Digiqole ad

Nyarugenge yabuze ubushobozi bwo kwimura ingo ibihumbi zituye ku manegeka

 Nyarugenge yabuze ubushobozi bwo kwimura ingo ibihumbi zituye ku manegeka

Ifoto ya kamwe mu duce twa Kimisagara dutuwe cyane.

*Mu myaka 20 ishize ibice byinshi bya Kigali byari amashyamba n’ibihuru ubu byabaye umujyi;

*Kubera ikibazo cy’ubutaka buto bwo guturaho, abaturage batuye no ku misozi hatemewe no gutura.

*Ku manegeka n’ubuhaname bukabije by’imisozi nk’uwa Kigali, Jali, Rebero, Gitega,… n’ahandi, ubu ituyeho ibihumbi byinshi by’Abanyarwanda.

Imwe mu misozi nk’uwa Rebero, ubu yubatseho inzu z’abakire; Mu gihe imisozi ya Kigali na Jali yo hatuye abaturage ahanini baciriritse.

Ugendeye ku mabara n'ibipimo bijyana, hagati ya 30-40 hemewe guturwa ariko bigendeye ku mabwiriza y'umujyi, naho hejuru ya 40 ho ntihemewe, bivuze ko hari igice kinini cy'Umujyi wa Kigali kitemerewe guturwaho.
Ugendeye ku mabara n’ibipimo bijyana, hagati ya 30-40 hemewe guturwa ariko bigendeye ku mabwiriza y’umujyi, naho hejuru ya 40 (agatukura) ho ntihemewe, bivuze ko hari igice kinini cy’Umujyi wa Kigali kitemerewe guturwaho.

 

UM– USEKE wasuye ku musozi wa Kigali, mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Katabaro, igice kinini cy’ubutaka bw’aka kagari nticyemewe guturwaho.

Abahatuye bemera ko batuye nabi ku buryo bishobora no kubagiraho ingaruka, gusa ngo nta yandi mahitamo bafite.

Ubwo twahasuraga Umudugudu wa Mugina, mu Kagari ka Katabro, hakurya ku wundi musozi hitwa mu Kove, ku buhaname bukabije harimo hasizwa ibibanza.

Umwe mu baturage twavuganye utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko Leta yababujije kubaka, ariko bamwe batumva.

Yagize ati “Nka kuriya baba basiza, iyo mbyitegereje baba bafite icyo batanze mu bayobozi bato bigatuma batababuza gusiza, noneho abayobozi bakuru bajya kubimenya amatafari yaragwiriye, cyangwa yaramaze kubaka.”

Igice kiriho uruziga, ni muri Kove, aho abaturage batubwiye ko harimo gusizwa ngo hubakwemo inzu nubwo ari ku buhaname bwo hejuru.
Igice kiriho uruziga, ni muri Kove, aho abaturage batubwiye ko harimo gusizwa ngo hubakwemo inzu nubwo ari ku buhaname bwo hejuru.

Vénuste Misago, Umuyobozi w’umudugudu wa Mugina, mu Kagari ka Katabaro, yatuye muri aka gace kuva mu 1992, icyo gihe ngo ikibanza nticyarenzaga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ngo n’umuntu mwasangiye icupa akaba yakiguhera ubuntu, none ubu ngo ikibanza kiragura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 600.

Misago, kimwe n’abaturage ayobora ngo bizeye ko batazasenyerwa kuko ubuyobozi bwo hejuru bwababwiye ko ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, aho batuye ari icyaro cy’Umujyi.

Ngo mu myaka ya za 2011/2012, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyize ikimenyetso cya “towa, kivuga gusenya mu myubakire” ku mazu menshi yo mu Kagari ka Katabaro, ariko ngo nyuma abaturage batakambiye Akarere kaza kubababarira, ariko nako kagira ibyo kabasaba.

Misago ati “…, Akarere kaje kudusaba kwandika abaturage bahari batuye bose. Twarazanditse mu gitabo, tucyohereza mu Murenge no mu Karere ka Nayrugenge.

Kuva icyo gihe twahise dutegekwa ngo nyuma y’iki gitabo mwakwibeshya hakagira uwubakaho indi nzu uwo muntu azaba ahombe izavaho.

Kuva icyo gihe nta muntu ucyubaka inzu nshya, ubu inzu zubakwa aha ni ukuvuga ngo ni wa muntu utishoboye, ni wa muntu wacitse ku icumu tugiye kubakira, nawe kandi yabyemerewe n’Umurenge ndetse n’Akarere.”

Umudugudu wa Mugina wonyine ngo utuwemo n’ingo 209 ( ubaze ku ibipangu), zikaba 357 ubaze ku muryango, harimo n’izikodeshwa. Mu ibaru ngo bakoze mu mwaka wa 2014 bareba ingo zituye ku manegeka, ngo basanze hejuru gato ya 10% ( ingo 21) y’ingo ziri mu mudugudu zituye ku manegeka, kuva icyo gihe ngo hamaze kwimurwa batatu (3) gusa.

Misago uyobora umudugudu wa Mugina akavuga ko urutonde rw’abo batuye nabi bose ruri ku karere.

Kuko ubuyobozi butarebera ngo abaturage bazahagwe mu gihe batarimurwa, binyuze mu miganda ngo bakomeza gukora no gusibura imirwanyasuri kugira ngo hirindwe ingaruka z’imvura.

Ati “…, ariko ntibivuze ngo niba utuye ahantu habi ibibazo ntabwo byakugeraho kuko n’ayo mazi ashobora kuba menshi akarenga (imirwanyasuri) akaza akagusenyera.”

Mu rwego rw’uko ingaruka zazaba nyinshi, ngo ubu abafite imiryango ikodeshwa basabwe guhagarika kuyikodesha kugira ngo nihagira ikiba kitazahitana abantu benshi.

Ifoto ya kamwe mu duce twa Kimisagara dutuwe cyane.
Ifoto ya kamwe mu duce twa Kimisagara dutuwe cyane.

Nta mibare ifatika y’abaturage bose batuye mu bice bitemerewe guturwamo Akarere ka Nyarugenge baduhaye, gusa ngo ubushobozi nibuboneka hagomba kwimurwa abantu benshi.

Ingabire Emmanuel, umukozi mu ishami ry’ubutaka n’imyubakire mu Karere ka Nyarugenge avuga ko abenshi mu baturage batuye ku musozi wa Kigali bagomba kuzimurwa ariko kuko nta bushobozi buhari bikaba ubu bidashoboka.

Kubyo abaturage bavuga ko bemerewe gutura n’amabwiriza bahawe (kutongera kubaka), ngo si uko Leta yabemereye gutura kuri ayo manegeka, ahubwo ko byari bigamije kurinda ishyamba barimo batema.

Avuga ku bice bitemerewe guturwamo mu Murenge wa Kimisagara, Nyakabanda n’ahandi, ngo harimo metero 10 kuri buri ruhande rwa Ruhurura, izo metero zikaba zigomba guterwamo ibiti n’ubusitani.

Ahandi hatemerewe gutura ni ku misozi ihanitse, aho igishushanyo mbonera cyagaragaje ko ari ku buhaname bukabije.

Ingabire Emmanuel, avuga ko ubuhaname buri hagati ya 0-10, 10-20 na 20-30 hemerewe guturwa. Naho ubutaka buri ku buhaname buri hagati ya 30-40 bwo ngo bwemerewe guturwaho, ariko hagashyirwaho ibigomba kugenderwaho. Mu gihe Hejuru ya 40 ho ngo hakwiye guterwa amashyamba gusa, cyangwa hakaba haturwa n’umuntu wubahirije amahabwiriza agenga icungwa ry’imisozi.

Ati “…No ku buhaname bwa 70 hashobora guturwa mu gihe ugiye kubaka nko kubutaka bwa Hegitari, kuko amazi ava kuri iyo nzu ni macye kandi agahita ajya mu butaka.”

Witegereje ikarita y’Umujyi wa Kigali, hafi 70% by’ubutaka muri Kimisagara, Kigali, Nyakabanda, Mageragere, na Nyamirambo ntibwakabaye buturwaho ku bucucike buhagaragara uyu munsi. Gusa, muri iyi mirenge na none hari ubutaka buto bushobora guturwaho.

Ingabire ati “(tubaye) Dufite uburyo bwo gucunga imisozi si ukuvuga ko tutahatura, ariko tukubahiriza condition (amabwiriza) ziba zigendanye n’ibihe. Ariko ukurikije ubumenyi n’uburyo dufite uyu munsi ntabwo dushobora kuhatura, nubwo tuhatura imvura iguye nk’icyumweru aya mazu (yubatse ahatemewe) yose wayasanga muri Nyabugogo.”

Kimisagara ni kamwe mu duce tw'Umujyi wa Kigali gatuwe cyane (ifoto yafatiwe ku biro by'Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitega).
Kimisagara ni kamwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali gatuwe cyane (ifoto yafatiwe ku biro by’Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitega).

Mu ngamba Akarere ka Nyarugenge ngo kafashe, harimo kudakomeza gutanga ibyangombwa byo kubaka kubutaka buri ku buhaname, kuko “hari itegeko ryasohotse 18/5/2015 rivuga ko ikibanza cyose kigomba guhabwa icyangombwa cyo kubaka ari uko kiri ahantu hari ibikorwa remezo nk’imihanda, bivuze ko hari n’abafite ibibanza muri Kimisagara badashobora guhabwa ibyangombwa byo kubaka.”

Naho, mu gihe abahatuye batarimurwa, ugize ikibazo nk’inzu ye ikaba iva, ahabwa ibyangombwa agashyira ibati ahava kuko ataba mu nzu imuvira.

