Digiqole ad

Abahanzi bahatanira PGGSS VI bahaye Mutuelle de Santé abantu 1000

 Abahanzi bahatanira PGGSS VI bahaye Mutuelle de Santé abantu 1000

Aba bahanzi bafashishe abaturage batishoboye.

Kuri uyu wa kane, abahanzi bahatanira Primus Guma Guma Super Star ya gatandatu (PGGSSVI) bafashije abaturage batishoboye bo mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro bishyurira abagera ku 1 000 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

http://www.unmotivating.com/10-celebrity-pinterest-accounts-you-need-to-follow/
Aba bahanzi bafashishe abaturage batishoboye.

Aba bahanzi batanze Miliyoni eshatu (3 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda, zizishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 1 000.

Ubu bwisungane mu kwivuza ni ubuzatangirana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga uyu mwaka.

Murebwayire Alphonsine, Umuyobozi w’Umurenge Kicukiro yashimiye abahanzi ku kuba bazirikanye abatishoboye bakabatera inkunga, hanyuma abasaba kubikomeza.

Humble wo mu itsinda rya Urban Boys, wavuze mu izina ry’abahanzi bose yavuze ko bifuje gukora igikorwa nk’urubyiruko rw’ejo hazaza, kugira ngo babere urugero abakiri.

Batanze Sheki ya Miliyoni eshatu.
Batanze Sheki ya Miliyoni eshatu.
Murebwayire Alphonsine, Umuyobozi w’Umurenge Kicukiro.
Murebwayire Alphonsine, Umuyobozi w’Umurenge Kicukiro.
Humble wo muri Urban Boys wavuze mu izina ry'abahanzi.
Humble wo muri Urban Boys wavuze mu izina ry’abahanzi.
Christopher na Danny Vumvi bari mu bahatanira PGGSS VI.
Christopher na Danny Vumvi bari mu bahatanira PGGSS VI.
Christopher, Umutare Gabby (wifashe ku itama) na Safi wo muri Urban Boys (inyuma).
Christopher, Umutare Gabby (wifashe ku itama) na Safi wo muri Urban Boys (inyuma).
Jules Sentore na Allioni
Jules Sentore na Allioni

Rutaganda Joel
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubuse koko Aba star bangana gutya bakwiye gutanga amafarnga Milione 3 koko barutwe Nigisonga cyanyampinga? UMUHOZA shalf ntiya tanze mituel 1000 kumfubyi wenyine None abahatanira Prumus gumaguma nabafashije,ahhh

  • Ubuse koko Aba star bangana gutya bakwiye gutanga amafarnga Milione 3 koko barutwe Nigisonga cyanyampinga? UMUHOZA shalf ntiya tanze mituel 1000 kumfubyi wenyine None abahatanira Prumus gumaguma nabo ngo Bafashije,ahhh

    • umuntu afasha uko yishoboye ibaze nawe hahahaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish