Digiqole ad

Kagame yaganiriye na bamwe mu bakomeye muri Business ku Isi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2015 Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro ku meza amwe na bamwe mu bayobozi ba za business zitandukanye ku isi, bitabiriye inama mpuzamahanga ngarukamwaka ya World Economic Forum iri kubera i Davos mu Busuwisi.

Perezida Kagame i Davos muri iki gitondo aganira na bamwe mu bashoramari bitabiriye World Economic Forum
Perezida Kagame i Davos muri iki gitondo mu kiganiro kihariye ku Rwanda hamwe na bamwe mu bashoramari bitabiriye World Economic Forum

Iki kiganiro kihariye ku Rwanda cyabaye umwanya mwiza kuri Perezida Kagame wo gusobanura u Rwanda mu minsi ishize n’icyerekezo rufite mu myaka iri imbere mu kuzamura ubukungu bwarwo biciye mu ishoramari.

Perezida Kagame yashimiye cyane abashoramari batandukanye ubufatanye bwabo bw’ingirakamaro mu guhindura u Rwanda uko ruri ubu mu ishoramari n’ubukungu.

Perezida Kagame yunganiwe na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza n’umujyamana w’ubushake wa Perezida Kagame ku iterambere.

Uyu mwongereza yatangaje muri iyi nama ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu mpinduka z’ubukungu muri Africa nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Perezida Paul Kagame ati “Ntabwo tureba u Rwanda nk’ikirwa ukwacyo ahubwo nk’igihugu cyungukira mu bufatanye n’ibihugu bituranyi.”

Avuga kubyo u Rwanda rwagezeho Perezida Kagame yabwiye aba bashoramari n’abayobozi ba za Business zitandukanye ku Isi ko u Rwanda ruri kwiyubaka rushingiye ku kwiyemeza kugera ku ntego ndetse n’ubufatanye n’inshuti.

Avuga ko u Rwanda atari ikirwa kiri ukwacyo ahubwo igihugu cyungukira mu gufatanya n'ibindi
Avuga ko u Rwanda atari ikirwa kiri ukwacyo ahubwo igihugu cyungukira mu gufatanya n’ibindi
Ko u Rwanda rwiyubaka kubera kwiha intego no guharanira kuzigeraho no gufatanya n'inshuti
Ko u Rwanda rwiyubaka kubera guharanira kugera ku ntego no gufatanya n’inshuti
Abayobozi muri Business zitandukanye mu bice bitandukanye by'isi baganiriye na Perezida Kagame
Abayobozi muri Business zitandukanye mu bice bitandukanye by’isi baganiriye na Perezida Kagame
Francis Gatare umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB nawe yari muri iyi nama
Francis Gatare umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB nawe yari muri iyi nama
Ni abari i Davos ahagiye gutangira inama ya World Economic Forum
Ni abari i Davos ahagiye gutangira inama ya World Economic Forum

Photos/Presidential Press Unit

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • hari byinshi twawigisha amahanga kandi byayagirira akamaro bityo iyi nama ni umwanya wo kunganirana tukagira ibyo duhahayo naho ikagira ibyo itwungukiraho maze twese tugahahirana

  • Nukuri uyu musaza numugabo nyamugabo pe!!!!!!!!, reba ukuntu aba yagezeyo mbere inama izatangira ejo le 22 kugira ngo abanze abakundishe u Rwanda. H.E imana yonyine ige iguha umugisha pe nicyo twagusabira

  • Iyi nimwe muri forum zifatirwamo ibyemezo bikomeye ku isi yose kuba Perezida wacu yayitabiriye ni icyubahiro kuri twebwe

  • Ngaho daaa bya BIGATASHA hakurya iyo bisakuze ngo HE aho mu jyendo ..,ubuse atagiye nkaha ngo ateze imbere u Rwatubyaye ninde wundi wabikora ..,iyi ni mwe muri forum nke zishobora kuzamura igihugu ku rwego ruhambaye.

    Hepfo iyo nabo ngo bla bla bla bla aho kuza ngo dukore bagata igihe bamubatira iminsi yamaze hanze yu Rwanda woshye aba atari mu kazi.

  • uyu ni impano yavuye mwijuru kumana ngo ize igire aho ivana abanyarwanda kd igire naho ibageza.
    H.E. ni imana yakuduhaye ntamuntu numwe wazana ibyo kuguhinyura ngo imana imwemerere.
    komeza uhatubere turagushigikiye kd na Nyagasani murikumwe.
    Abatagukunda bibarye

  • Abanyarwanda ba kera bari abahanga cyane ! Uti kubera iki? ” IMANA Y’I RWANDA “

  • Ibibyose tujye tubikeshesha X primier minister Bwongereza niwe Broker w’uRwanda nizereko nawe atazatuvamo ibyabazungu sibyizera cyane duguyangu Mzee Kagame ujye nawe ndakuzi nturu mwana
    ntazadukoreshe natwe tumukoreshe kandi ngirango niriya film yasohekeye mugigu cye yakbaye yaragize uruhare rwo kubimenya kuko imipanga yose yapangiwe mu bamwe mubaherwe bo mu bwongereza
    jye mbabwiraibi mba Uk.

  • @ GATSUNZI : uko tuzi ibi bihugu ubona ari nde wabuza undi kuvuga cg gukora film ubwo urumva udaharabitse Tony Blair koko keretse iba utaba UK ikindi si bloker nkuko ubivuze ni ujyanama wu mukorera bushake wa HE !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish