Digiqole ad

Ibibwana by’Intare zo mu Akagera ntabwo byo bizitwa amazina

 Ibibwana by’Intare zo mu Akagera ntabwo byo bizitwa amazina

Izi ni intare za mbere zivutse mu Rwanda mu myaka hafi 20 ishize

Kwita izina abana b’ingagi ngo ni umwihariko wo mu ngazi zo muri Pasiki y’ibirunga hagamijwe kuzibungabunga, ntabwo hazabaho igikorwa cyo kwita izina ibibwana by’Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera nyuma y’imyaka 20 zihacitse. Igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka ubu cyatangiye kwitegurwa.

Izi ni intare za mbere zivutse mu Rwanda mu myaka hafi 20 ishize
Izi ni intare za mbere zivutse mu Rwanda mu myaka hafi 20 ishize

Belise Kariza Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB mu gutangiza ibi bikorwa byo gutegura Kwita Izina uyu mwaka yavuze ko iki gikorwa ari umwihariko ku ngagi badateganya kukijyana no mu ntare.

Intare zari zaracitse mu Rwanda, biciye muri RDB mu 2015 Leta y’u Rwanda yagaruye intare  eshanu z’ingore n’ebyiri z’ingabo, mu muhango wo Kwita Izina Ingagi icyo gihe abashyitsi banabwiwe inkuru nziza ko ntare ziherutse kuzanwa harimo iyabwaguye.

Izi ntare zagiye ziyongera kugeza ubu aho zimaze kubarirwa muri 12.

Belise Kariza uyu munsi yasobanuye ko kugarura Intare mu Rwanda byari bigamije gusubiza Pariki y’Akagera ikitwa “Big Five” ( Intare, ingwe/igisamagwe, inkura, inzovu n’imbogo).

Kariza ati “Kwita izina ni umwihariko {ku ngagi} muri Pariki y’ibirunga. Muri Pariki y’Akagera twifuzaga kugarurayo ishusho ya Big Five, ejobundi twongeyemo inkura 18.”

Naho Kwita izina ingagi mu Birunga bizaba tariki 01 Nzeri 2017 mu Kinigi.

Ibibwana byavutse ari bitatu
Ibibwana byavutse ari bitatu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish