Digiqole ad

Obama aricuza ko ntacyo bakoreye Libya nyuma yo kwica Kadhafi

 Obama aricuza ko ntacyo bakoreye Libya nyuma yo kwica Kadhafi

Barack Obama azava muri White House afite agahinda k’AbanyaLibya basize mu kangaratete nyuma yo kwica Col. Mouammar Kadhafi

Perezida Barack Obama witegura kuva ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka utaha, yavuze ko mu myaka ikabakaba umunani amaze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (White House), ikosa riruta ayandi yicuza, ngo ni uko batafashije Libya mu bibazo yahuye na byo nyuma yo kubafasha guhirika ku butegetsi Perezida Col. Mouammar Kadhafi wishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011.

Barack Obama azava muri White House afite agahinda k'AbanyaLibya basize mu kangaratete nyuma yo kwica Col. Mouammar Kadhafi
Barack Obama azava muri White House afite agahinda k’AbanyaLibya basize mu kangaratete nyuma yo kwica Col. Mouammar Kadhafi

Aganira n’ikinyamakuri Fox News, Obama yavuze ko icyo yicuza mu myaka umunani ari uko batafashije Libya mu bibazo yahuye na byo nyuma yo guhirika Col. Mouammar Kadhafi.

Yavuze ko kwivanga mu mvururu zavanyeho Col. Kadhafi cyari ikintu cyiza bakoze we n’ibindi bihugu by’ibihangange nk’U Bufaransa n’U Bwongereza, ariko akigaya ko bafashije AbanyaLibya kwisenyera batarabateguriye uko bazabaho nyuma, ibibazo bahise bahura na byo bagahita babibatana bakijyendera.

Libya mu 2011 nyuma y’uko ibihugu by’ibihangange nk’Amerika, U Bufaransa n’U Bwongereza, byari bimaze guhirika Col. Kadhafi, igihugu cyahise gihinduka isibaniro ry’intambara zihuza abanegihugu.

Igihugu cyagize guverinoma ebyiri zitavuga rumwe, imitwe y’iterabwoba nka Islamic State ihagira indiri maze AbanyaLibya benshi biyemeza guhungira i Burayi, muri bo abenshi bagiye bapfira mu nyanja bataragerayo.

Barack Obama si ubwa mbere avuze ko yicuza ko bateje ibyago mu gihugu cya Libya bagahita bigendera batabafashije kubikemura.

Mu kwezi gushize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Atlantica Magazine, yavuze ko n’ubwo intego yabo muri Libya yagenze neza uko babiteguye, ngo nyuma Libya yabaye iy’ibibazo gusa.

Icyo gihe yanenze n’ibihugu nk’U Bufaransa n’U Bwongereza, ariko by’umwihariko agaya cyane Minisitiri w’Intebe David Cameroun, avuga ko nyuma yo guhirika Col. Mouammar Kadhafi yahise yigira ntibindeba.

Ku rundi ruhande, ariko Obama yavuze ko ikintu yakoze yumva yakwiha igikombe, ari ukuzahura ubukungu bwari bwifashe nabi muri Amerika no ku Isi muri rusange, bugeze aharindimuka.

Yavuze ko umunsi wamubabaje cyane kuva yaba Perezida ari iraswa ry’abana bo ku ishuri rya Sandy Hook Elementary School.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Nonsense uretse ibyobyose avugako yicuza kuko icyokitwa ICC kitarigera kirega ababobategetsi bisi ndavuga Germany,UK,France na USA nagirango bakabaye bitaba urukiko kuko abaturage bomuri Libya Iraq Siliya abantu babuze iyoberekeza none nguburenganzira bwamuntu

    • Njye ndumva abayobozi b’afrika bakwihutisha iriya divorce Africa ikareka gucanga n’aba bazungu, hakajyaho ACC igasimbura ICC, hakajyaho n’ingabo zishinzwe amahoro za Africa (AUforce). Niba koko badukunda bakajya badufasha mu bindi. Uretseko batabyemera kuko ibyo badufashisha ni ibyo n’ubundi baba bibye ino muri Africa muri izi ntambara birirwa bateza. Nk’ubu uwabaza icyo MONUSCO ikora cyasobanurwa nande?

    • Njye ndumva abayobozi b’afrika bakwihutisha iriya divorce Africa ikareka gucanga n’aba bazungu, hakajyaho ACC igasimbura ICC, hakajyaho n’ingabo zishinzwe amahoro za Africa (AUforce). Niba koko badukunda bakajya badufasha mu bindi. Uretseko batabyemera kuko ibyo badufashisha ni ibyo n’ubundi baba bibye ino muri Africa muri izi ntambara birirwa bateza. Nk’ubu uwabaza icyo MONUSCO ikora cyasobanurwa nande? MINUAR ntiyananiwe ikadutererana dupfa, Somalia bakoze iki? Ingero ni nyinshi cyaneeeeee!

  • aHUBWO SE BAMWICIYE IKI? Ubugome gusa. Ngaho bo bazabeho imyaka 110. Libya nikanguke bemere uruhare rwabo mu kwisenyera Igihugu bafate ingamba z’ahazaza. Nyagasani nabatabare bo n’abandi bose babuze amahoro ku isi

  • Agahinda Obama n’abanyaburayi bafite, ni peteroli yacukurwa muri Libya none umutekano muke ukaba udatuma bayivoma uko babyifuza. None se aho Obama yavanye ingabo muri irak cyangwa muri Afghanistani, nuko ho babaherekeje ibihugu bigafata umurongo mwiza? Ikindi kibababaje, nuko Libya yabaye noneho indiri y’ibyihebe by’intagondwa z’abayislamu na transit y’abanyafrika bafata amato ajya i Burayi, kandi ku bwa Kadhafi yarabirwanyaga. Icya gatatu kimushengura umutima, ni abanyamerika biciwe i Benghazi, kandi bigakorwa n’abo mu gaco bari bafashije guhirika Kadhafi. Mu yandi magambo, Obama ababajwe nuko guhirika ubutegetsi bwa Kadhafi byavuyemo igihombo ku gihugu cye aho kubyara inyungu.

    • Ntacyo atatubwiye tubemaso rero kuko natwe baryabavugako ubutegetsi budukoroniza na bureganzira bwamuntu tugira,na democarasi,abategetsi bacu batubahiriza itegeko shingo gs muri make abureye Africa ko tutakogera kubishiga murabe mwumva ntaho abahishe.

  • Abanyafurika ntitwiga. Babafashije kwiyicira Perezida wabahaga byose none nibahame hamwe bumve.

  • Impuhwe nkiza bihehe.iyo nibutse kadafi agahinda karanyica noneho natekerezako ari Obama (uwo kadafi yitaga umuhungu we)nkumva imitsi irikunje.Allah azabibabaza

    • Ahubwose wavuzeko bajyakumutera ntibavugaga kobagiye gutabara abaturage ba Libya nonsense kobaribameze mbere Yuko baritabanyagitugu babasenyera igihugu kuko bameze uyumunsi wabigereranya? Gusa imana yonyine cyereka guhana bariya banyagitugu bihaye gutegeka isiyose bakica abaturage muribuka indege zarasaga amasasu agwankimvura USA.Germany.UK.France cyane cyane abayobozi babyo imanayomwijuru izabishyure ukobasenye biriya bihugu. Ntibakagire amahoro mubuzimabwabo bwose. Puuuuuuuu ndabavumye bizabagaruke itekaryose

  • NONSENSE OF WEST
    Nonese mwari kubyibuka gute kandi PETROLE mwayibonye. Abashinwa nabarussia birirwa bakangata ngo bafite intwaro Partner wabo agaterwa ntibagaragare.
    Aha bihe abanyafrika ISOMO, bagutiza umuhoro usenya ariko uzababbwire ngo bakubakire? baguha credit with 1000 conditions.

    NTAMUNTU UZAKUBAKIRA, PRESIDENT WACU AHORA ABIVUGA.

  • Imana izakubaza byinshi, naho ibyo ni nko kwishakira inzira ngo abantu bazagukunde kuko uvuye muri white house! Kubabazwa ngo n’icyo utakoreye abanyaLibya, wababajwe se n’icyo wabakoreye ko mwabiciye umuyobozi wari uyoboye neza, none mubonye ingaruka zibajeho, ngo ubbabajwe n’uko….! Shame on you.
    Dore Europe even US ibyihebe birinjira uko bishatse. That is what the fruits of ur seeds! Kwifuriza ikibi ku wundi ni bibi, aliko iyaba mwumvaga ho gake ibyo mwakoreye abanya Libya

  • Banyafurika mu rabe mwumva, Banyarwanda mube mwumva na Jenoside iherezo hari igihe France izatura ivuge uko bafashije interahamwe kumara abatutsi bo bazavuga ko babajwe nuko batabashije kumaraho abatutsi ngo bakureho burundu ingabo zari iza FPR Inkotanyi none dore abari ingabo za FPR inkotanyi nibo bayoboye kandi bateje igihugu imbere banahagarika jenoside ibyo nibyo France yicuza uyu no mubihe bizaza.

Comments are closed.

en_USEnglish