Digiqole ad

RDB yatanze inshingano yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

 RDB yatanze inshingano yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB na Muhire Innocent uyobora ikigo RISA

Ku gicamunsi kuri uyu wa kane mu nzu y’iby’ikoranabuhanga ya Telecom House icyigo cy’ikoranabuhanga RISA, cyahawe inshingano yo guteza imbere uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, byakorwaga na RDB.

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB na Muhire Innocent uyobora ikigo RISA

RDB mu bijyanye n’ikoranabuhanga yasigaranye inshingano yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga no kongera ibicuruzwa hanze bikomoka mu ikoranabuhanga.

U Rwanda ngo rufite gahunda yo kuza ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga no kugabanya ibikoreshwa impapuro n’ubundi buryo butagezweho, ariyo mpamvu Leta yashyizeho ikigo RISA ngo cyite ku nshingano yo guteza imbere ikoranabuhanga nta kindi kibibangikanyije.

Clare Akamanzi Umuyobozi wa RDB yagize ati: “RDB yari ifite inshingano ebyeri mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga. Iyo guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’inshingano yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage.”

Muri izo nshingano ebyiri RDB yagumanye iyo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga no kongera ibicuruzwa hanze y’u Rwanda biva kuri serivise z’ikoranabuhanga.

Naho inshingano yo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima busanzwe bwa buri munsi ni yo yahawe ikigo cyo cy’ikoranabuhanga RISA.

Umuyobozi wa RISA, Muhizi Innocent yavuze ko iki kigo kizibanda ku buryo bwo kunoza serivise zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, kwita ku mutekano ujyanye n’ikoranabuhanga no kongera ibikorwa remezo.

Mu byo iki kigo cyahawe harimo ibikorwa remezo, za systems (mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga), n’abakozi bimuriwe muri icyo kigo bazajya bokora imirimo bakoraga muri RDB.

Iki kigo kandi ngo kizajya gikorana bya hafi n’ibindi bigo nka RDB n’amashami (departments) ashinzwe ikoranabuhanga mu bigo bya Leta aho cyo ngo kizajya gitanga imirongo ngenderwaho ibi bigo bizajya bikurikiza.

Clare Akamanzi yavuze ko RDB yasigaranye inshingano yo guteza imbere ibicuruzwa bishingiye ku ikoranabuyhanga
RISA ngo izateza imbere serivise zishingiye ku ikoranabuhanga

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish