Digiqole ad

Kagame yongeye kunenga bikomeye imyitwarire n’imikorere mibi y’abayobozi

Nyagatare – Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 01 Werurwe 2015 yatangije Umwiherero ku nshuro ya 12. Yafashe umwanya minini wo kunenga imyitwarire idahwitse n’imikorere mibi y’abayobozi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abo bayoboye. Afata umwanya minini ababaza ikintu gikwiye gukorwa ngo inama nk’izi 12 zishize hari abayobozi badahindura imikorere bikosore.

Cyari igihe gikomeye cyo kugaya imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi
Cyari igihe gikomeye cyo kugaya imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi n’ingaruka mbi bigira ku gihugu. Photo/PPU

Kuri iki cyumweru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabanje gufata umwanya asomera Perezida Kagame n’abayobozi bagera kuri 300, bari muri uyu mwiherero uri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, imyanzuro y’ibyo baganiriye kuri uyu wa gatandatu ubwo bakoraga ibiganiro by’ibanze.

Murekezi yavuze ko abayobozi biherereye bakinenga hagati yabo bitewe n’uko byinshi mu bitaragezweho (30% by’imyanzuro y’Umwiherero ushize) haari ubushobozi bwo kubigeraho ku buryo bose bemeranyijwe ko nta mpamvu igaragara yo kuba batarabigezeho.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abayobozi bemeye ko habayemo uburangare no kudafata ibyo bintu nk’ibyabo. Ati “Twarigaye.”

Mu biganiro byabaye kandi kuri iki cyumweru benshi ndetse hafi ya bose mu ba Minisitiri n’abandi bayobozi bemeye amakosa y’uburangare no kudafata inshingano byagiye bituma hari ibitagerwaho, bemera no guhinduka.

Asoma ingamba bafashe, avuga ko bemeye kujya batangira igihe amaraporo kandi hagakurikiranwa amakuru atangwemo niba ari ukuri.

Avuga ko imishinga itarakozwe imwe n’imwe ngo yarimo inyungu z’abantu ku giti cyabo; nk’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara, n’umushigna wa Nyiramugengeri ngo ntibyarangijwe kubera impamvu nk’izo zirimo na ruswa.

Abayobozi ngo bemeye ko bazajya barwanya bagenzi babo barya ruswa, uwagaragayeho amakosa mu mishinga ifitiye inyungu abaturage agakorwaho iperereza agashyikirizwa inkiko.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko bemeye kujya hafatwa icyemezo cyo gukura mu nshingano abayobozi badakora neza.

Guca no kugaragaza ‘networks’ z’abarya ruswa kuko Minisitiri w’Intebe mu byo yasomye basanze ruswa iri mu bituma imirimo myinshi idindira.

Mu myanzuro harimo kandi guhana abadatanga raporo ku gihe kuko ngo ibi bitumye habaho kuzihimba kuko umwanya uba wabageranye wo kuzitanga.

 

Kwikubita urushyi aho kwikubita agashyi

Perezida Kagame nta mbwirwaruhame yatanze, yavuze ijambo rinyuzamo no kubaza ibibazo abayobozi. Cyari igihe gikomeye ku bayobozi babwirwaga amagambo akomeye y’imvamutima z’umukuru w’igihugu ugaragaza kutihanganira imikorere mibi uko ingana kose.

Yagarutse cyane ku kwibaza ikibura ngo imyanzuro iba yafashwe mu nama nk’iyi umwaka ushize itagerwaho.

Ndetse Perezida Kagame ntiyemeye imibare yatanzwe ko 70% by’imyanzuro y’Umwiherero w’ubushize yagezweho.

Ati “Ibyo Minisitiri w’Intebe yavuze byagezweho simbyemera. Iyo nza kubabaza 70% byagezweho muvuga ibyo ari byo mwari kugira ibibazo.”

Yabinenze avuga ko ugereranyije n’ubushobozi bwari buhari, ibyandikwa mu maraporo n’amakosa agaragara mu mishinga usanga bidahuye bityo atabyemera.

Ahanini yabwise uburangare n’ubushake buke bw’abayobozi ariko avuga ko amakosa n’imyitwarire mibi y’umuntu umwe cyangwa abantu ku giti cyabo byanduza isura y’imikorere rusange y’igihugu, ko bidakwiye kwihanganirwa.

Ati “Kubwirwa ibintu inshuro 12 ntiwumve uba ufite ikibazo. Twisume.”
Yamaze umwanya munini abaza abayobozi kumubwira ikintu gishya cyatuma bakora ibintu byagirira akamaro abaturage.

