Digiqole ad

Amashanyarazi (ya Nyabarongo) ajye ahera ku bayaturiye – Kagame

Kuri uyu wa 05 Werurwe 2015 mu gufungura ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rutanga Megawati 28 ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, Perezida Kagame yavuze ko Leta yashyize imbere gukora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda babone amashanyarazi ahagije.

Afungura kumugaragararo iki gikorwa remezo
Afungura kumugaragararo iki gikorwa remezo. Photo/Presidential Press Unity

Imibare y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare iheruka ivuga ko ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zibarirwa kuri 20%, ikigero kikiri hasi cyane nubwo intego ari ukuzigeza kuri 70% mu mwaka wa 2017. Umuhigo uri mu iraje ishinga Leta y’u Rwanda kuko ufatwa nk’ukomeye cyane.

Ikigo gishinzwe ingufu REG kivuga ko u Rwanda rusanzwe rufite megawati 120 z’umuriro ariko ubu ziherutse kwiyogneraho 28MW zitangwa n’uru rugomero rwa Nyabarongo rwuzuye mu mpera z’umwaka ushize. Iki ni kimwe mu bikorwa remezo bikomeye cyane u Rwanda rwujuje mu mwaka ushize gitwaye akayabo ka miliyoni 100$.

Perezida Kagame mu ijambo rye afungura iki gikorwa remezo uyu munsi yasabye ko aya mashanyarazi adakwiye kujya arenga abayaturiye ko akwiye kujya abaheraho uko bishobotse.

Yavuze ko u Rwanda rutaratera imbere kuko rudafite amashanyarazi ahagije, amashanyarazi akenewe mu ngo z’abantu, mu mashuri mu mavuriro, aho abantu bakorera ariko cyane cyane akenewe n’inganda kugira ngo igihugu gitere imbere.

Yavuze ko u Rwanda ruri kunyura inzira ebyiri ngo rubone amashanyarazi ahagije.

Ati “Igihugu kirakoresha ibyo gitunze byose mu kubona amashanyarazi haba nyiramugengeri, amazi, imirasire y’izuba, ubushyuhe buturuka mu kuzimu n’ibindi.

Cyangwa se uburyo bwo gufatanya n’ibihugu bituranyi cyangwa ibitwegereye dushobora guhana amashanyarazi ufite arenze ayo akoresha muri icyo gihe ashobora guhaho abandi bigakorwa.”

Avuga ko aherutse muri Kenya aho bafunguye ahandi hantu haturuka amashanyarazi ko nubwo Kenya idahana imbibi n’u Rwanda  ariko ishobora koherereza amashanyarazi u Rwanda aciye muri Uganda.

Ati “Ndetse ashobora kuva muri Ethiopia, akanyura Kenya akanyura Uganda, akatugeraho.Ubwo buryo turi gukora igishoboka cyose kugira ngo bukore.”

Perezida Kagame yavuze andi mashanyarazi u Rwanda rwifuza kuri uyu mugezi wa Nyabarongo akubye inshuro nk’eshanu ayo batashye uyu munsi. Avuga ko bizafata indi myaka hafi itatu.

 

Ababajwe n’ubutaka bugendera ubuntu  

Akomoza ku muyobozi w’Akarere wavuze ku kibazo cy’amazi, Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu ari mu kirere (mu ndege) akabona umugezi wo mu Rwanda ashobora kwibeshya ko ari umuhanda utarimo kaburimbo.

Ati “biriya bivuze ko dutakaza ubutaka bwinshi cyane butagira uko bungana. ari ubuva ku misozi imvura yaguye….turatakaza ubutaka kandi bishobora kwangiza igikorwa nk’iki kiduha amashanyarazi cyangwa bikagabanya aho amazi kuko uko ibitaka byiyongera amazi agenda aba macye.

Hari n’ubutaka budasigaraga hano bukagenda kandi bukagendera ubusa, bukajya mu bindi bihugu. Twohereza ubutaka mu bindi bihugu, ubonye iba twabugurishaga…ariko birashoboka ko twagabanya ibi cyangwa tukabica burundu muri rusange no ku yindi mugezi mu Rwanda.”

Perezida Kagame yashimiye Ubuhinde ubufatanye muri iki gikorwa cyatashywe none kuko bateye inkunga kubaka uru rugomero no gushaka amafaranga yo kurwubaka.

Yasoje ijambo rye avuga ko ikifuzo cye ari uko amashanyarazi agera kuri buri munyarwanda wese.

Perezida Kagame yerekwa ibigize uruganda rutanga amashanyarazi kuri Nyabarongo
Perezida Kagame yerekwa ibigize uruganda rutanga amashanyarazi kuri Nyabarongo. Photo/PPU
Umukozi w'uru rugomero asobanurira Perezida uko amashanyarazi atangwa
Umukozi w’uru rugomero asobanurira Perezida uko amashanyarazi atangwa. Photo PPU
Afungura kumugaragararo iki gikorwa remezo
Afungura kumugaragararo iki gikorwa remezo./Photo PPU
Yavuze ko Leta yifuza ko buri munyarwanda abona amashanyarazi
Yavuze ko Leta yifuza ko buri munyarwanda abona amashanyarazi. Photo/PPU
Umwaka ushize ubwo Umuseke wasuraga iki gikorwa remezo
Umwaka ushize ubwo Umuseke wasuraga iki gikorwa remezo. Photo E.Muhizi/UM– USEKE
Imihana ituriye uru rugomero Perezida Kagame yasabye ko amashanyarazi ava hano ari bo yaheraho
Imihana ituriye uru rugomero Perezida Kagame yasabye ko amashanyarazi ava hano ari bo yaheraho. Photo/E.Muhizi/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • NIbyiza cyane ko amashanyarazi agera ku banyarwanda bose. ariko sinzi impamvu mutatweretse amashusho y’uko urwo rugmero rumeze kugeza ubu ahubwo mukatwereka igihe rwari rurimo rwubakwa.