Ati “Amategeko avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, hariya hantu batuye bahafitiye ibyangombwa, bafite uburenganzira ku butaka bwabo bivuze ko kugira ngo uhabakure icyo Leta yakora ni ukuhabakura tukabubakira ahandi cyangwa tukabaha ubutaka bakiyubakira bakava ku manegeka ariko ubushobozi kuri uyu munsi ni bucye.”

Kunama y’icyo abahatuye ubu ku bucucike bukabije bakora, uyu mukozi w’Akarere ka Nyarugenge avuga ko abaturage bakora imiyoboro y’amazi akajya ajya muri za ruhurura, zikayajyana mu migezi.

Ati “Njyewe sindi ku ruhande rw’abantu bakangurira abantu gucukura imyobo ifata amazi kuko nayo ifite ingaruka.”

Indi nama agira abaturage ni ukugerageza bakongera umubare w’ibiti kuko bifite ikintu byongera.

Abatuye kuri iriya misozi nabo bazi ko igihe icyo aricyo cyose ibiza bishobora kubahitana.
Abatuye kuri iriya misozi nabo bazi ko igihe icyo aricyo cyose ibiza bishobora kubahitana.
Uduce tw'umurenge wa Kigali, Nyakabanda, Nyamirambo n'ahandi hacucitse nk'aha muri Kimisagara.
Uduce tw’umurenge wa Kigali, Nyakabanda, Nyamirambo n’ahandi hacucitse nk’aha muri Kimisagara.
Ahitwa mu Kove twasanze harimo gusizwa hasanzwe hubatse inzu nyinshi.
Ahitwa mu Kove twasanze harimo gusizwa hasanzwe hubatse inzu nyinshi.
Uretse n'impungenge zo kwangiza ibidukikije, ntibagira n'iz'amazi yaturuka kuri iriya misozi.
Uretse n’impungenge zo kwangiza ibidukikije, ntibagira n’iz’amazi yaturuka kuri iriya misozi.
Mu Kagari ka Katabaro kubona imiyoboro y'amazi ntibyoroshye, dore ko ngo hari n'umena amazi hepfo y'inzu akayamena murugo rw'umuturanyi.
Mu Kagari ka Katabaro kubona imiyoboro y’amazi ntibyoroshye, dore ko ngo hari n’umena amazi hepfo y’inzu akayamena murugo rw’umuturanyi.
Abatuye kuri iriya misozi ariko banishimira ko bareba ibindi bice by'Umujyi wa Kigali babyitaruye neza.
Abatuye kuri iriya misozi ariko banishimira ko bareba ibindi bice by’Umujyi wa Kigali babyitaruye neza.
Hari abakitse imirimo baza kunywera agacupa cyangwa agatabi hejuru mu mashyamba birebera n'umujyi, ngo bibabera byiza cyane.
Hari abakitse imirimo baza kunywera agacupa cyangwa agatabi hejuru mu mashyamba birebera n’umujyi, ngo bibabera byiza cyane.

Photo: V.KAMANZI
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ariko abaturage natwe turakabya; umuntu azajya akora amakosa maze ababishinzwe nibamuhagarika yigwandike koko? ndebera nka hariya mu Kove bari gusiza kweli!!! Ubu se tuvuge ko batazi ko habojijwe cyangwa ngo nabo ubwabo babone ko ari mu manegeka? Ntabwo bikwiye.

  • nuburenganzira bwumuturage gutarahashaka, bakazobabomorera, muzoce muja mumihanda.

    • Bajye mumihanda se nimiduga mugabo ahahaha

    • Ko mwayigiyemo se ntubona ko bibahejej i Mahama, abandi bahindutse 4G ku mihanda ya Kigali ! Vana ubugoryi aha Rwanda >< Burundi

    • hahahaha ariko abarundi mwamenyereye kujya mumihanda. ngaho reba aho bibagejeje none niyo nama waza gutanga mu Rwanda. Ngirango wakambwiye bene wanyu bakareka kujya mumihanda kuko aho bibagejeje nawe urahabona ko atari heza.

  • mu mihanda se mu Rwanda ni mu Burundi ?

  • #OOOO nawe ntabyo uzi icecekere niba unabizi uri umwe muri banyirabayazana. Ubwo rero ubuze uko agira agwaneza, yego nanone sinshyigikiye abakora nabi babyitwaza, ariko ingaruka mbi z’amafuti y’abatuyobora ni twe zihutaza.

  • Ariko rero u rwanda nigihugu gihanamye.Turi imisozi 1000.Ariko abakurambere bose barubayemokuva kera.Gusa hari abantu badashobora gutura mu miturirwa i Kigali kuko aribo baza kuduteketra, kudutera ipasi muri gitondo bagataha nimugoroba, ese bagomba guturahe?babandi baza kurara izamu niforo bugacya bagiye batuye? Iki kibazo kiribazwa.

Comments are closed.

en_USEnglish