Yanenze kandi abayobozi ko abenshi bakujije izina ryabo kurusha iry’inzego bakorera, avuga ko bamwe bigize ibitangaza aho bayobora aho kuba abakozi ba rubanda.

Yanenze abayobozi ko abenshi baza mu nama nk’iyi bitekerereza igihe inama izarangirira ngo bitahire aho gutekereza icyo inama nk’iyi ibamarira mu guhindura imikorere yabo.

Yavuze kandi ku gasigane no kwitana ba mwana mu bayobozi ahanini bididiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo runaka byafashwe nk’imyanzuro.

Ati “Urasigana na nde? urasiganya nde? u Rwanda nitwe tugomba kurwubaka. Uru Rwanda mubona ni ruto ariko rugomba kwiyereka buri wese, niba wowe utarwiyumvamo ni nde wundi uzarwiyumo.”

Mu ijambo rye aho yahaga ijambo buri wese, umunyamakuru Andrew Mwenda yavuze ko we abona nubwo bwose hari ibitaragerwaho, bakwiye no kuba muri uwo mwanya bavuga ku byagezweho bareba imbaraga zakoreshejwe ngo zishingirweho hakorwa ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko atemera ibyo uyu munyamakuru avuga kuko ngo ibyo atari byo bizana abayobozi mu mwiherero.

Yavuze ko hadakwiye gusingizwa ibyiza byagezweho ahubwo hakwiye kurebwa ibitagenda kugira ngo bikosorwe kuko ari byo abayobozi babereyeho.

Yenenze abayobozi bashaka kumva bavugwa ibyiza aho kunengwa. Ati “Ntuzishimire ukuvuga ibyiza gusa kuko ukunenga nawe atuma wikosora.”

Ubwo abayobozi bamwe bavugaga ko bagiye ‘kwikubita agashyi’ (kwikosora), yavuze ko bakwiye ahubwo ‘kwikubita urushyi’ (kwikosora cyane)

Perezida Kagame yasabye abayobozi guca bugufi, bagakorera abaturage.

Ati ikimpangayikishije cyane si ibyo mwagezeho ni ibyo mutagezeho
Ati ikimpangayikishije cyane si ibyo mwagezeho ni ibyo mutagezeho

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW

44 Comments

  • Nibyo rwose kwandikira depite muzima witwa intumwa ya rubanda akakwihorera nta gusubize.ubwo kudasubiza rubanda uri intumwa ni iyihe mikorere.babwire muze babwire biragayitse

  • sinzi niba mwabonye mwese live. Umusaza yagukosoreye abayobozi bakungika data. Ati muzatuma nsubira mu ishyamba kurwanya mwe mutangiye kwutwara nka former crimal regime

    Gusa uyu akunda igihugu ureke abasuzugura ababatoye bateiriza mu nzira no ku ntebe batwereka ibyo bakora aho kudukorera ibyo dukwiye. Pass this plz

    • Nasubira mu ndaki se iyo ndaki abanyarwanda bose bazakwirwamo?Niba bica amategeko nuko bifitiye ubwoba kuko buri wese areba umugati we.Ikindi, niba bose bakorera ku bwoba babuterwa nande? Kuva nta opposition igaragara ndetse ifite inshingano muri constituion bizatera ibibazo byinshi.

  • asanti sana afande, birababaje kuba ubagirira ikizere natwe twarabitoreye hanyuma bakagutenguha bigeze aho! harya hafi aho ntihari ishyamba? kbsa ntibakubeshye ngo bagiye kwikubita (kwikosora) ahubwo inkoni ibe hafi kuko kubabwira namagambo ntibihagije

    • Bravo His Excellence!!!

      Tugukundira ukuntu ukunda abanyagihugu uyoboye!!

      Bravoooo!!!!

      Tukuri inyuma muri uru rugamba!!!!

  • President wa Republika yatanze impanuro kandi zikurikijwe zatuma hari byinshi bikosoka, yabasomeye birumvikana kuko akenshi iyo hari ibitagenda neza ntabwo umuntu yashima ahubwo arahwitura , ni ibi H.E yakoze nibyo ubwo abafite ibikocamye byakosorwa maze ibyiza bigakomeza

  • ahahaa, birasekeje ! None se ibintu bijya kugera iwa ndabaga atabizi ????, yavuze ko azabihakana!!! Itekinika sans technique kabisa!

    • Muraho Denise na Tim,

      Turi Abanyarwanda bivuga ngo turi abavandimwe. Byaba byiza ko duhuza imyumvire ngo twiyubakire u Rwanda ruzira umuze. Gusobanurirana rero buruta guterana amagambo. Uretse ko buri wese atanga inkuru uko yayumvishe cyangwa uko ashaka ko yumvikana, njye hari ahandi numvise Nyakubagwa agira ati: “mu mikorere y’ abayobozi nta mpamvu yo kwigereranya n’ uwo urusha ngo wumve ko uri igitangaza, ahubwo ngo nibura u Rwanda rukwiye kwigereranya n’ abageze kubyo igihugu kiri kubirira icyuya ngo kigereho.: Bivuga ngo nta byacitse ahubwo aributsa ko urugendo dufite ari rurerure dukwiye kwibatura no kukarishya umuvuduko. IKEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAHA.

  • Bravo your excellence! Kuko aha mu Rwanda iyo hari uvuze ko hari amakosa abantu bihutira kuvuga uzi aho tuvuye..! Ngo uzi uko u Rwanda rwari rwarapfuye! Ngo uzi uko twarurwaaniye??uwo mwirato wubavanemo! Ugabanye za V8 ubaha buri gihe! Imishahara y agatangaza ubagenera! Ndetse njye mbona abayobozi bawe kubera gukira cyane…babona abaturage nk abadafite agaciro….buriya ubashyize ku rwego rw u Rwanda bakora…banumva!

  • Ndabaramutsa cyane mwanditsi na mwe basomyi bavandimwe,

    Erega abo bayobozi bakomoka muri twe bavandimwe. Dore icyo nkuyemo njye kiruta ibindi ni aho yagize Ati “Urasigana na nde? urasiganya nde? u Rwanda nitwe tugomba kurwubaka. Uru Rwanda mubona ni ruto ariko rugomba kwiyereka buri wese, niba wowe utarwiyumvamo ni nde wundi uzarwiyumo.” Twe se mbere yo gukemanga bariya harya bavandimwe twe twabyitwayemo dute, Reka dukanguke twese biratureba. ‘IKEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA”. Tugire amahoro.

  • Denise, oya ntibyageze iwa Ndabaga uretse ko ariko ubyifuza. Sorry… Kandi ukomeze wihangane!

  • Hari inzego zikomeye zifite uruhare mu kuzamura igihugu mbona zizahaye nkifuza ko zajya ziyoborwa n’ingabo za RDF kwariyo se mucunguzi wiki gihugu !!!!

  • Bakureho bose natwe turyeho.

  • Munyarwanda rwose ufite ukuli uravuga nkanjye! Inzego zose zikomeye zifite uruhare mu kuzamura igihugu bazihe RDf , naho ureke uyu Tim niba atunvishe comments yanjye , niko ubwenge bwe bungana

  • Denise, akenshi iyo umuntu avuga ko azi ubwenge cyane ntabwo aba azi na gato. Ndabisubiramo ko bitageze iwa ndabaga ariko bishobora kugenda neza kurushaho. Ibyo kuvuga ko inzego zose zikomeye baziha RDF byo si réalistes/realistic n’ubwo byanaahoboka ko byatanga umusaruro. Byanaha icyuho abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda uretse ko bitanashoboka.

    • Bwakeye/Mwiliwe bitewe n’aho muli,

      Ndagaruka kuli Tim na Denise, icyiza nakuye mu bitekerezo mugaragaza ni uko mwembi mubasha kuba mukunda igihugu. None rero uko mbibona, bitabujije gushima cyangwa kugaya ibyo mubona, inkunga ya mbere twatera igihugu dukunda ni ugushyira mu ngiro ibyiza twifuza ku bandi ku nzego zinyuranye turiho. Burya buri wese ashyizeho ake, ari nta bwoba nta mususu, akanisuzuma akareba ko ntacyo akora atari akwiye cyangwa adakora yari akwiye, agashyira ubwenge kugihe akamenya ko ntawishoboza byose bityo akajya inama yagira ubumenyi n’ubushobozi bwo guhindura ibintu. Bityo twuzuzanye, tugire IKEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA kuko umutwe umwe wifasha gusara.

