Digiqole ad

Ibiyobyabwenge ku isonga ry’ibyaha bikorerwa Nyarugenge

 Ibiyobyabwenge ku isonga ry’ibyaha bikorerwa Nyarugenge

SP Hitayezu Emmanuel Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali /UM– USEKE

*Ibi biyobyabwenge cya ngo birakoreshwa mu rubyiruko,

*Ibi biyobyabwenge hari ababona ko byacika Leta ishyizemo imbaraga.

Mu karere ka Nyarugenge ibiyobyabwenge ni yo ntandaro y’ibyaha byinshi bihakorerwa, kandi aho biba harazwi ababicuruza n’ababikoresha barazwi ariko ntibihacika. Ku bwa SP Emmanuel Hitayezu, ngo ibiyobyabwenge ni imwe mu nzira ziteme abashaka kubona inyungu zabo bakoresha, bikagira ingaruka ku rubyiruko.

SP Hitayezu Emmanuel ubwo yari mu nama mpuazbikorwa y'Akarere ka Nyarugenge
SP Hitayezu Emmanuel ubwo yari mu nama mpuazbikorwa y’Akarere ka Nyarugenge

Kuvuga Nyarungege, hari abumva indiri y’ibiyobyabwenge, ahitwa De Bandi, California, Mpazi, Biryogo n’ahandi hari abahita bumva indi mazi y’ibiyobyabwenge cyangwa agace umuntu acamo akamburwa ibyo afite cyangwa akagirirwa nabi.

Nubwo aho n’ahandi haba ibiyobyabwenge haba hazwi n’ababikoresha banzwi ntabwo ubuyobozi burabasha guca ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel  mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyarugenge iba kabiri mu mwaka, yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo kugaragara muri Kigali.

Avuga ko mu mezi atatu ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2016,  mu karere ka Nyarugenge ibyaha byashyikirijwe Polisi ibyinshi usanga bikorwa kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Muri ayo mezi atatu ibyaha byakorewe mu karere ka Nyarugenge, ku isonga haza icyo gukubita no gukomeretsa habonetse ibyaha 203. Icyaha cyo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, ni ibyaha 178 byabonetse. Icyaha cy’ubujura buciye icyuho, habonetse ibyaha 83.

Icyaha cyo gusambaya abana no gufata ku ngufu, habonetse  ibyaha 79 n’icyaha cy’amakimbirane yo mu ngo hagaragaye ibyaha 23.

SP Hitayezu, yemeza ko ibi byaha byose byaba bifitanye isani n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusa akagaragaza impungenge ku bwiyonngere bw’urumogi aho avuga ko hari abashaka inyungu zabo babyihishe inyuma, bakangiza urubyiruko.

Agira ati: “Uburyo ki urumogi rurimo kugenda ruzamuka biratugaragariza ko hari abantu benshi babyihishe inyuma, rimwe na rimwe usanga bafite imigambi mibisha yo kwangiza urubyiruko rwacu kugira ngo batazabasha gusigasira no kurinda ibyagezweho.”

Abaturage na bo bagaragaza impungege zikomeye ku buryo urumogi rwiyongera ngo ubu rumaze kugera no mu bana bato.

Rugumire Alphonse utuye mu murenge wa Kimisagara avuga ko na we ubwe afite abana binjiye mu biyobyabwenge, gusa ngo impungenge ni uko byamaze kugera no mu bana bato biga mu mashuri abanza.

Avuga ko umwana we wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yamufashe anywa urumogi nyuma y’uko yari yabonye agaragaza ibimenyetso, ngo umwana amubwira ko hari n’abandi bana biga hamwe barunywa benshi.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nubwo hamwe na hamwe ngo zikingira ikibaba ababikoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge bitewe n’inyungu runaka babonamo, inzego zo hejuru na Polisi na bo bashinjwa ko nta mbaraga zihwanye n’ingaruka ibiyobyabwenge bifite bashyira mu kubirwanya.

Umuturage mu murenge wa Gitega waganiriye n’Umuseke anenga uburyo ibiyobyabwenge birwanywamo. Ku bwe ngo kurwanya ibiyobyabwenge bisa nk’aho babigize ubukangurambaga nk’ubwo kurwanya SIDA.

Ati “Ibiyobyabwenge tubana na byo mu makaritsiye (Quartier) ababinywa barazwi n’inzego zose n’ababicuruza barazwi. Utanga amakuru ngo bazabimufatana, wabimufatana ute?”

Yemeza ko igihe Leta izashaka guca ibyo biyobyabwenge izabica kuko aho biri hazwi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin ahakana ko atari intege nke za Polisi nk’uko abaturage babivuga mu kurwanya ibiyobyabwenge, akavuga ko igihe cyose babonye amakuru Polisi ihita ijyayo. Avuga ko haba ikibazo cyo kudatanga amakuru cyangwa atanzwe ntatangirwe ku gihe akaba imfabusa.

Ibiyobyabwenge bigaragara muri Kigali ni urumogi, kanyanga n’izindi nzoga zitemewe hari n’ikindi kiyobyabwenge kitwa Mugo. Gusa iki cyo ngo nubwo kitaramara kabiri ngo ingaruka zacyo zamaze kugaragara.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko ubu abanywa iki kiyobyabwenge ari abana bavuka mu miryo ikize ngo aho usanga batangiye kugenda bububa kandi ari abasore.

Avuga kandi ko mu kigo cy’ubuvuzi gifasha abahuye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kiri i Huye ngo ubu 60% by’abana gifasha ari abishwe na Mugo. Kandi ngo kugira ngo babe bakira ngo birahenze cyane.

Ibiyobyabwenge bihanwa n’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda mu ngingo yacyo ya 594. Iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 50.000 – 500.000 n’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu ku muntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abayobozi b'Akarere ka Nyarugenge uhereye kuri Mayor Kansiime Nzaramba
Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’Akarere ka Nyarugenge uhereye kuri Mayor Kansiime Nzaramba
Abayobozi batandukanye bari muri iyi nama
Abayobozi batandukanye bari muri iyi nama

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Leta niba idafashe ingamba zikomeye kubiyobyabwenge ejo hahzaza h’u Rwanda ni habi cyaneee,erega abazungu barabanza bakadushuka ko n’iwabo babikoresha ,ariko se wamenya bivurizahe???????????????natwe tukabigana ngo civilization yaheeeeeee????????

  • Hari n’ibindi njya numva ngo aba marines????ibyo biza bite bituruka he???????umuntu arakora icyaha ari k’ubutaka bw’u Rwanda agahungira mu gishanga?????bikarangira???????bibaho???????????

  • Ntabwo umuntu yatandukana n’icyaha burundu ariko turashaka u Rwanda rufite umutekano usesuye mu mijyi no mu byaro.impande zose z’igihugu.

  • Turabizi neza ko ibyo biyabyabwenge bihari gusa hari ikizere ko bizaranduka kubufatanye bw’abaturage ndetse ninzego zumutekano, polisi nidufashe guhashya ibi biyobyabwenge kuko tuyizeraho ubushobozi.

  • AHO BABINYWERA NYABUGOGO SE POLISI NTIHAZI!!!! ARIKO YEEEEEE!!!

Comments are closed.

en_USEnglish