Digiqole ad

Rwezamenyo: Malaria si ikibazo, ngo ibiyobyabwenge ni byo bimeze nabi

 Rwezamenyo: Malaria si ikibazo, ngo ibiyobyabwenge ni byo bimeze nabi

Urubyiruko rwo mu murenge wa Rwezamenya mu kagari ka ka Kabuguru I rwakoze umuganda kuri ruhurura .

Kuri uyu wa gatandatu mu gihugu hose habaye umuganda w’urubyiruko wahariwe kurwanya Malaria. Muri uyu muganda mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge urubyiruko rwakanguriwe kugira isuku aho baba ku mubiri no mu bwonko, kwirinda ibiyobyabwenge kuko no ni byo bibugarije kurenza Malaria.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Rwezamenya mu kagari ka ka Kabuguru I rwakoze umuganda kuri ruhurura .
Urubyiruko rwo mu murenge wa Rwezamenya mu kagari ka ka Kabuguru I rwakoze umuganda kuri ruhurura .

Uyu muganda wabere mu tugari twose two mu gihugu ku nsanganyamatsiko imwe yo gukangurira urubyiruko guharanira ubuzima buzira umuze rurwanya Malaria.

Malaria iterwa n’umubu w’ingore witwa Anophele,  uyu mubu utura mu bihuru, mu binogo biretsemo amazi, mu bimene by’ibikoresho bitandukanye bishobora kurekamo amazi n’ahandi hagaragara isuku nke.

Uyu muganda waranzwe no gukuraho ibyo byose bishora gukurura umubu hafi y’aho abantu batuye.

Mu murenge wa Rwezamenyo, Joseph Kazubwenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, isuku n’urubyiruku ubwo yari yasuye urubyiruko rwo mu tugari twa Rwezamenyo I na Kabuguru II nyuma y’umuganda yabasabye kwita ku isuku y’aho batuye no ku mubiri ariko cyane cyane mu bwonko.

Yasabye urubyiruko rwo muri utu tugari kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumongi n’inzoga za siruduwire bisa nk’ibyashinze imizi muri uyu murenge.

Joseph Kazubwenge yavuze ko mu murenge wa Rwezamenyo wose nta kibazo cya Malaria gihari cyane, ariko ngo ik’ibiyobyabwenge cyo cyafashe indi ntera.

Ati: “Malaria mu by’ukuri muri Rwezamenyo ntabwo ihari ku buryo dushobora kwikanga ngo dufite ikibazo cya Malaria.”

Yavuze ko n’isuku imeze neza kuko ngo no ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge, uyu murenge uri ku mwanya wa mbere, ariko ngo isuku yo ihora ari uguhozaho igihe cyose.

Gusa ngo ibiyobyabwenge byo birahari cyane ari na yo mpamvu ngo babigarukaho buri gihe kuko ngo byamaze gufata indi ntera, kandi ngo isuku yo ku mubiri n’aho batuye, ariko imitwe idasukuye ngo nta cyerekezo baba bafite.

Ati: “Muri uyu murenge harimo insoresore nyinshi zinywa urumogi zinywa bwa buyoga budafite agaciro bwa siruduwire. Mu by’ukuri ibiyobyabwenge birahari barabinywa, niyo mpamvu duhora tubigarukaho, n’imibereho myiza udafite abaturage basukuye mu mutwe bafite ubwonko bwoze neza na we ibyo ukora ntabwo wabigeraho.”

Ku kibazo abaturage bahora bagarukaho umunsi ku wundi ko basabwa gutanga amakuru ku bakoresha ibiyobyabwenge, ngo aratangwa ariko abafashwe bugacya barekuwe nyuma yo gufatwa.

Yatubwiye ko Polisi itabarekura kubera ifite ubushake buke bwo guhashya ibiyobyabwenge, ahubwo ngo ni uko haba hatanzwe amakuru atuzuye.

Ati: “Icyo twagira inama ho abaturage ni uko iyo ufashe umuntu, wenda mumufatanye bure 10 (udupfunyika tw’urumogi), ni byiza ko mubyandika abaturage bakabisinyira, mukabizana ku rwego rw’akagari bakabiha umugisha, ubwo bigeze kuri Polisi na yo iba ibonye uburyo bwo gufunga wa muntu kuko yanyuranyije n’amategeko.”

Ngo ariko iyo bamujyanye nta dossier ngo Polisi ntiyamufunga, kuko yaba imurenganyije.

Yasabye abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo kujya bita ku ndabo kuko arizo imibu yihishamo ngo kuko ibihuru byo ntabiharangwa.

Nubwo izuba rya rikaze ntibabuze gutanga umusaruro
Nubwo izuba rya rikaze ntibabuze gutanga umusaruro
Intore nazo zari zitabiriye uyu muganda
Intore nazo zari zitabiriye uyu muganda
Umwanda muri Rwezamenyo ngo ntukabije nk'ibiyobyabwenge biri mu rubyiruko
Umwanda muri Rwezamenyo ngo ntukabije nk’ibiyobyabwenge biri mu rubyiruko
Joseph Kazubwenge ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Rwazamenyo yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Joseph Kazubwenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rwazamenyo yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Urubyiruko rwo mu Kagali ka Rwezamenyo ya Mbere narwo rwari rumaze gukora umuganda
Urubyiruko rwo mu Kagali ka Rwezamenyo ya Mbere narwo rwari rumaze gukora umuganda

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

en_USEnglish