  • HE..azarebe neza niba ibitajyenda bidashobora kuba byaba bituruka ku murengwe..kko nkuko yabigaragaje mumyiherero 12 yose umuntu uba atarumva aba afite icyibazo..kdi koko nibyo gsa Imana Ikomeze Itubungabunjyire Prezida na bandi bayobozo bumva ibintu cyimwe..kko aho tugeze uyumunsi…ni mpamvu yababantu nakwita yuko aribacye bifitemo gukunda I Gihugu mu maraso bashingiye kundanga gaciro…zabakurambere…nukuri murintwari nkaba bibaruste.

  • iyo link ndayishaka.

  • Bavandimwe, ibyo Perezida wacu avuga n’ukuri iyo urebye ukuntu inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikora ubona akenshi bakora nka ba meriseneri. Ntabwo bazi aho igihugu kiva ntibazi naho cyerekeza. Umuntu bamushyira mu mwanya aho gutekereza icyo agiye gukorera abaturage atangira gutekereza uburyo agiye kubaka etage n’ibindi. Nibintu jye mbona mu nshuti zanjye cyangwa abaturanyi. Ntababeshye jyewe mbitekerezaho bikanyobera. Ariko ahanini n’uburyo abayobozi bashyirwaho. Ntabwo babanza kumenya back ground y’umuntu icyo ashoboye nico adashoboye. Akira kuba afite umuvugira ukumva ngo ni minister cyangwa undi muyobozi runaka. Umuntu yica ibintu inshuro nyishi bivanze no guhuzagurika ariko akagumaho. Jye niho ngera nkumva binyobeye. Icyo nabwira Perezida n’uko hari abantu benshi atazi bashoboye cyane bashobora no gusimbura abananiwe ibintu bikagenda neza. Reka tubitege amaso.

  • Iyo ikipe ikina nabi, cyangwa abanyeshuli wigisha bose batsindwa ntabwo wirukana abanyeshuli bose cyangwa ikipe yose.Wirukana mwalimu cyangwa umutoza wiyo kipe.Niba bamaze gukora imyiherero 12 hanyuma bagasanga ntacyo bitanga, ikibazo ni umutoza.

  • Muduhe link tubatungire agatoki k’abayobozi batuzuza inshingano zabo ndetse n’imishinga bakira ruswa,maze namwe mubikurikire kandi izi link muzitangaze on TV na Rdios abantu bazimenye,ubundi namwe muzashishoze.

  • @Gatwire: Nice try ariko kandira ahandi. Wasanga no kuba wandika ibi wandika ubikesha uwo mutoza. Ikiza cy’uyu mutoza kandi ni uko n’indashima nkawe akomeza agaharanira ibyiza atitaye ku kuba izo ndashima zihari kandi aziko zihari ndetse ko n’ibyo byiza nazo bizigeraho.

  • Wawu erega bajye bikosora naho ubundi ntago azabarebera izuba.

  • Ikibazo mbona iyo ikipe igenda itsindwa burigihe akeshi bishobora guterwa numitoza kuko kubwira umuntu ishuro 12 ntagihinduka harimo ikibazo

    • Dushimiye President wacu udahwema kutugezaho ibyiza.nindi manda tuzamutora,yatugejejeho iterambere gira inka nibindi byinshi

    • ubwosuvuziki nkawe?

  • Erega ntibabaniwe ahubwo barananizwa byamara kuzambagatana bakabitakana!none bariya bayobozi bangana kuriya urabona bose batazi icyo gukora??uziko mutaramenya uko igihugu kiyobowe ?????

  • Abo bayobozi bafite imikorere mibi bagomba kwisubiraho,habwirwa benshi hakumva nyirayo? cyane cyane aba secretaire babo nta bwo banoza imirimo yabo,nkuturere tumwe two mu Ntara y’Amajyaruguru.

  • Kagame nabanze areke KUGUNDIRA ubutegtsi,areke DEMOCTACY IBEHO MU RWANDA…..naho natabikora ntakizagerwaho

    • Kagame ni imfura biramuranga. Jye iyo mutekereje birandenga mbona ari impozamarira Imana yahaye abanyarwanda idukuye mu menyo ya rubamba

    • @ Agnes Ngwino aguheho nkabandi bose yahayintebe batanayikwiye we are proud of HE ntanundi dushaka

    • Ariko mwagiye muvuga mwabanje gutekereza nonese yabugundiriye gute wabisobanura?

  • Ni byiza ko ibuye ryagararagaye ahasigaye ni ugukosora aribyo gusiba ibibi hakajyaho ibyiza. Gukorera igihugu ni umuhamagaro niba ntawo ufite wanja kwikorerera ibindi kuko birahari.

