Tags : PGGSS

Abahanzi bahatanira PGGSS VI bahaye Mutuelle de Santé abantu 1000

Kuri uyu wa kane, abahanzi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya gatandatu (PGGSSVI) bafashije abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro bishyurira abagera ku 1 000 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé). Aba bahanzi batanze Miliyoni eshatu (3 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda, zizishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage […]Irambuye

Kayonza: Abahanzi bahatanira Guma Guma basuye abakecuru b’incike

Abahanzi 10 bitegura guhatanira Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) VI basuye imiryango y’abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi barindwi (7) babana mu nzu imwe bubakiwe n’uruganda rukora ibinyobwa Bralirwa mu mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza. Aba bakecuru bose bari mu kigero cy’imyaka 80, ngo binjiye muri iyi […]Irambuye

Abakina umupira, ba Miss, n’abakina Cinema bashyigikiye nde muri PGGSS

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu hasigaye igitaramo kimwe (Final) tukamenya umunyamuzika ukunzwe cyane kurusha abandi ubu mu Rwanda. Abanyarwanda bakunda muzika bamwe bagenda bagaragaza uwo baha amahirwe. Mu bazwi cyane bakina umupira, ba Nyampinga cyangwa abakina Cinema bamwe babwiye Umuseke abahanzi baha amahirwe. Abantu ibihumbi byinshi bakurikiranye iri rushanwa ku mbuga […]Irambuye

Melodie na Senderi babwiye Knowless ko babona ahebuje ubwiza

Senderi International Hit umuhanzi umaze kugira abafana benshi kubera uburyo yitwara imbere y’abantu na Bruce Melodie umaze kugira izina rikomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda bemeza ko batangazwa no kubona Knowless atazi ubwiza afite. Aba bahanzi bavuga ko mugenzi wabo Knowless ari umwe mu bakobwa beza cyane babona mu Rwanda. Ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye

Muyoboke asanga PGGSS ikwiye kuba iy’aba Star gusa

Alex Muyoboke, azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi gutera imbere no kubyaza umusaruro muzika bakora. Kuri we asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifasha abahanzi gutera imbere ariko muri iki gihe ritakimeze nk’uko ryatangiye. Muyoboke wakoranye n’abahanzi Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Kid Gaju n’abandi, ubu akaba akorana na Social Mula […]Irambuye

Riderman yemerewe ibitaramo n’ubwo afungishijwe ijisho

Hari amakuru ko umuhanzi Riderman amaze iminsi atamerewe neza kubera impanuka aherutse gukora, bamwe bemeza ko byahungabanyije muzika ye, abandi bavuga ko byanamuteye ubukene. Uyu munsi yabwiye Umuseke uko amerewe ubu, no kuri ibi bivugwa. Muri iki gihe Riderman n’umwunganizi we bari kuburana urubanza kubera ibyangijwe n’abakomerekeye muri iyi mpanuka, ashinjwa ko yaba ari we […]Irambuye

Tom Close na Tricia bibarutse umukobwa bise Ella

Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia babyaye umwana w’umukobwa ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa 16 Kanama 2014 mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Tom Close w’imyaka 28, yari mu ikipe y’abaganga babyaje uyu mugore kuri ibi bitaro asanzwe akoraho bya Polisi. Tom yabwiye Umuseke ko umwana wabo bamwise akazina ka Ella bivuga […]Irambuye

“Nubwo ndi mu mazina akomeye, banyitondere”- Bruce Melodie

Bruce Melodie ari muri batatu ba nyuma bari guhatanira PGGSS IV, avuga ko nubwo abo bari kumwe  bakomeye ariko aho bigeze ubu nawe atoroheje muri muzika bakwiye kumwitondera. Itahiwacu Bruce (Bruce Malodie) ni inshuro ye ya mbere yitabirirye iri rushanwa, yahise agera muri batatu ba nyuma kubera ahanini impano ye yo kuririmba neza no gushimisha […]Irambuye

PGGSS IV: Uko byagenze i Musanze mu gitaramo cya Live

Nyuma y’ibitaramo bibiri bya Live by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star , igitaramo cya gatatu cya Live cyabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Abahanzi bose uko ari 10 bari biteguye gutaramira abakunzi babo baje kubareba. Musanze ni umwe mu mijyi yo mu Rwanda ikunze kugira abafana benshi b’ibihangano by’abahanzi nyarwanda, Dore ko benshi […]Irambuye

PGGSS IV: LIVE i Muhanga. Wicikwa uko byagenze

28 Kamena 2014 – Abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu bari kuri Stade ya Seminari i Kabgayi aho baje gukurikirana irushanwa rya PGGSS ryabasanze iwabo. Ni ihiganwa ubu rigeze mu kiciro cya Live, ni ku nshuro ya kabiri baririmbye muzika ya Live, buri muhanzi biragaragara mu maso ko yiteguye guhatana. Abahanzi bamaze gutombora uko bagiye gukurikirana […]Irambuye

en_USEnglish