Digiqole ad

Ishuri ribanza ryo hafi ya Nyungwe ryahawe ibyumba bishya

 Ishuri ribanza ryo hafi ya Nyungwe ryahawe ibyumba bishya

10% by’ava mu bukerarugendo ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiyashyira mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturiye za Pariki, uyu munsi i Rusizi mu kagari ka Butanda mu murenge wa Butare hafi cyane ya Pariki ya Nyungwe hatashywe ibyumba bishya by’ishuri ribanza rya Rugera. Ikintu cyashimishije abaryigaho n’abarirereraho abana.

Ibi byumba by'ishuri byafunguwe n'umuyobozi ushinzwe ireme ry'uburezi muri MINEDUC hamwe n'umuyobozi muri RDB (ubanza iburyo)
Ibi byumba by’ishuri byafunguwe na Benjamin Kageruka umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri MINEDUC hamwe na Telesphore Ngoga umuyobozi muri RDB ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije (ubanza iburyo) n’umuyobozi w’Akarere

Mu cyumweru gishize ikigo RDB nabwo cyatashye ishuri rishya ryubatswe mu karere ka Gatsibo hafi cyane ya Pariki y’Akagara.

Amashuri batashye uyu munsi ni ibyumba birindwi by’amashuri, icyumba cy’ubuyobozi, icy’abarimu n’icyumba kihariye cyagenewe isuku y’abakobwa yuzuye atanzweho miliyoni 30 yavanywe mu yinjijwe n’ubukerarugendo.

Bafungura iri shuri rishya hafi ya Nyungwe, Telesphore Ngoga ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri RDB avuga ko ishingiro ry’iki gikorwa ari ukugira ngo abana bareke gucikiriza amashuri kubera ingendo ndende bakoraga bajya kwiga.

Benjamin Kageruka Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri Minisiteri y’uburezi yasabye ababyeyi gukangukira kohereza abana ku mashuri kandi bakagira n’uruhare mu kubungabunga Pariki nk’iyi y’ingirakamaro ibegereye.

Uyu muyobozi yabwiye abari aha ko MINEDUC nayo ifite gahunda yo gufatanya n’abaturage bakubaka ibindi byumba by’amashuri nibura y’umwaka wa mbere w’ayisumbuye hano.

Iri shuri bubakiye ibyumba risanzwe ririho abana 339 barimo 13 biga ishuri ry’incuke na 326 biga mu mashuri abanza.

Uhagarariye ababyeyi yavuze ko kubakirwa ibindi byumba by’amashuri bibahaye imbaraga zo gushishikariza ababyeyi kujyana abana ku ishuri.

Uyu avuga ko batangira iri shuri ribanza, riri mu cyaro cyane, bari bafite icyumba kimwe nacyo batijwe n’umuturage ariko ubu bishimira ko bamaze kubona ibyumba byinshi bituma abana bo muri uyu mudugudu wa Rujagi n’akagari ka Butanda biga bisanzuye.

Pariki ya Nyungwe baturiye basabwe kandi kubungabunga irimo amoko y’inyoni 300 n’amoko y’ibisabantu (inkende,ibyondi…) arenga 13.

Abayobozi batemberezwa ibi byumba by'ishuri
Abayobozi batemberezwa ibi byumba by’ishuri
Abantu batari bacye bo muri aka kagari ka Butanda bari baje kureba iki gikorwa
Abantu batari bacye bo muri aka kagari ka Butanda bari baje kureba iki gikorwa
Umuyobozi muri MINEDUC yitegereza ikibaho cya kimwe muri ibi byumba
Umuyobozi muri MINEDUC yitegereza ikibaho cya kimwe muri ibi byumba
Telesphore Ngonga wo muri RDB avuga ko ishingiro ry'ibi bikorwa ari ukugira ngo abana bige kandi binatange umusaruro mu kubungabunga za Pariki zibegereye
Telesphore Ngonga wo muri RDB avuga ko ishingiro ry’ibi bikorwa ari ukugira ngo abana bige kandi binatange umusaruro mu kubungabunga za Pariki zibegereye
Aba biga kuri iri shuri bagaraje ibyishimo byabo mu mbyino bateguriye abashyitsi
Aba biga kuri iri shuri bagaraje ibyishimo byabo mu mbyino bateguriye abashyitsi
Uhagarariye ababyeyi yavuze ko ibi byumba bihawe ishuri barereraho ari ibyo kwishimira cyane
Uhagarariye ababyeyi yavuze ko ibi byumba bihawe ishuri barereraho ari ibyo kwishimira cyane
Iyi ni imisozi yo mu mudugudu wa Rujagi mu kagari ka Butanda hafi cyane ya Nyungwe
Iyi ni imisozi yo mu mudugudu wa Rujagi mu kagari ka Butanda hafi cyane ya Nyungwe
Aho iri shuri ryubatswe mu kagari ka Butanda umurenge wa Butare iruhande rwa Nyungwe
Aho iri shuri ryubatswe mu kagari ka Butanda umurenge wa Butare iruhande rwa Nyungwe
Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi

Photos©I.Ishimwe/Umuseke

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish