Digiqole ad

Tom Close na Tricia bibarutse umukobwa bise Ella

Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia babyaye umwana w’umukobwa ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa 16 Kanama 2014 mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru.

Tom na Tricia ubwo barushinganga mu Ugushyingo 2013
Tom na Tricia ubwo barushinganga mu Ugushyingo 2013

Tom Close w’imyaka 28, yari mu ikipe y’abaganga babyaje uyu mugore kuri ibi bitaro asanzwe akoraho bya Polisi.

Tom yabwiye Umuseke ko umwana wabo bamwise akazina ka Ella bivuga umucyo.

Avuga ko umugore we ubu ameze neza nubwo yabyaye bamubaze, avuga ko bafite iminsi nk’ibiri bari hano kwa muganga mbere yo gutaha.

Tom Close aganira n’umunyamakuru w’Umuseke ati “Ni ibyishimo byinshi kwakira uyu mwana mu muryango wacu. Umwana na nyina ubu bameze neza.

Uyu muryango wambikanye impeta tariki 30 Ugushyingo 2013.

Tom Close wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga irushanwa rya PGGSS ya mbere,  ubukwe bwa na Tricia buri mu bukwe bwagarutsweho cyane mu myidagaduro mu Rwanda.

Ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru uyu muririmbyi kandi w’umuganga niho asanzwe akora akaba anatuye ku Kacyiru.

Photo/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni bonkwe.

    • congratulation

  • byiza cyane kandi birashimishije kubona umwana bakomeze gushima Imana kandi ibakomereze urukundo rwabo

  • n’umuhungu se cyangwa n’umukobwa,mwagiye mwandika mufite umutima nama. ariko byo utanze amakuru ku gihe ariko ntiyuzuye, ntunavuze impamvu birubahirije umuco nyarwanda wo kwita umwana nyuma y’iminsi 8.wenda ibitaro nibyo byamutegetse kumwita imbura gihe; nabyo byahinduka kuko twigenga nk’abanyarwanda bubaha umuco wabo

  • wawoooooooooo!!!!!!!!!!!!!! cngltrtion for tom and she is her wife

  • i’m happy for new bouncing baby girl. u’re welcome. GBU TRICIA&TOM

Comments are closed.

en_USEnglish