se abo bayobozi badatekinitse babaho bate?? Nukuri njye njya mbona Nyakubahwa Prerezida wacu Paul Kagame afite ibibazo bikomeye nabo ayoboye. nibo batuma isura y’igihugu yangirika bikitiriwa system y”u Rwanda.

    Natanga igitekerezo cy’uko yashyiraho commission y’abo yizeye bagenzure imikorere yabo bayobozi. Muzarebe urubanza rw’umusirikare ukuriye ubutasi bw’igihugu aho aburana n’umugore we ku nzu yabo bafitanye KICUKIRO. urwo rubanza ni TEKINIKE GUSA GUSA! Yakoresheje ubushobozi ahabwa na leta yamushizeho mu gutanga ruswa mu nkiko zose. none ngo bagiye kwisubiraho?? bazisubiraho bate batazi naho ibintu bipfira? ariko Rwanda wee waragowe yaba byashobokaga rukayoborwa n’umuntu umwe gusa ariwe HE PAUL kAGAME. nibwo ibi byose byacika. Imana ikurinde PK

  • Ni byiza ko hatahuwe ibi bintu uko ari bitatu byari kuzadindiza iterambere ry’Igihugu cyacu:

    1.GUTEKINIKA ( % zitarizo mu maraporo; Kubeshya agaciro k’ibintu byakozwe atariko bimeze, kubwira abaturage baryamishirije ibibazo byabo ko bagiye kubikemura vuba kuko bumvishe ko H.E agiye kuza kugirango batazabibaza H.E yamara kugenda bakongera bakabiryamisha; guteganya abafata ijambo babaza ibibazo cg bashima mugihe H.E yabasuye n’ibindi byinshi biba bigaragarira buri wese !

    2.GUHISHIRANA Network y’Abayobozi
    3. KWIGERERANYA N’AHANDI BURIGIHE BIKABA URWITWAZO RW’IBITAGENDA!!! (Ibibyo reka ntawari ukivuga ,bahita bakwereka umwanya u Rwanda ruhagazeho mu Karere ugahita uceceka!

  • Neuron yo kuvuga ku banyarwanda igomba kuba iruta izi ibindi byose kuko ari umwiherero uba buri mwaka ndetse n’umushyikirano, kandi niho hafatirwa imyanzuro ireba rubanda rwa giseseka twese: “niko tuvuga mukinyarwanda cy’umwimerere atari kimwe k’inteko izirikana”! Wa mugani wa Perezida Kagame ni iriya 70% ngo yashizwe mu bikorwa ntabwo ariyo ahubwo wasanga ari 30% kuko kuvuga biratworohera kurusha gukora bongere babitohoze neza kandi bajye biyemeza ibyo bazashobora gukora aho gutekinika. Nk’iri jambo ahubwo niryo inteko y’ururimi yagombye kuba yarashakiye inyandiko aho kwangiza ibisanzwe.

  • RPF yazanye icyo bita igipindi…..abataizi rero babihinduye gutekinika….ese hari icyo bipfana?…cg kimwe kivukira mu kindi? Nyamara uwauze ngo bahere mu mizi ndemeranya nawe! Bahere aho byahereye…..aho umunyarwanda avuga iki ariko mu byukuri atekerezza ikindi kandi akaba aribwo yitwa intyoza! Njye ndumva cyakora bigiye guhinduka ikinyoma ubwo cyatangiye kutubihira twe ubwacu aritwe twibeshyaga!

  • Niba hari ikintu cyantangaje cyane kugeza magingo aya :uzi kugirango wumve ngo AKARERE KA KAMONYI kari ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihigo incuro zirenga ebyiri !!. Wamanuka ngo ugiye kureba iryo terambere ukayoberwa aho riherereye ? Cyakora da Mu Murenge wa Runda ntabwo kandi honyine nabwo kandi ba bimukira bifite . byonyine inzara iriyo yo iteye agahinda gateye ubwoba ;imihanda imwe n’imwe yabaye ibigunda ; abana b’aba rescapes batagira aho kuba benshi ubu ni bamayibobo mu mujyi wa Kigali .yeweeee biteye agahinda kuba badukinira ku mubyimba .

  • Umuseso muzacaveringe umwiherero waba ambassadors uzatangira ejo mille collines mubaze inyungu dukura muri embassies zimwe na zimwe kandi zitwara akayabo. Gutekinika

  • Umuperezida wa uruguay ucyuye igihe yatubera urugero rwiza rwiyongera kubyo HE yabigishije mu mwiherero: yitwa mujica……..yagaragaje gukunda abaturage yitwara mu buryo buciritse…umushahara we yawugeneraga abakene….yiturira hamwe nabo…..noneho mwumve n ibyo umusaza yabahanuriye…gusa ubanza bamwe muri mwe ari amasigarakicaro. Ibya Mujica mwabisoma kuri iyi link http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/hanze-y-u-rwanda/article/ubutegetsi-bw-umuperezida-wa-mbere-ukennye-ku-isi-bwageze-ku-iherezo-16424

  • Uzi abantu kwishyira hamwe bakarenganya umukozi??? Ibyo umuvunyi biragoye kurenganura uwarenganyijwe n abanyabubasha. Gusa Umukuru w igihugu warenganye kand biragaragara iyo asuye abaturage, ibibazo byose babimwegekaho. Aho yaba akurikirana abakozi ba leta barengana? Nihabe umuhagarariye twajya dushyikiriza ako karengane. Ukumva minister ahangara kuvuga ngo ntashaka umukozi aho ayobora, gutuka umukozi nk umuboyi nubwo nabyo ataribyo??? Erega dufite amakuru muduhe uburyo gusa. Barica bagakiza kand inzego zakakurenganuye zikabakingira ikibaba.

    • Ngo kuba gutekinika biriho kandi bikaba byamaganwa na H.E. ni ikimenyetso ko systeme ikomeye idanangiye????????Ayo ni amayobera atari matagatifu. Prof ndamwemeye kabisa ahubwo urwo ni rwo rugero rwo gutekinika. Bazirunge zange zibe isogo.

  • Ariko ko iri jambo rimaze gusobanukirwa na benshi, ingoma zigiye guhindura imirishyo tubitege amaso.

    Arega aho bibera amayobera, iyo uri mu nkiko bagutekinika hrya no hino bikagera hejuru bikaba bityo, option ya nyuma ufata uti: nzabijyana kwa Prezida wa Republika we uturebera twese kdi utarya ruswa nk’umubyeyi mubana, atagira uwo arutisha undi. hanyuma rero, inzira n’iyihe yo kumugeraho? Mudohe iyo Network nayo. Kubona Prezida atari uguhura nababasore be bakurindagiza, bigenda bite? Ubundi umuyobozi mukuru ntaheza abamugana, si ngombwa ngo abe aziranye na kanaka. Iyo network rero, turayishaka. Murakoze!!

  • Uyobora system aravuga ko irwaye, Shyaka nawe ati: Kuba yarabonye ko system irwaye nibyo byerekana ko dukora neza!!!!!!! Kweli ibyo nibyo mwemeje mumwiherero? Njye ndiwowe nakwegura.

  • Ndasubiza J.d’AMOUR ku bijyanye n’itekinika ryo ku Kamonyi na Ruswa yaho ica ibintu: “J.d’AMOUR we, uzagende aho Akarere gakorera maze uvugire yo ibyo bitekerezo byawe hanyuma uzareba aho uzagarukira!”
    byarayobye aho Umukuru w’Igihugu atangiza umwiherero yihaniza bagenzi be: birababaje kandi biteye isoni (what a shame, what a shame!!!)
    Ingegerera zo mu Karere ka Kamonyi zishinzwe iby’Ubutaka, ibyazo byabara uwabibonye! Ese ko mbona barya iyo ruswa kandi ntibase nayo? Ni akumiro!

  • Umusaza yarashavuye vraiment!

  • Mwese mwivugisha gutya muzi ubuzima mwabagaho aho butandukaniye n’ubwo muriho ubu! Kandi ntibyizanye! Slow down people: Mzee yavugaga ko hari ibyo abantu bakora batakagombye, ko kwihuta ari ngombwa kandi ko hari imikorere igomba guhinduka kugirango amajyambere yihute kurushaho. Mwitema ishami mwicayeho nk’aho hari ikindi gihugu mufite kuko ntacyo!

Comments are closed.

en_USEnglish