Tags : Nyarugenge

Nyakabanda: Basanze imibiri muri Salon iwe, yerekanywe n’umwana

Nyarugenge – Mu mudugudu wa Gapfuku mu kagari ka Nyakabanda ya 1, mu murenge wa Nyakabanda mu rugo rw’uwitwa Boniface mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu hacukuwe imibiri ya nyuma y’abishwe muri Jenoside yari iri hagati mu ruganiriro rwa bene urugo. ‘Umwana’ waho niwe watangaje aho iyi mibiri yari iri. Paulin Rugero ushinzwe imibereho […]Irambuye

Nyarugenge: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 4 beguye

Kuri uyu wa gatanu, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kanyinya, Nyamirambo, Rwezamenyo na Mageragere yo mu karere ka Nyarugenge beguye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza. Abeguye ni Dusabumuremyi Innocent wayoboraga Kanyinya, Semitari Alexis wayoboraga Nyamirambo, Mutarugira Dieudonne wayoboraga Rwezamenyo na Bimenyimana Audace wari umuyobozi w’Umurenge wa Mageragere. Umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye

Ibiyobyabwenge ku isonga ry’ibyaha bikorerwa Nyarugenge

*Ibi biyobyabwenge cya ngo birakoreshwa mu rubyiruko, *Ibi biyobyabwenge hari ababona ko byacika Leta ishyizemo imbaraga. Mu karere ka Nyarugenge ibiyobyabwenge ni yo ntandaro y’ibyaha byinshi bihakorerwa, kandi aho biba harazwi ababicuruza n’ababikoresha barazwi ariko ntibihacika. Ku bwa SP Emmanuel Hitayezu, ngo ibiyobyabwenge ni imwe mu nzira ziteme abashaka kubona inyungu zabo bakoresha, bikagira ingaruka […]Irambuye

‘Abazunguzayi’ bashyizwe mu masoko basonewemo Imisoro n’ubukode mu mwaka

Kuri uyu wa Gatandatu, Ubuyobozi bw’Umugi wa Kigali bwatashye amasoko agezweho yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n’amateko. Ubu buyobozi buvuga ko aba bari basanzwe bazwi nk’abazunguzayi bemerewe gucururiza muri aya masoko batabazwa amafaranga y’ubukode, imisoro n’amahooro mu gihe cy’umwaka. Aya masoko yubatswe n’andi ateganyijwe kubakwa mu turere tugize umugi wa Kigali, […]Irambuye

“Iminsi yose ni iy’abagabo ariko bafatanyije n’abagore babo”- Hon Mukakarangwa

Mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugege, bizihirije umunsi mpuzamaanga w’Umugore mu kogo Iwacu Kabusunzu, Hon Depite Mukakarangwa Clotulde, yabwiye abari aho ko iminsi yose ari iy’abagabo bafatanyije n’abagore babo mu rwego rwo kugera ku iterambere bombi. Uyu munsi, waranzwe n’imvura ikomeye yatumye ibirori byo kuwizihiza bikererwaho amasaha ane. Hon Depite Mukakarangwa Clotilde utuye […]Irambuye

Nyarugenge yabuze ubushobozi bwo kwimura ingo ibihumbi zituye ku manegeka

*Mu myaka 20 ishize ibice byinshi bya Kigali byari amashyamba n’ibihuru ubu byabaye umujyi; *Kubera ikibazo cy’ubutaka buto bwo guturaho, abaturage batuye no ku misozi hatemewe no gutura. *Ku manegeka n’ubuhaname bukabije by’imisozi nk’uwa Kigali, Jali, Rebero, Gitega,… n’ahandi, ubu ituyeho ibihumbi byinshi by’Abanyarwanda. Imwe mu misozi nk’uwa Rebero, ubu yubatseho inzu z’abakire; Mu gihe […]Irambuye

Nyarugenge: Abarangiza Kaminuza mu nzira yo guhugurirwa guhanga imirimo

Mu nama yahuje ubyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2015 bavuze ko ubushomeri bugenda bwiyongera cyane mu rubyiruko, bityo ko hagomba gushakwa ingamba bwagabanuka binyuze mu kurwigisha imyuga ndetse n’abarangije Kaminuza hakarebwa uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no guhanga imirimo ku buryo muri uyu mwaka wa 2015-2016 abantu barenze ibihumbi […]Irambuye

‘Happy Generation,’ abishimiye Kagame baramusaba kwemera manda ya 3

Ihuriro ry’Urubyiruko n’abandi bose bishimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame,’Happy Generation’ nyuma yo guhurira mu muganda udasanzwe wo gusukura mu gishanga cya Nyabugogo kuri yu wa gatandatu, basabye Perezida Kagame kwemera kuziyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017. Uyu muganda wahuje urubyiruko n’abandi bantu batandukanye bagera ku 150, harimo abahanzi bo mu itsinda rya ‘Active […]Irambuye

en_USEnglish