  • Abatibona muri uyu musaza ni abatagira ukuri, bakunda kurenganya, bajya mu myanya y’ubuyobozi bakigira indakoreka, bakanyaga ibya rubanda…. Uyu mugabo jye mbona ari intumwa y’Imana abandi baratubeshya

  • Mzee Abanyarwanda turagukunda. Dushimishwa n’uburyo ukemura ibibazo by’abaturage nta handi byabaye ahubwo abantu bajya ku butegetsi bakadamarara… Turagukunda cyane

  • Ese mouse ko ushyira mu bwinshi ! Muramukunda wowe na bande???!,ese kuki utibaza impanvu ibibazo by’abaturage bikemurwa ari uko ahageze ???, ni ukuvuga ko abandi bayobozi ari abaswa ???

  • Abayobozi bajyaho bizeza abantu ibitangaza iyo bakimara kubona imyanya barwana no kwiteza imbere bakibagirwa inshingano bafite aho usanga bakubwira ngo bari mu nama cg jyenda uzagaruke. Ntabwo ari byiza bakwiye gutekereza ko bahembwa amafaranga ava mu Banyarwanda kd bakubaha inshingano zabo aho gukunda imyanya baba bafite mu kazi basunikira abandi ibibareba gusa natwe dukwiye serivise mbi duhabwa ni uko usanga abenshi bafite ubwoba batinya ko ngo uvuze umuyobozi agufungisha ariko itegeko rirasobanutse kd ntawe rigarukiraho kuko nurishyiraho nawe hari igihe rimugarukaho. President wacu arashoboye yiba twese twamwumvaga aho kwirirwa dutekereza kuzana za masters na Doctora nkaho arizo zikora akazi yego ningombwa ariko gushaka ubwenge dukwiye no kubyongeraho ubumenyi kamere bukwiye kuranga umunyarwanda.
    Murakoze kd hari aho usanga braciye ibntu ngoudafite masters ntakwiye kuba muri uwo mwanya nkaho wagirango hakora levels waba ibyo akora ngo afite experience cg amashuri kd asiragiza abaturage cyane abamugana

  • Nyagatare – Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 01 Werurwe 2015 yatangije Umwiherero ku nshuro ya 12. Yafashe umwanya minini. uyu munyamakuru utazi aho umwiherero wabereye bite bye? Gabiro iba Nyagatere? cg ni Gatsibo.

  • Byose ni ”ZERO”

  • nyakubahwa perezida jyerageza gukuraho abayobozi bamaze kubuyobozi igihe kirekire ushyireho abandi bashya kandi batigeze bayobora mbere uzabona impinduka nini cyane mumiyoborere kuko abo bose bamaze igihe kinini kubuyobozi barariye ntabwo bakikumva iyo niyo nama nakujyira rwose, abaturage turagukunda cyaneeeeeeee imana iguhe umugisha

  • H.E. Afite Raison inshuro zose kuko abayobozi baratwifatiye iyo umuturage akoze mistake bamuhana bihanukiriye, wenda utinze kwishyura nkumusoro ariko bo ntibahana bagenzi babo hagati yabo bategereza ko H.E. abikora birababaje bikubite ingumi ahubwo apana agashyi, ubundi dukorere country yacu

  • Danny, Mouse aravuga we ubwe, jyewe, benshi babyanditse hano n’abatabashije kubyandika. Ubifiteho ikibazo cyangwa birakubabaje ? Ni uburenganzira bwawe nabyo. Ihangane ugumane iyo frustration yawe. Hanyuma se ni Kagame ubuza abayobozi gukemura ibibazo ngo abone uko abyikemurira ? Yewe, hari igihe abarwanya Kagame muvuga ibintu ukabona mwarataye umutwe!

  • I don’t agree with some of the things that president Kagame does, but I commend his courage, intelligence and love for the country.

  • hhhh ariko abantu bavugira hanze y’igihugu baransetsaaa! baratogotaaaaaa kuvuga ibyo batazi nicyo gusa bashoboye!! Muzehe wacu iyaba yadukundiraga ubutegetsi akabugundiraaaaaaaaaa kuzageza yisaziye kuko aho yavanye u Rwanda naho arugejeje abarurimo kandi twarukuriyemo nitwe tubizi! utabona difference ni udashaka kubibona!! ese ibyo mubonera iyoooo ngo bitagenda neza mwatashye mukabikemura ninde wababujije gutaha??umusanzu wanyu ni ugutogota gusaaa! mumuhe amahoro uretse ko ibigambo byanyu bitanamukanga rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish