Digiqole ad

Abayobozi b’igihugu barasubira mu mwiherero i Gabiro

Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma byatangaje kuri uyu wa gatanu ko, ku nshuro ya 12, Umwiherero uzahuza abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira ngo baganire ku bikorwa byihutirwa. Iyi ni inama ihuza abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zose baganira uko hakongerwa umurava kugira ngo intego z’iterambere zigerweho igafata imyanzuro itandukanye ku buzima bw’igihugu. Iy’ubushize yafashe imyanzuro 42.

Abayobozi bakuru b'igihugu bamara iminsi ibiri i Gabiro basuzuma ubuzima bw'igihugu
Abayobozi bakuru b’igihugu bamara iminsi ibiri i Gabiro basuzuma ubuzima bw’igihugu. Aha ni umwa ushize. Photo/PPU

Iyi nama ya 12 izateranira nanone mu ishuri rya gisirikare i Gabiro guhera kuwa 28 Gashyantare kugeza kuwa 2 Werurwe 2015.

Umwiherero w’abayobozi uheruka muri Werurwe 2014 wagarutse cyane ku cyakorwa ngo ireme ry’uburezi rizamuke, gukemura burundu ikibazo cy’abana biga bicaye hasi, wize kandi ku bibazo by’imishinga itarangira nk’uwa KivuWatt, usaba ko ivugurura ry’ibyiciro by’Ubudehe ryihuta, uyu mwiherero wasabye ko Imihigo yajya iganisha cyane ku mpinduka nziza mu mibereho y’abaturage.

Uyu mwiherero uheruka kandi yari yasabye ko hashyirwa imbaraga n’uburyo bwihariye  kandi budasanzwe (sophisticated) bwo kurwanya ruswa no gukurikirana abayitanga n’abayakira uko ingana kose, ndetse no gushyira mu bikorwa amavugururwa yose akenewe ngo u Rwanda rukomeze korohereza ishoramari,

Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma byatangaje ko intego y’izi nama ari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Muri uyu mwiherero abayobozi ngo bazasubiza amaso inyuma basuzume niba ibyo bemereye abaturage byarakozwe ndetse banaganire kuri gahunda zikeneye kunozwa kugira ngo ibyo abaturage basezeranyijwe byose bishyirwe mu bikorwa.

Perezida Kagame niwe uzayobora uwo mwiherero uzitabirwa n’abayobozi bagera kuri 250 bo mu nzego nkuru z’igihugu, inzego z’ibanze, ab’ibigo bigengwa na leta n’ab’ibyigenga.

Uyu mwiherero uzabanza kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero wa 2014 rigeze mu kiganiro kizatangwa na Minisitiri w’Intebe. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere nawe azatanga ikiganiro ku ishusho y’imiyoborere mu gihugu.

Ibiro by’ubuvugizi bwa Guverinoma bivuga ko uyu mwiherero ibiganiro bizawuberamo bizibanda ku ngingo enye;

Imiyoborere myiza: abayobozi bazasobanura ibyo bakorera abaturage muri uru rwego.

Kongera imbaraga mu mikoranire hagati ya Leta n’abikorera.

Kuganira ku byagezweho mu rwego rw’ubuzima, kuzamura no kunoza itangwa rya serivisi z’ubuzima.

Guteza imbere ibikorwa remezo hashyigikirwa gahunda yo kubaka imijyi igendeye ku bishushanyo mbonera.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Umwiherero ni igitekerezo cyiza 100%, ariko ntacyo byatanga mu gihe hatari ubwisanzure bw’amashyaka yigenga; ‘inteko ishinga amategeko na sena mu kunenga abakora nabi, cg abadashyira mu bikorwa ibiba byemejwe gukorwa,
    kuko bituma za Leta zitirara ngo zumve ko byose bigenda neza!
    naho guhora ba Techinika ama raport byo birajyana igihugu ahantu habi cyane!!!, mwibaze nawe ukora ariko utazi ko ukora neza cg nabi, ntaho waba utaniye na wa munyeshuri wiga akopera ariko akibagirwa ko umunsi azajya gushaka akazi azabazwa cg bazarebwa ubushobozi bwe cyane ko azaba apigana n’abandi
    murakoze

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru,

    Hagati aho se ko ukuri kw’ibyo abaturage tuba dusakuza ko bizwi cyane n’aba bayobozi bakuru b’igihugu, mu gihe bagize amahirwe yo guhura nti batumara impaka baganira ku cyifuzo cy’abaturage cy’itegura ry’amatora?

    Murakoze gushyikiriza ubu butumwa.

  • iyi nama nkunda ko ishakirwamo ibisubizo kandi ndizera ko n’ubu bazaba mu mwiherero batuboneye ibisubizo byiza’

  • Ngaho se kandi! Muzaganire no ku mavunja, imbaragasa, n’ibiheri? Waruha Kagame waruha!! Ariko barabura iki ngo bashyire mu bikorwa ibyo abaturage bakeneye??

    Harya ngo ngw’iki? n’abacitse kw’icumu ntibarabona aho baba?? Nukuntu ari bakeya? Kandi bafashwa n’isi yose!!

    Ahubwo bwana perezida we, bagiye kukubeshya ntuzemere!

  • Ariko ubundi madamu wa perezida nawe ajya mu mwiherero? Niba se ajya mu mwiherero ayobora uruhe rwego rw’ubutegetsi bw’igihugu? Nizereko bazavayo bemeje ko muri 2017 batazahindura itegekonshinga.

    • Ariko uzi ko urti umuswa kweli. Urabaza ngo First Lady ayobora uruhe rwego? Ahubwo se umutandukanya ute na No 1 W’Igihugu? Ni umuyobozi ukomeye cyane ahubwo. Ibi biragaragaza ko uri hasi cyane mu myumvire

  • Iyo namaizagire nicyo ivuga kubaturage batuye Rilima akagali ka Kimaranzara bafatiwe amasambu kubera ikibuga k’indege cya Bugesera kizubakwa imyaka ikaba ibaye itanu batarishyurwa

  • Mahoro John ko uvugana umujinya bite ? Jeannette Kagame agutwaye iki? Ko uyu mwiherero ari uw’abayobozi, ukeka ko uri umuyobozi kumurusha ?

    • My dear we still have a long way to go in terms of protocol. Urabaza ngo First Lady ni Umuyobozi? Ni Senior ahubwo si n’Umuyobozi usanzwe. Wowe ntiwumva n’iryo zina FIRST LADY.

  • Ubaza urwego rw’ umafasha wa President ayobora atega amatwi cyangwa agasoma? Cyakora bavuga ko n’ abahagarariye ibigo bigengwa na Leta n’ ibyigenga. PACFA, Imbuto Foundation, ntaduhagararira mu nama mpuzamahanga z’ abafasha b’ abakuru b’ ibihugu? Imishinga yo kurwanya SIDA n’ ibindi n’ ibindi, buriya we nta byinshi amaze kugeza ku banyarwandakazi b’ ingeri nyinshi? Yewe cyeretse utabona ahari…

  • Ubaza urwego rw’ umafasha wa President ayobora atega amatwi cyangwa agasoma? Cyakora bavuga ko n’ abahagarariye ibigo bigengwa na Leta n’ ibyigenga bitabira uwo mwiherero. PACFA, Imbuto Foundation, ntaduhagararira mu nama mpuzamahanga z’ abafasha b’ abakuru b’ ibihugu? Imishinga yo kurwanya SIDA n’ ibindi n’ ibindi, buriya we nta byinshi amaze kugeza ku banyarwandakazi b’ ingeri nyinshi? Yewe cyeretse utabona ahari…

  • hari byiza bigerwaho mu gihugu ariko igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga byaba ari ukugirango ba rusahurira mu nduru barusheho kwigwizaho imitungo

  • Njye ndisabira His Excellence kuzareba we bwite uko restructuring muri BNR yakozwe kuko hari abakozi birukanwe kdi bashoboye maze abandi bakingirwa ikibaba kubera itonesha. Ubusanzwe BNR ikorera mu mucyo ariko hariya ho RWANGOMBWA yarakishe.

  • Abakomoje kw’itegeko nshinga ku ngingo yaryo ivuga ku matora y’umukuru w’igihugu…, ese babitewe niki ???

    Nicyo kibazo kigezwe ho se ubu hano mu gihugu ???
    Nuko se babona ibintu byazambye kuruta uko byari bimeze ku zindi ngoma zatambutse ???
    Mwaba se mukeneye kutuyobora mukaba murimo mwibariza ???
    Ibaze utazi umwanya first lady agira mu gihugu nawe agatinyuka gukopfora mu bantu !!!!

    Reka mbabwire…, muzifiza yuborwa na HE PAUL KAGAME mu bibure.
    Ex: murore aho tugeze, uko amoko yose abanye nyuma ya genocide, murebe ijambo dufite murugando mpuzamahanga, murore igihugu uburyo gikeye, murebe ibyo tuvuyemo nibyo tuganamo…, byose ISHINGIRO NUYU MUGABO PAUL KAGAME.

    Iyo ataba we nkuko ateye ngo adushyire k’umurongo twanze dukunze ubu u Rwanda ruba ari isibaniro n’amatongo nka Somalie, Congo, Soudan,….

    Imana iturindire HE PAUL idutegurire nu zamusimbura nkawe igihe azaba ashaje, yaba Cyomoro yaba nundi ikijyenzi nu tuyobora neza kuko nu bundi president aba umwe ntitwamuba twese !!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish