Minisitiri wa mbere wa Siporo w’umugore mu Rwanda yarahiye
Julienne Uwacu umugore wa mbere ubaye Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze mu Rwanda yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa 06 Werurwe 2015, Perezida Kagame yavuze ko we n’undi mugore warahiriye kuba umudepite, batezweho imikorere myiza n’ubushake mu gukorera abanyarwanda.
Mu ijambo rigufi cyane rya Perezida Kagame uyu munsi, yakomojeho ko ibyo batezweho atari bicye kandi bagomba gukorera ababategereje ibyo batari bakorewe uko bikwiye (mbere).
Muri Minisiteri y’imikino Hon Uwacu, umugore ufashe izi nshingano mbere y’abandi mu Rwanda, ahasanze ibibazo bishingiye ku gushaka guhaza inyota y’intsinzi y’abanyarwanda mu mikino.
Mu mupira w’amaguru cyane cyane niho bikunze kuba bicika havugwayo byinshi cyane, umusaruro w’ikipe y’abanyarwanda bose uba witezwe na bose ariko ukaba iyanga. Zigatukwamo nkuru nawe ntasigazwe.
Iyindi mikino isaba kenshi ko nayo ishyirwa ku ibere nka ‘Football’ ndetse imwe yagaragaje ko yanatanga umusaruro ushimishije kurusha iyo ‘football’ ikundwa cyane, iyo ni nko gusiganwa ku magare aho berekanye ko gutegura neza bitanga umusaruro kurusha gutegura guti huti nubwo washoramo za miliyoni nyinshi.
Si mu mikino gusa, Uwacu Julienne azahura n’ikibazo kimureba cy’umuco n’ururimi by’abanyarwanda bifite ingorane zikomeye cyane kubera ubuzima bw’iki gihe.
Imyitwarire, imyambarire, ibikorwa bibangamiye umuco, imvugo zibangamiye ururimi n’ibindi ni umurimo utoroshye umureba bamwe bibazaga ko ari ah’abagabo gusa.
Hon Uwacu akimara kurahirira iyi mirimo yabwiye abanyamakuru ko igihugu kitagira umuco kizima, ko agiye kwihatira kuwuteza imbere.
Yavuze ko amakosa yakozwe mu ikipe y’igihugu (ubwo yakinishaga abanyamahanga ikaza kubihanirwa umwaka ushize) atazongera, ndetse ko agiye gushyira imbaraga mu gutegura imikino ya CHAN izabera mu Rwanda mu 2016.
Ati “Tuzakora ibishoboka intsinzi izagume mu Rwanda.”
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Tubifurije imirimo myiza !
Njye ndisabira Minisitiri mushya wa Sporo n’Umuco (MINISPOC) ko dosiye ya mbere azitaho agitangira iyi mirimo ye mishya ari ijyanye n’imyandikire mishya y’ikinyarwanda yateguwe n’icyo ngo bita “Inteko Nyarwanda Ishinzwe Ururimi n’Umuco”
Iyo myandikire mishya rwose iteye inkeke, ariko inateye isoni abanyarwanda benshi bagikomeye ku muco no ku rurimi rwabo. Hari amagambo amwe n’amwe usanga barayatobanze aho kuyanoza. Hari amagambo y’ikinyarwanda y’umwimerere usanga barayahaye imyandikire ipfobya ikinyarwanda. Iyo bavuga ngo twandike “umugi” (ville) aho kwandika “umujyi”, ngo twandike “ngewe” (moi) aho kwandika “njyewe”, ngo twandike “ikibo” (petit panier) aho kwandika “icyibo”, ngo twandike “iki” (été/summer) aho kwandika “icyi”, ngo twandike “amagepfo” (southern) aho kwandika “amajyepfo”, ngo twandike “ikiyoni” (corbeau) aho kwandika “icyiyoni” etc.., rwose ibyo bintu birabangamye, abanyarwanda benshi berekanye aho bahagaze, twizere nyakubahwa Madamu Minisitiri ko muzumva akababaro kabo.
Minister JOE yari yavuze ko “uwasinye ariwe usinyura”, ubwo twari dutegerej ko asba abo muri iyo Nteko gusubira kwiga kuri iyo myandikire, ibikosamye bakabikosora, none dore arigendeye ntacyo yari yagakoze. Turizera rwose ko icyo kibazo mwagishyiraho umutima kuko kiraje ishinge abanyarwanda batifuza ko umuco wabo n’ururimi byatakara, cyangwa ngo bihumane.
Imana ibafashe mu mirimo yanyu mishya.
Uyu MINISPOC urabona ari umudamu mwiza pee, utuje, wiyubashye, kandi ufite uburanga bw’umwimerere, ureke babandi bihindaguranya bakisiga ibibahindura binahumanya uruhu rwabo. “Elle est vraiment naturelle”. Bravo Madame la Ministre.
Twizeye ko hari icyo uzagaragaza gifataika ku bijyanye no kwita ku muco nyarwanda hamwe no kwita ku rurimi rw’ikinyarwanda.
Ubonye umuntu bwa mbere none utangiye ku murata ngo afite uburanga bw’umwimerere , ubizi ute ? Ejo uzasanga wamwibeshyeho .
Ikaze muri MINISPOC.Imishinga usanze muri iyi Minisiteri yose ni ingenzi. Ariko rwose uw’imyandikire y’ikinyarwanda wo uwushyire ku nkingi z’umutima kuko imyandikire mishya ni agahomamunwa. Turagusabye rwose ubyiteho.Dutegereje twihanganye.
Imirimo myiza.
Kwizera uvuze ukuri.uindura ururimi no icyaha kiruta in began its mere I ya jenoside.nibareke ururimi reach uko twarusanze hari ibindi byo gukorwa byateza abantu imbetre.igihe bata bahindura umuco wacu biheshe agaciro big a kandi bigisha ururimi uko barusanze. Murakarama
I meant guhindura
Mumbarire tablet yanjye no kwandika ikinyarwanda biragora ago ikora auto spell check by itself.mugenekereze musoma
Comments are closed.