Digiqole ad

Mu kwezi gutaha Inkura ziragaruka mu Rwanda

 Mu kwezi gutaha Inkura ziragaruka mu Rwanda

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha muri iyi Pariki bari bwakire inkura 19 zivuye muri Kenya na Africa y’Epfo. Ni nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse burundu mu Rwanda.

Inkura z'umukara nizo ziri bugarurwe mu Rwanda
Inkura z’umukara nizo ziri bugarurwe mu Rwanda

Inkura z’umukara abandi kandi bita inyamaswa y’ihembe rimwe, zari nyinshi muri parike y’Akagera mu myaka ya  1970, icyo gihe ngo zageraga kuri 50 ariko mu myaka ya 1980 zibasirwa cyane na ba rushimusi  ziricwa izindi zihunga uko abantu barushagaho gutura Pariki kugeza ubwo iya nyuma ngo yishwe mu myaka 10 ishize.

Joseph Karama ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki y’Akagera n’abaturage ati “zizagera hano mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, tuzabanza kuzishyira aho zikurikiranwa nk’iminsi ibiri nyuma zijya mu ishyamba mu zindi kandi nta kibazo kuko zahoze hano zibana n’izindi nyamaswa”.

Inkura ni inyamaswa bwoko ki?  

Anaclet Nsengiyumva inzobere mu by’inyamanswa akaba n’umukozi mu cyanya cy’inyamaswa cy’Akagera avuga ko ubundi nta Nkura ikunda kubana n’indi keretse akana kakiri gato aho kabana na nyina gusa mugihe kagikeneye gutungwa na nyina.

Ati “Inyamaswa y’Inkura bakunda kuyita ngo ni inyamaswa y’ihembe rimwe ariko mubyukuri igira nakandi gato katagaragara neza ingore ihaka amezi 15 ikunda kubyarira ahantu hafunganye nko mubihuru”.

Uburemere bw’inkura bushobora kugera kuri toni imwe ibi bikaba bihita biyihesha umwanya wa kabiri mu bunini mu nyamaswa nini ziba mukagera nyuma y’inzovu yo ishobora kugira toni zirindwi.

Kugarura izi nyamaswa zari zaracitse mu Rwanda biri mu rwego rwo guteza imbere ubukererugendo mu Rwanda.

Ziraza zisanga Intare zongeye kugaruka ubu nazo zikaba zarongeye kwigarurira Akagera nk’umwami.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kayonza

3 Comments

  • Iyi parki y’Akagera isigaranye gusa hegitari 90,000 kuri 300,000 yahoze ifite mbere ya 1994, ntabwo igifite ubuhumekero buhagije bwo kugaruramo inyamaswa zose zahozemo. Uko ziyongera niko zonera n’abaturage, nabo bagatangira kuzihiga no kuzica. Tekereza nko kuba hararozwemo intare zirenga magana abiri muri 1994/1995, none zikaba zigarurwa hakoreshejwe miliyoni magana.

  • I ntambabara yakoze hose. Gusana parike ntabwo byihutirwaga. Ariko icyo dushyize imbere nukubungabunga ziriya nyamaswa kandi ntakabuza umusaruro muzawubona.murebe ingagi mubirunga!wibwirako uburyo zifashwe mu rwanda niko zifashwe congo cg uganda.?

  • Nibyiza ko Inkura bazizana mu Rwanda, ariko nfite ikibazo ko zizaba zaguzwe akayabo kandi ari byiza ko zakurura na ba mukerarugendo hari uburyo bwahyizweho kuburyo Intare zirimo zitazazica zikazimara nanone?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish