Perezida Donald Trump kuri uyu wa Kabiri arasinya itegeko rihindura ibintu byinshi mubirigize. Iri tegeko ryasinywe na Obama ryategekaga ko inganda zo muri USA zigabanya ubwinshi bw’ibyuka zohereza mu kirere bigatuma kirushaho gushyuha. Trump ararihindura asinye iryorohereza inganda. Trump ngo ararisinyira mu kigo kitwa the Environmental Protection Agenc. CNN ivuga ko umuvugizi wa Trump yavuze ko guhindura […]Irambuye
Tags : Obama
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gitaha nibwo Donald Trump uherutse gutsinda amatora nka Perezida wa USA azarahirira imirimo ye mishya. We n’umuryango we n’abandi bamaze gukusanya miliyoni 90 z’amadolari zizakoreshwa mu birori bizakurikira kurahira kwe nyirizina. Aya mafaranga ngo yenda kungana n’ayo Obama yakoresheje mu birori yakoze inshuro ebyiri ubwo yarahiriraga kubora USA. Obama arahira bwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu nibwo Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA ari bugirane ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru. Abasesengura ibintu bavuga ko ibibazo bityaye kandi bidaciye ku ruhande ari bubazwe biri bugaragaze uko abona ibintu harimo ibiherutse kuvugwa ku Burusiya ko aribwo bwamwibiye amajwi kandi ngo biraha abatuye Isi ishusho y’uko azayobora USA mu myaka ine […]Irambuye
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’U Burusiya yasabye Perezida Vladimr Putin kwirukana abadipolomate 35 35 ba America nko gusubiza icyemezo cy’iki gihugu na cyo kirukanye Abadipolomate b’U Burusiya. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yavuze ko icyo cyifuzo cyashyikirijwe Perezida Vladimir Putin. Ubuyobozi bwa America bwafatiye ibihano U Burusiya nyuma y’amakuru ashinja iki gihugu kudobanganya amajwi y’amatoro y’Umukuru […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Shinzo Abe uri muri USA mu ntangiriro z’iki Cyumweru yasuye imva zishyinguwemo ingabo 2 400 za USA zishwe n’ibitero by’indege z’intambara z’u Buyapani mu gitero zagabye Pearl Harbor muri 1941, yavuze ko igihugucye kibabajwe n’ibyo cyakoze ariko yirinze kubisabira imbabazi. Hagati muri uku kwezi ubwo Perezida Barack […]Irambuye
Mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa “Global Entrepreneurship Summit” ryatangiye kuri uyu wa gatanu, Umunyarwanda witwa Nzeyimana Jean Bosco, Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama batanze ikiganiro ku kwihangira umurimo. Ihuriro “Global Entrepreneurship Summit” ry’uyu mwaka wa 2016, ryahurije abikorera ibihumbi n’ibihumbi muri Kaminuza ya Stanford University, iherereye […]Irambuye
Perezida Barack Obama witegura kuva ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka utaha, yavuze ko mu myaka ikabakaba umunani amaze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (White House), ikosa riruta ayandi yicuza, ngo ni uko batafashije Libya mu bibazo yahuye na byo nyuma yo kubafasha guhirika ku butegetsi Perezida Col. Mouammar Kadhafi wishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011. Aganira […]Irambuye
Perezida wa Leta zinze ubumwe za Amerika (USA) Barack Obama yabwiye umunyamakuru mu kiganiro cyitwa YouTube Q&A wari umubajije uwo akunda mu bahanzi b’injyana ya RAP bakomeye muri iki gihe muri USA, asubiza ko yemera ko Drake ari umuhanga ariko ngo ntiyahiga Kendrick Lamar. Yagizi ati: “Ntekereza ko Drake ari umuhanzi mwiza uzi gukora imirongo […]Irambuye
Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye
Donald Trump, umuherwe uhatanira kuzayobora igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku ruhande rw’Abarepabulikani (Republican Party), yatangaje ko isi iba ari nziza cyane iyo Saddam Hussein wayoboraga Irak na Mouammar Kadhafi wayoboraga Libya iyo baba bakiriho, yabivuze mu kiganiro cyatambutse ku cyumweru. Trump yagize ati “Mbere, muri Irak nta terabwoba ryahabaga.” Asubiza umunyamakuru wa […]Irambuye