‘Happy Generation,’ abishimiye Kagame baramusaba kwemera manda ya 3
Ihuriro ry’Urubyiruko n’abandi bose bishimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame,’Happy Generation’ nyuma yo guhurira mu muganda udasanzwe wo gusukura mu gishanga cya Nyabugogo kuri yu wa gatandatu, basabye Perezida Kagame kwemera kuziyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017.
Uyu muganda wahuje urubyiruko n’abandi bantu batandukanye bagera ku 150, harimo abahanzi bo mu itsinda rya ‘Active Voice’, umuhanzi Sentore na Nyamitali Patrick, na Miss Rwanda Kundwa Doriane n’ibisonga bye bibiri.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugege, Solange Muksonga yavuze ko ikintu gikomeye ari ukuba uru rubyiruko rwabashije guhura rugakora igikorwa cy’umuganda, ngo mu minsi iri imbere bashobora kuzavamo ikintu ‘company’ gikomeye.
Yagize ati “Happy Generation ishobora kuvamo ‘company ikomeye, ihuriyemo abantu benshi batandukanye, ariko burya igikomeye ni igitekerezo. Iki ni ikimenyetso gikomeye ko urubyiruko rwacu rufite ibitekerezo, kuba baratekereje bakumvikana aho bazahurira kandi bakaba baje.”
Mukasonga yavuze ko umuganda w’uru rubyiruko ufite agaciro gakomeye ngo kuko aho basukuye hajyaga hihisha urubyiruko rukora ibibi ‘kunywa itabi n’ibiyobyabwenge’, ngo ntibazongera kuhajya.
Ndagijimana Innocent waje mu muganda yabwiye Umuseke ko yawujemo kuko ari umwe mu rubyiruko kandi ngo umuganda ukaba ni ngombwa, ngo niyo mpamvu yaje kwifatanya n’abandi kubungabunga ibidukikije.
Uyu musore w’imyaka 23, yavuze ko yifuza ko ‘Happy Generation’ yazaba umuryango ukomeye ufasha urubyiruko gutera imbere.
Miss Rwanda, Kundwa Doriane yavuze ko kujya mu muganda bimushimisha kuko aba afata n’abandi kubaka igihugu.
Yavuze ko nk’umukobwa hari byinshi ubuyobozi bwa Kagame bwakoze bumuzamura, kandi ngo uzamuye umugore buri wese akaba yishimye, kuko ngo guteza imbere umugore ni uguteza imbere igihugu.
Kundwa Doriane yatangarije Umuseke ko ku giti cye yifuza ko Perezida Kagame yaziyamamariza manda ya gatatu nyuma ya 2017, kuko ngo Abanyarwanda babyifuza kandi bazi impamvu.
Yagize ati “Icyo navuga, Abanyarwanda ni abanyabwenge cyane ni abantu bazi ibyiza bibabereye, kandi bazi n’ibizababera byiza mu gihe kizaza. Niba Abanyarwanda twese tubishaka ni uko tuzi ko aribyo byiza. Nanjye namusaba ko yazongera akayifata (indi manda ya gatatu).”
Ati “Nkanjye, nk’umukobwa mfite aho nageze kubera we, kubera ibitekerezo byiza, kandi mfite aho nifuza kugera ntekereza ko nahagera neza akomeje kuba Perezida.”
Umuyobozi wa Happy Generation Aimable, yavuze ko abantu bose bashimye kubera ubuyobozi bwa Kagame.
Ati “Turifuza ko yakomeza kutuyobora, turifuza kumera nkawe ni we utubera urugero. Aracyafite imbaraga iyo umureba, kandi akunda Abanyarwanda yavuze ko kubera urukundo abakunda ibyo bazamusaba atazabyanga niyo mpamvu twifuza ngo azakomeze kutuyobora.”
Umuhanzi Patrick Nyamitali na we wari muri uyu muganda yavuze ko nubwo hari abavuga ko batemera Kagame ari ukwigiza nkana ngo kuko ahenshi ku Isi usanga bamwifuza.
Uyu muryango ‘Happy Generation’ uhuza abantu bemera kandi bishimiye ubuyobozi bwa Perezida Kagame, harimo ingere zose, abakuru n’abato, abahanzi n’abandi bafite impano zinyuranye. Bavutse muri 2015 nyuma ya #Ni Wowe yari ihuriweho n’abashyigikiye manda ya 3 kuri Perezida Kagame, ubu babamaze kuba abanyamuryango 5000.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
27 Comments
yeah, they are right, all youth efforts together for dvpt sustainability in our small beautiful country. Let’s all of us together protect it and its admirable leadership. Well said……. He must continue leading us, he is strong man…As the star song: Noone like him, noone like him (yeah until now) in comparing to the previous ones. May God bless him for us and our country.
Kiriya giheri Doriane arwaye mu gahanga ni ikimenyetso cy’indwara ya ” désequi” cyangwa suréqui”. Iyo ndwara iyo ivuwe irakira n’ibiheri bigashira.
Uwo mudamu wo ku ifoto ya nyuma se mama arihora iki? Nayoboke sport
Ubutegetsi burihafi kurangira ntaho budapfunda imitwe.Gusa gushyira ubuzima bwabandi.Aba bana mureke kubashyira mukigare batazi nicyaricyo.Buri gihe ubutegetsi bushora urubyiruko muri gahunda za politiki mu nyungu zabwo.Turebye kuva 1990 twavanamo isomo.
Ngaho nimwiyererutse muri animation, amateka azababaza umurage wo kwikubira mushaka gutsindagira ku gihugu!
Murefu, ntabwo aro igiheri n” umubu wari wamurumwe hariya mugishanga.
@Murefu we …iyo ndwara uriho uvuga yo tuyirwaye turi benshi…ahubwo wajyaga no kuturangira umuti…naho Doriane we ni mwiza pe ahubwo bizagorana kubona umusimbura kubwiza kko iyo umurebye umunwa uraceceka amaso akivugira byinshi..any way urwo rubyiruko nurwo gushimirwa…icyindi nuko Imana Ijye Ihora ishimwa kko yaduhaye umuyobozi ufite indanga gaciro zabaguye u Rnda barukunda kko undi utariwe njye simubona.
Ongeraho ko Doriane tumurinyuma twese ko numwaka utaha nadatorwa tuziyahura.Dore ko ariyo ntero yeze.
Hahaha Hahaha…..
Muzi Gusetsa Gusa. Kagame Azayobore Iminsi Ashaka Ariko Kubugako Yabisabwe Byaba Ari Urwenya . Mumureke Akore Ibyo Ashaka Kuko Mu Rwa
Mwatwana Twudupfayongo Mweee !!! Murabyininira Ingoma Mutazi ..
Kagamé oyeee, turishimye cyane kugira umuyobozi ukunda u Rwanda n’abarutuye.H.E Paul KAGAMÉ n’impano ya nyagasani nyuma y’imyaka mwinshi duhuye n’ibizazane byinshi by’ingoma yabanyagitugu kinani na kayibanda.viva viva Rwanda viva viva H.E KAGAMÉ
Ntazina ry,umuntu ryitwa wowe.Ni wowe koko igituma utinya kwivuga urakizi.Ng,uwububa abonwa nuhagaze.
@Burasa n’abandi mwabuze amahoro kuko mwakekaga ko Kagame wabananiye mugiye kumukizwa na mandats none imigambi yanyu ikaba ibapfubanye mwihangane! Si ubwa mbere imigambi yanyu ibapfubana! Kagame ntacyo atabahaye ariko ntimunyurwa,gusa ntacyo mwabikoraho! Abamukunda turahari nimunanirwa kwihanganira kubona Kagame muziyahure.
Dem wowe niba uvugako bategereje kumwikiza bakoresheje itegekonshinga natbwo ariwe warishyizeho? siwe warisinye? siwe urirahiriraho kuva imyaka irenga 20? Ese niba tugendera ku mategeko kuki we atayubahiriza.
Abana bivugiye ibyabo kandi banifuza ibyo babifitiye ububasha nu bushobozi.
Namwe mwerewe kuvuga ibyanyu ngaho niba mufite ubushobozi ni muve mu bwihisho mubivuge ku mugaragaro lol
Pufuuuuu ngaho mujye ahagaragara mwerekane ubwo bushobozi !!!!
Bla blaaaaaa gusaaaaaa
@Mukenderi: Constitution ya America ifite amendments 27. Ni ukuvuga ko yahinduwe inshuro zigera kuri 27. Nta gihugu na kimwe ku isi kitarahindura constitution cyangwa ngo gikore indi nshya butewe n’icyo kigamije kugeraho. U Rwanda se kuki rwabikora bigahinduka ishyano??? Merkel agiye kwiyamamariza mandat ya kane ko ntawe umuvuga muri Germany ? Ko nta mubare wa mandats UK, Canada, Germany, Italy n’ahandi ? Kagame icyo mumuziza kirazwi, si ugukunda demokarasi ahubwo ni uko muzi ko abashaka gutoba igihugu cyangwa bakigendana umupanga mu mutwe nta mahirwe na make bafite Kagame ahari! N’abamushyigikiye turahari rero, uwutazabasha kwihanganira kuyoborwa nawe azafate inzira agende ntawe uzaba amwirukanye!
Nkawe Dem rwose haribyo uvuga ukiyibagiza abandi bashyizeho izo amadema binyuze muri demokarasi itarangwa iwacu.Bazishyizeho zitagamije kugumisha umuntu umwe kubutegetsi.Ikindi uti abashaka gutoba igihugu.Sinzi imyaka ufite ariko utirengagije mwene kanyarwanda, Iyo muri 1973-1988 uvugako Ari Habyarimana ugomba kuyobora kugirango abandi badatoba igihugu bose ntibari kugukomera amashyi? Ese nawe uziyahura Kagame natakuyobora nyuma ya 2017? Ese nawe ushimangira ko Kagame ari impanga ya yesu nkuko abandi bavugaga ko nta nyenyeri yera ko hera Habyarimana? Abirengagiza amateka mu nyungu zabo nibo baroha igihugu.
Kuki aba ba misses bumva bakwivanga muri politics ariko?nako ndabarenganya nibyo baba bashyizemo.ni akumiro kweri.none ubwo urubyiruko rw u Rwanda se ruhagarariwe nurwo ruraho?
Umuseke nimudukize amakuru ngo yabasaba Kagame kuyobora rwose turayarambiwe anateye iseseme.kuko bamusaba batamusaba ikizakorwa turacyizi
wagiye ureka kuyasoma se. uranyumvira ra?
uru rubyiruko nk’amizero y’igihugu ibyo rusaba birumvikana kandi sinshikanya ko bizasubizwa uko twese tubyifuza u Rwanda rugakomeza kuyoborwa na Kagame
Kiriziya niyo ibivuga neza ibihe bihora bisimburana iteka
Mani, kuki wumva ufite uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza kuri politique hanyuma uru rubyiruko ukumva ko bo nta jambo bagomba kugira ?? Ubwo burenganzira wima abandi wowe ubukura hehe? Kandi ubwo ujya usakuza ngo nibareke ugire ijambo nta soni kandi wowe uryima abandi! Naho niba ufite iseseme kuko bavuze Kagame, uzaturika kuko ntaho uzabihungira! Iseseme nijya ikurenga ujye ugana ubwiherero ntuzatwandurize imihanda gusa!
Umunyarwanda yaciye umugani ugira uti: “Inda y’umwanzi uyihongera amata ikaruka amaraso” nawe se koko ubu hakabaye hakiriho abiyita abanyarwanda bagaragaza ubunyangarwanda! ubu koko kuva muri za 1959 kugeza muri 1990 ni ryari urwanda rwatuje rugatekana rudafite impunzi zirukanwe ku maherere zikangirwa no gutaha? bigeze 1994 noneho bati reka twice nuwitwa ngo yarasigaye! ariko mujya mumenya ko nta bapfira gushira? gusa ubu dufite Leta y’ubumwe yunze abanyarwanda ikuraho ubuhunzi ku banyarwanda bose bitwaga zo bahawe karibu mu rwababyaye ariko ikibabaje nuko bamwe bagishaka gusenya aho kubaka!
Hari icyo mugomba kumenya rero! Abanyarwanda twifuza ko ibyiza tumaze kugeraho tuzabibungabunga aho guhungabana ahubwo tuzabyongera, ibyo tuzabigeraho binyuze mu kuvugurura itegeko nshinga maze HE Paul Kagame akomeze ayobore abanyarwanda kugeza ashaje! abo bizarya bizabajogonyore maze nibashaka baziyahure, urwanda twifitiye zahabu y’agaciro tudashobora gutuma itwarwa n’abatarayivunikiye iyo zahabu ntayindi itari amahoro twagejejweho n’ubuyobozi bwiza.
Isco urakoze cyane ariko uzarebe aho ujya kubeshya Kundwa ni fake nta bwiza yibitseho habe namba nta kaguru nta kabuno nta mu gituza yewe cyakoza itekinika ndaryemera
Ahubwo se Miss wacu uwamuruta asate? Burya koko ngo ntaubuz’inyombya kuyomba kerets’ushaka kuba nkazo. C’est la jalousie qui vous fait dire tt ça. Nimuvuga ngo ni mubi se ko atahinduka ngo abe mubi nkuko mubyifuza. Ngo Imana iraguha ntimugura. Yaramuhaye rero, muvane amashyari aho. Kuvuga ngo ntagomba kwivanga mubya politique, elle en a droit kuko n’umwenegihugu nk’abandi bose agomba gutanga avis ye coe tant d’autres car rien ne peut lui priver ses droits de éagir en partageant ses idées parmi les autres.
@Mwangangye: Ibyo nta gishya kirimo kandi iyo minsi utega abandi ni wowe ireba bwa mbere! Wikwirirwa wirushya rero.
@Kagasha: Ahubwo wowe ugereranya Habyarimana na Kagame ugomba kuba utazi Habyarimana cyangwa ukaba wirengagiza cyangwa akaba ntacyo yari agutwaye nyine. Jye iyo myaka uvuga ibyabaga narabirebaga.Jye sindi umubwirizabutumwa, ibyerekeye Yezu mbirekeye ababishinzwe. Sinaniyahura ahubwo nzaharanira ko Kagame akomeza kutuyobora ndetse bibaye na ngombwa nabirwanira kuko nzi akamaro katagereranywa yagize n’ako afitiye igihugu cyacu. Naho uyu Habyarimana uri kuturatira niba akubabaje cyane uzamusange aho ari.
Comments are closed.