Digiqole ad

Abanyamakuru ngo ntibavuga ku binyabuzima, nabo bati ‘Nta makuru tubifiteho’

 Abanyamakuru ngo ntibavuga ku binyabuzima, nabo bati ‘Nta makuru tubifiteho’

Huye- Mu mahugurwa bari gukorera mu karere ka Huye, Abanyamakuru banenzwe kuba badakunda gutangaza inkuru ku kamaro k’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, nabo bakavuga ko umurimo wabo ari ugutangaza amakuru atari ukuyakora bityo ko abafite ubumenyi buhagije kuri izi ngingo babahugura kugira ngo bajye batangaza ibyo bafitiye ubumenyi.

Abanyamakuru barashinjwa kudatangaza amakuru ku rusob rw'ibinyabuzima
Abanyamakuru barashinjwa kudatangaza amakuru ku rusob rw’ibinyabuzima

Abanyamakuru bavuga ko ubumenyi baba barakuye mu ishuri butabemerera kuba inzobere mu bijyanye n’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Emmanuel Nshimiyimana ukorera Izuba Rirashe avuga ko bumwe mu bumenyi basogongejweho muri aya mahugurwa bwamuhumuye amaso ko hari byinshi bakwiye kumenya ku bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “ Nk’ubu numvaga ko wenda ingagi kuko zisurwa na ba mukerarugendo zigatanga amafaranga zo kuzitaho ari ingezi, ariko sinumvaga ko n’utu dusimba duto hari icyo tumaze mu buzima bwa buri munsi, ariko ubu ndabimenye, ariko bagenzi banjye ntabyo bamenye, harasabwa amahugura ku banyamakuru.”

Mugenzi we Yves Rugira ukorera Radio Salus asanzwe akora ikiganiro cy’ibidukikije, avuga ko ibyo asangiza abamukurikirana abishikisha kuri internet ariko ko mu Rwanda bigoye kubona umuntu watanga aya makuru.

Ati ” Ntinya kuba nakora inkuru ku byo ntumva neza, hakenewe amahugurwa  no ku babayobozi kuko kenshi usanga nabo iyo ubegereye ubaka amakuru kuri ibi, usanga nabo batabizi, bityo bikaduca intege.”

Ange Imanishimwe uyobora sosiyete yo kubungabuga ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo BIOCOOP Rwanda  avuga ko Itangazamakuru ari umuyoboro ukurikirwa n’imbaga nyamwinshi akaba ari yo mpamvu bahisemo kubakoresha amahugurwa kugira ngo hazibwe icyuho cy’ubumenyi bucye ku binyabuzima kiri mu banyarwanda benshi.

Uyu muyobozi wa BIOCOOP Rwanda avuga ko Abanyamakuru bakwiye guhagurukira gutangaza inkuru zivuga ku kamaro k’ibinyabuzima no kubibungabunga kuko abaturage benshi babihungabanya kuko baba batabifiteho amakuru ahagije.

Agaruka ku kamaro k’urusobe rw’ibinyabuzima, yagize ati ” Ingagi ku kwezi iyo zasuwe mu gihe cyiza zinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akora byinshi birimo ibikorwa remezo, niyo mpamvu tugomba gushyira ingufu mu kubyigisha abantu bakamenya agaciro k’ikinyabuzima icyo aricyo cyose.”

Amahugurwa yateguwe na BIOCOOP
Amahugurwa yateguwe na BIOCOOP

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish