Digiqole ad

Ambasaderi mushya wa USA mu Rwanda yatangiye imirimo

Imibanire ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika n’u Rwanda inyura hagati ya za Ambasade z’ibi bihugu. Amerika ikaba ifite Ambasaderi mushya wayo i Kigali, uwo ni Erica John Barks-Ruggles. Kuri uyu wa 26 Mutarama nibwo we, kimwe n’intumwa z’ibihugu bya Turkiya, Burundi na Indonesia bahaye Perezida w’u Rwanda impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Ambasaderi mushya wa USA i Kigali ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwohereza gukorera mu Rwanda
Ambasaderi mushya wa USA i Kigali ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwohereza gukorera mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere ubwo yagezaga impapuro zimwemerera gutangira imirimo ye mu Rwanda, Erica Barks yatangaje ko igihugu ahagarariye gisanga umutwe wa FDLR ukwiye kurandurwa burundi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare kuko igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi uyu mutwe wahawe cyarangiye.

Erica Barks yahoze ari uwungirije ushizwe Demokarasi, uburenganzira bwa Muntu n’umurimo muri Amerika, nyuma agirwa umukozi wo ku rwego rwo hejuru mu biro by’ububanyi n’amahanga ashinzwe cyane cyane ibice by’uburasirazuba bwo hagati, Amajyepfo yo hagati ya Aziya cyane mu gukurikirana iby’uburenganzira bwa muntu.

Uyu mugore kuva mu 1991 yakwinjira mu mirimo y’ububanyi n’amahanga bwa Amerika, yakoze mu yindi mirimo irimo no kuyobora ibiganiro byo guhuza abashyamiranye muri Sri Lanka na Sudan. Yakoze mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika mu bihugu bya Nigeria, Mali, Niger, Burkina Faso ndetse no mu Buhinde.

Uyu mugore wize ibijyanye n’ibinyabuzima ndetse akaniga ubuvanganzo bw’icyongereza, avuga neza indimi z’igifaransa n’ururimo rwo muri Norvege

Aje mu Rwanda avuye ku mwanya wa  Consul General muri Consulate ya USA iherereye i Cape Town muri Africa y’EPfo aho yari ari kuva mu 2011.

Igice gishinzwe ububanyi n’amahanga cya Amerika cyatangaje ko ubunararibonye bwa Erica mu burenganzira bwa Muntu n’imiyoborere bizamufasha gukora neza akazi yoherejwemo mu Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda ubwo zamuhaga icyubahiro n'ikaze mu mirimo mishya
Ingabo z’u Rwanda ubwo zamuhaga icyubahiro n’ikaze mu mirimo mishya
Erica Barks amaze imyaka 24 mu mirimo y'ubuanyi n'amahanga bwa USA
Erica Barks amaze imyaka 24 mu mirimo y’ubuanyi n’amahanga bwa USA

Photos/PPU

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Iyo mubona, abany’Amerika, bavuga bakaniga izindi ndimi nki GIFARANSA, mugira ngo bo ntibazi ko icyongereza gifite akamaro? Gukoresha no kumenya indimi nkoranyamahanga ninyungu kubaziga.
    Leta nifashe abanyarwanda nabo bazimenye, apana kwizingira ku cyongereza gusaaaa no kwamagana igifaranswa.

  • @Humure: Impamvu y’ingufu zashyizwe muri English zarasobanuwe bihagije ariko ntawe Leta yabujije kwiga izo ndimi uvuga. Sinumva kandi impamvu kwiga Icyongereza ubyita “kucyizingiraho.”

  • @ HUMURE : Humure we humura kirahari nacyooooo

  • N abana bensho ndetse nabahoze biga mu gifaransa bishimira kwiga mu cyongereza nawe wakora iperereza kugirango ugire amahoro.ubwo ko yanize icyo muri Norway uragirango n abanyarda bazakige se??

  • Niko humure wee wigize umuvugizi wabafaransa hano ubwo ibyo uvuga bihuriyehe nuyo mudamu uyo kwacyiga mu rwego rwa kazi ngo abashe gutata neza urahatira abantu kucyiga nkande niba ugikunda uzagisange i paris

  • Humure,

    Gerageza unsobanurire aho Ambasaderi ahuriye n’icyo wita guca igifaransa mu Rwanda.Ese ubundi hari uwakubujije kukivuga.Waba uzi nibura se ko kiri mu ndimi eshatu zemewe gukoreshwa ku rwego rw’igihugu?Gerageza we kujya uvanga ibintu bidahuye.

  • Niba avuye Cape Town azi byinshi nka Table mountain, Robben Island, Nyamwasa na Karegeya.

Comments are closed.

en_USEnglish