Muyoboke asanga PGGSS ikwiye kuba iy’aba Star gusa
Alex Muyoboke, azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abahanzi gutera imbere no kubyaza umusaruro muzika bakora. Kuri we asanga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rifasha abahanzi gutera imbere ariko muri iki gihe ritakimeze nk’uko ryatangiye.
Muyoboke wakoranye n’abahanzi Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Kid Gaju n’abandi, ubu akaba akorana na Social Mula avuga ko hari icyo abona abategura irushanwa rya PGGSS bakosoraho.
Kuri we ntacyo anenga BRALIRWA iha umuhanzi uri mu irushanwa amafaranga agera kuri miliyoni imwe buri kwezi kuko abona ari amafaranga yamugirira akamaro.
Gusa ariko asanga abategura iri rushanwa bakwiye kurigira iry’abahanzi bazwi kandi bakomeye mu gihugu hose kugirango rigume kuba irushanwa rikomeye koko.
Ati “Ese uzafata umuhanzi ukizamuka umuhuze n’umuhanzi ufite abafana hafi Intara zose zo mu gihugu ubona ko uwo mwana azamurusha gukundwa mu bitaramo bakorera mu Ntara? Bazaba barushanwa iki kandi umwe arusha undi bigaragara?”
Muyoboeke avuga ko mu gihe irushanwa rikitwa Primus Guma Guma Super Star rikwiye kuba iry’abahanzi bakomeye ku buryo utsinzwe atsindwa yahatanye bigaragara, utsinze nawe agatsinda yiyushye akuya bityo irushanwa rikaba irushanwa koko.
Muyoboke asanga abahanzi bajya muri iri rushanwa ntako abaritegura baba batabagize, kandi akavuga ko abavuga ko bibasubiza inyuma kuko abantu binjira mu bitaramo ku buntu nabo atemeranya nabo.
Ati “Ni abantu bangahe bahembwa miliyoni y’amafaranga ku kwezi? Ahubwo no mu bahanzi hari abatazi business y’umuziki. Miliyoni esheshatu mu mezi atanu uri umuhanzi uzi icyo ushaka ashobora kurenza imbibi muzika yawe ukora ukaba wamenyekana ku rwego mpuzamahanga.”
Avuga ko usanga bamwe mu bahanzi usanga iyo bamaze kubona ayo mafaranga ahubwo bayashora mu bindi mu gihe ngo bakabaye bayakoramo nka Video nziza cyangwa agashaka uko akorana n’umuhanzi ukomeye mu karere cyangwa ku Isi.
Ese abahatanye muri PGGSS IV bari he?
Nyuma y’irushanwa rya Primus Guma Guma Superstat ya kane abahanzi barihatanagamo ubu abakunzi ba muzika batari bacye baribaza aho aba bahanzi ubu baherereye. Akenshi bivugwa ko abahanzi iyo bavuye mu irushanwa rikomeye habaho kwirara bamwe bakibagirana ibikorwa byabo ntibyongere kugaragara cyane. Abandi bakavuga ko baba bari gukurikirana ibindi bikorwa bashoyemo udufaranga bavanye mu irushanwa.
Hari bamwe mu bahanzi nyuma y’irushanwa rya PGGSS4 riherutse kuba batacyumvikana, ni naho usanga bamwe bahera bavuga ko baba bariraye.
Mu bahanzi batari kugaragara muri iki gihe mu bikorwa bya muzika mu gihugu harimo; Young Grace, Teta, Amag The Black na Senderi International Hit.
Bamwe muri bagenzi babo nyuma y’iri rushanwa bakomeje gukora ibikorwa byabo basohora ndetse indirimbo nshya, abo ni nka;
- Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise “Ntujya uhinduka”.
- Jules Sentore yashyize hanze indirimbo yise “Ndayoboza”Remix
- Active bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise “Lift”
- Christopher nawe yashyize hanze indirimbo yise “Agatima”.
- Dream Boys bashyize hanze indirimbo nshya bise “Warakoze”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW