Digiqole ad

USA: Obama yavuze ku muziki wa Rap w’abahanzi Kendrick na Drake

 USA: Obama yavuze ku muziki wa Rap w’abahanzi Kendrick na Drake

Perezida Barack Obama yemeza ko umuhanzi Lamar arusha Drake

Perezida wa Leta zinze ubumwe za Amerika (USA) Barack Obama yabwiye umunyamakuru mu kiganiro cyitwa YouTube Q&A wari umubajije uwo akunda mu bahanzi b’injyana ya RAP bakomeye muri iki gihe muri USA, asubiza ko yemera ko Drake ari umuhanga ariko ngo ntiyahiga Kendrick Lamar.

Perezida Barack Obama yemeza ko umuhanzi Lamar arusha Drake
Perezida Barack Obama yemeza ko umuhanzi Lamar arusha Drake

Yagizi ati: “Ntekereza ko Drake ari umuhanzi mwiza uzi gukora imirongo neza, ariko imirongo ya Kendrick Lamar irihariye. Umuzingo aherutse gusohora warimo amagambo meza cyane kandi yubakanye ubuhanga.”

Amagambo ya Perezida Obama yatumye umuhanzi Drake avuga ko Rap ye yihariye, ko adakwiye kumugereranya n’umuhanzi utangiye ejo bundi.

Mu byumweru bibiri bishize Kendrick Lamar yatumiwe kujya gusura Perezida Barrack Obama mu biro by’Umukuru w’igihugu cya USA, White House nyuma aza gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe.

Munsi y’ifoto yashyizemo amagambo mu Cyongereza agira ati: “Hood Politics” bisa n’aho yashakaga kuvuga ko baganiriye ku cyakorwa ngo abirabura baba mu duce dukennye bafashwe kwiteza imbere.

Nubwo Obama yemeza ko Lamar arusha ubuhanga Drake, uyu musore ukomoka muri Canada afite umutungo wa miliyoni 100 z’amadolari naho Lamar we afite miliyoni 20$ nk’uko ikinyamakuru The Richest cyabyanditse.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • OBAMA se burya abona igihe cyo gukurikira n’umuziki ntasanzwe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish