Digiqole ad

Abakina umupira, ba Miss, n’abakina Cinema bashyigikiye nde muri PGGSS 5?

 Abakina umupira, ba Miss, n’abakina Cinema bashyigikiye nde muri PGGSS 5?

Niryo rushanwa rya muzika rihuruza imbaga nini mu Rwanda

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu hasigaye igitaramo kimwe (Final) tukamenya umunyamuzika ukunzwe cyane kurusha abandi ubu mu Rwanda. Abanyarwanda bakunda muzika bamwe bagenda bagaragaza uwo baha amahirwe. Mu bazwi cyane bakina umupira, ba Nyampinga cyangwa abakina Cinema bamwe babwiye Umuseke abahanzi baha amahirwe.

Iri rushanwa aho ribereye ribasigira ibyishimo ntagereranywa. Aha ni i Rubengera
Iri rushanwa aho ribereye ribasigira ibyishimo ntagereranywa. Aha ni i Rubengera

Abantu ibihumbi byinshi bakurikiranye iri rushanwa ku mbuga za Internet no mu bitangazamakuru bitandukanye, ubu bigeze aho rukomeye. Abahanzi bariyamamaza basabwa gutorwa kuri SMS.

Abo muri ruhago barafana nde:

Jean Luc Ndayishimye (Bakame) wa Rayon Sports avuga ko aha amahirwe Knowless,
Sibonamana Patrick (APR FC)  arafana Bruce Melodie na Knowless,
Bizimana Djihad (APR FC) arafana Knowless
Jimmy Mulisa uzatoza Sunrise FC ashyigikiye Bruce Melodie.

Abakina cinema na ba Miss
Denis Nsanzamahoro ‘Rwasa’ ashyigikiye Knowless
Willy Audace Pappy ‘Mike’ nawe ashyigikiye Knowless.

Darlène Gasana Edna Miss CBE 2015 ashyigikiye Dream Boys na Active.
Uwase Raissa Vanessa 1er Dauph. MissRwanda 2015 ashyigikiye Knowless na Paccy kubera ko ari abakobwa bagenzi be.
Bagwire Keza Joannah ‘Miss Heritage’ 2015 ashyigikiye Bruce Melodie na Active nubwo ngo n’abandi uwaryegukana yaba arikwiriye.

Igitaramo nyamukuru cyo gutangaza uwegukanye iri rushanwa kizaba tariki ya 15 Kanama 2015 kuri Stade Amahoro i Remera.

Usibye kuza gushyigikira abahanzi nabo barishima bakabyina
Usibye kuza gushyigikira abahanzi nabo barishima bakabyina
Bakishimisha kakahava
Bakishimisha kakahava
Niryo rushanwa rya muzika rihuruza imbaga nini mu Rwanda
Niryo rushanwa rya muzika rihuruza imbaga nini mu Rwanda

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Knowless Butera aragikwiye kabisa….kandi arashoboye.

  • Butera oyeeeeeeeeweeeewee

    PGGSS S5 Ikwiye Kabebe nawundi
    Team winnerz we nev quit

  • Butera knowless, oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Najye Nagiha KNOWLESS kbsa aragikwiye ugereranyije nabandi .

  • knowless

  • butera wacu

  • nanjye bruce melody and butera knoless mbarinyuma kbs

  • natwe indatwa tugezweho guterura igikombe

Comments are closed.

en_USEnglish