Digiqole ad

Riderman yemerewe ibitaramo n’ubwo afungishijwe ijisho

Hari amakuru ko umuhanzi Riderman amaze iminsi atamerewe neza kubera impanuka aherutse gukora, bamwe bemeza ko byahungabanyije muzika ye, abandi bavuga ko byanamuteye ubukene. Uyu munsi yabwiye Umuseke uko amerewe ubu, no kuri ibi bivugwa.

Riderman kuri 'Final' ya PGGSS IV nibwo bwa mbere yari ataramiye imbaga nyuma y'impanuka
Riderman kuri ‘Final’ ya PGGSS IV nibwo bwa mbere yari ataramiye imbaga nyuma y’impanuka

Muri iki gihe Riderman n’umwunganizi we bari kuburana urubanza kubera ibyangijwe n’abakomerekeye muri iyi mpanuka, ashinjwa ko yaba ari we wayiteye.

Riderman avuga ko nk’umuntu koko yahungabanyijwe n’ibyamubayeho, ariko yemeza ko ubu ibintu biri gusubira ku murongo, yemeje ko afungishijwe ijisho, ategetswe kwitaba mu gihe runaka kandi ategereje icyo urukiko ruzanzura.

Ati “Muzika ndayikora sinahagaze, na nyuma yo gufungwa nakoze Video ya ‘Cugusa’ (indirimbo ye) izajya hanze muri iyi week end, nanakoze audio y’indirimbo yanjye ‘Proudly African’ nayo izahisohokana n’iyi video.”

Riderman ariko avuga ko ubu atemerewe kujya hanze y’igihugu ndetse ko hari impamvu ibonetse ituma agenda yabanza kubisabira uburenganzira ubutabera.

Ati “No kujya mu Ntara mbanza kubimenyesha Avoca wanjye, sinemerewe kujya mu byo kwishimisha mu tubari no mu tubyiniro, kereka mu kazi ariko nabwo mpita ntaha.”

Riderman avuga ko amaze kubimenyera kuko ngo amaze iminsi bwo atanemerewe gukora igitaramo na kimwe ariko ubu babimwemereye ahereye kuri Final ya PGGSS IV yagaragayemo aririmba.

Ku bijyanye n’imodoka ye yangirikiye mu mpanuka, Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman avuga ko kugeza ubu ntacyo ari gutekereza kubikoraho (niba azagura indi cyangwa azakoresha iriya).

Ati “Nzongera kubitekerezaho umunsi urubanza ruzaba rwarangiye ntacyo ngikurikiranwaho nibwo nzamenya icyo gukora kuko n’imodoka igikenewe mu rukiko nk’ikimenyetso.”

Muzika avuga ko ayikomeje ariko atuje mu gihe urubanza rwe n’abagizweho ingaruka n’impanuka yakoze mu kwezi gushize rurangiye.

Riderman avuga ko muri uyu mwaka ateganya kumurika Album ye ariko byose bizaterwa n’uko urubanza ari kuburana rurangiye.

Arateganya kumurika Album muri uyu mwaka, ariko byose bizaterwa n'uko urubanza ruzarangira
Arateganya kumurika Album muri uyu mwaka, ariko byose bizaterwa n’uko urubanza ruzarangira

Yishimiye cyane Jay Polly

Riderman avuga ko kuba Jay Polly yaregukanye igihembo cy’irushanwa rya PGGSS IV ari ibyishimo bikomeye ko umuhanzi wa kabiri ukora injyana ya Hip Hop abaye uwa mbere.

Ati “Ni ibyishimo kuba Hip Hop yarongeye kwicara ku ntebe, bigaragara ko dufite imbaraga mu bafana. Byanyijeje ko inzozi na Mahoniboni ubwo yagiraga ati HIP HOP ipande zitangiye kuba impamo.”


Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish