Kayonza: Abahanzi bahatanira Guma Guma basuye abakecuru b’incike
Abahanzi 10 bitegura guhatanira Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) VI basuye imiryango y’abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi barindwi (7) babana mu nzu imwe bubakiwe n’uruganda rukora ibinyobwa Bralirwa mu mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza.
Aba bakecuru bose bari mu kigero cy’imyaka 80, ngo binjiye muri iyi nzu ari umunani (8) umwe aza kwitaba Imana, ubu bayisigayemo ari barindwi.
Kuri uyu wa gatanu, abahanzi bahatanira PGGSS VI, n’ubuyobozi bwa EAP itegura iri rushanwa babasuye bitwaje ibiribwa, isukari, amavuta yo guteka, imifuka 10 y’umuceri,amasabune yo kumesa, ibitenge 14 byo kwambara, na Radio zo kumva.
Aba bahanzi kandi banatanze Sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 azakomeza gufasha aba bakecuru mu minsi iri imbere.
Mukunzi Athanase, umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirama yashimiye cyane aba bahanzi ku gikorwa kiza bakoze ndetse anabasaba gukomeza kugira umutima w’impuhwe muri bo.
Uyu muyobozi yavuze ko ari inzira nziza bereka abana n’abandi babakunda n’abakunda ibihangano byabo.
Gahongayire Jeannette, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside AVEGA mu Ntara y’Iburasirazuba we yavuze ko abo bakecuru nta kibazo kihariye bakunze guhura nacyo kuko bitabwaho mu buryo bushoboka bwose.
Mukabagwiza Oda wari uhagarariye Unity Club yavuze ko gukora igikorwa nk’iki ari urugero rwiza kandi ari n’ikizere cy’uko ejo n’ejo bundi hazaza ari heza ku rubyiruko rw’u Rwanda. Asaba ko urubyiruko gukomeza gushyira imbaraga zarwo mu bikorwa byose igihugu kirukeneyeho amaboko.
Mukabayire Valerie, Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu yavuze ko yishimira cyane igikorwa aba bahanzi bakoze kuko ngo ari ubwa mbere aba bakecuru basuwe bari hamwe, ngo mbere basurwaga mu ngo zitadukanye aho babaga bacumbikiwe.
Photos/Mugunga Evode/UM– USEKE
Rutaganda Joel
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iki gikorwa nicyiza cyane kuko gisubiza imbaraga aba bakecuru bacu babuze ababo hakiri kare cyane kandi kumaherere.
ndashi,ira aba bahanzi ariko cyane nizere ko babikoze bibavuye ku mutima atari uko bari mw’irushanwa cyangwa ngo bifotoze gusa.
Comments are closed.