  • Maanirumva abani abanyamakuru bumwuga bavuze!

  • Ni byiza ko perezida yasabye ko ayo mashanyarazi yahera ku bayaturiye. Wasangaga hari akamenyero ko kuyafata bakayijyanira ahandi abahaturiye ugasanga bari mu kizima. Ndizera ko icyifuzo cy’umukuru w’igihugu kiza kubahirizwa.

    Ku cyerekezo kivuga ko amashanyarazi azaba yageze ku banyarwanda ku rwego rwa 70% muri 2017, njye ku bwanjye ndabona biruhanyije kubera ko ubu duhagaze kuri 20% gusa. None se koko tutiraririye, mu myaka ibiri gusa isigaye tuziyongeraho 50%??? Izo zaba ari inzozi.

    Tujye tuvugisha ukuri, tuve mubyo gutekinika. Njye ndabona twakora ‘”reajustment” y’iki cyerekezo wenda tukavuga ko muri 2017 tuzagera kuri 40% n’ubwo nabyo bigoye, Nidukomeza gutsimbarara kuri 70% muri 2017 hagera tugasanga turacyari kure bizadutesha ishema.

    “I think We should be realistic” n’ubwo kugira inzozi bitabujijwe.

  • GREAT!
    IYO ABATURAGE BAHAWE ELECTRICITY HAMWE N’IMIHANDA IKOZE NEZA, IBISIGAYE BARABYIKORERA TU!

  • CHEF WO GUTEKINIKA arabeshya abaturage ngo nibabahereho babaha amashanyarazi.Wiboneye ayo mazu yegereye centrale uko ameze, bariya baturage se babona amafaranga yo gukora installations internes hanyuma bakazabona amafaranga yo kuriha umuriro? Kagamé yabanje kubaza niba harateganyijwe za sous-stations zo kuvana umuriro tuvuge kuva kuri 110 KV kugeza aho winjira mungo z’abaturage? Ubu 20% z’abanyarwanda nibo bafite accès ku mashanyarazi, ngo muri 2017 ,70% y’abanyarwanda izaba ifite amashanyarazi, utagera we ntagereranya? ubwo se mu myaka ibiri hazakorwa ibihe bitangaza? mureke gutekinika. Ngo mu myaka itatu hazaba huzuye izindi ngomero? bishoboka bite se ko nibura hagomba imyaka 5 kugirango wuzuze urugomero, kabone niyo rwaba ari rutoya nka Mukungwa.Muri 2017 nimutageza kuri 70% nyamuneka ntimuzirirwe mwiyamamariza mandat ya gatatu.

    • nawe biragusaba imyaka itatu ngwibitekerezo byawe bibe ari bizima, kuko ndumva utubak ahubwo urasenya, ariko nawe si wowe namateka yakugizuko. @ Kalisa

      • None se weowe kalou usibye kuvugako kalisa abiterwa n’amateka, wavuze icyo unenga kubyo yanditse? Niba hari ubumenyi ubufiteho? ko mbona we agerageza kubishyira mu gitekerezo cye kandi ko ubona azi ibyo avuga? Kuvana amashanyarazi ku rugomero ukayageza ku muturage uzi ibyo bisaba wowe?

        • @ Munyemana, utarinze ujya kure ugasoma umurongo ubanza ngo Chef wo gutekinika uhitawumva ibitekerezo bye aho bigana, naho ubumenyi bwo abanyarwanda twese twigize intiti, ntawutazi ikintu nakimwe.

    • Bene nkaba nubwo yamara imyaka 3 ntabwo yashobora kumva; Ahubwo yakumva bingana nigihe yonkeye uburozi! Rero ntimukabatindeho Ahubwo mureke dushyigikire umusaza wacu Dufata neza ibikorwa remezo. Affande tuko tayari kuitetea nchi yetu. Shukran kwa kazi zako za kira siku

  • @Kalou: Ba Kalisa na Munyemana nibakomeze bajiginywe nicyo basigaye bashoboye gusa. Uzi abantu bagera aho bandikana umujinya ku bikorwa bizima bigezweho ?! Mubayeho nabi ndetse cyane!!

  • Kalisa ! Ugusubije yuko hakenewe imyaka itatu ngo ibitekerezo byawe bihinduke nibyo. Nubwo bwose jye kugiti cyanjye nsanga ufite icyo wonse mumashereka kigutera kudashima. Gusa twebwe dufite icyizere nokunyurwa. Ntagipimo ntakugaya ibiri gukorwa kuko tuzi ukuntu bigoye. Rero reka kuvanga ibintu. Kwiyamamaza namashanyarazi birahabanye cyane. Kandi uko wabigenza kwose niyo atakwiyamamaza abanyarwanda bazabimusaba. Bo bazi aho bavuye naho bageze. Tuza rero.

    • Nyamuneka nimusigeho. Mu mashereka nta kindi umuntu akuramo kitari ibitunga umubiri no gukura k’umwana. Nta bundi buhanga buvamo kuko baca umugani ngo inda ibyara mwero na muhima. Abo ntibaba baronse amashereka yo mw’ibere rimwe? Gutanga ibitecyerezo bigomba gutandukana n’inzangano zishngiye ku butegetsi buri wese yiyumvamo. Mu bihe biri imbere tuzabaza police y’u Rwanda niba itakurikirana abandika comments zishingiye ku marangamutima y’inzangano n’ubuhezanguni.

Comments are closed.

en_USEnglish