Digiqole ad

Nyakabanda: Basanze imibiri muri Salon iwe, yerekanywe n’umwana

 Nyakabanda: Basanze imibiri muri Salon iwe, yerekanywe n’umwana

Babanje gucukura hanze y’inzu nyuma umwana ababwira ko imibiri iri muri ‘Salon’ ninaho bayisanze

Nyarugenge – Mu mudugudu wa Gapfuku mu kagari ka Nyakabanda ya 1, mu murenge wa Nyakabanda mu rugo rw’uwitwa Boniface mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu hacukuwe imibiri ya nyuma y’abishwe muri Jenoside yari iri hagati mu ruganiriro rwa bene urugo. ‘Umwana’ waho niwe watangaje aho iyi mibiri yari iri.

Babanje gucukura hanze y'inzu nyuma umwana ababwira ko imibiri iri muri 'Salon' ninaho bayisanze
Babanje gucukura hanze y’inzu nyuma umwana ababwira ko imibiri iri muri ‘Salon’ ninaho bayisanze

Paulin Rugero ushinzwe imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri IBUKA ku rwego rw’igihugu ariko akaba atuye mu murenge wa Nyakabanda yabwiye Umuseke ko imibiri basanze yarangiritse cyane kubera ko abicanyi bayimennyeho acide.

Yemeza ko bishoboka cyane ko no mu tundi tugali tugize uriya murenge hari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa, agasaba uwaba afite amakuru wese kuyatanga.

Ngo muri Jenoside hafi y’aho basanze iriya mibiri hari icyobo bicaga abantu bakabajugunyamo.

Nyiri inzu witwa Boniface(afunzwe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994) mbere yo gufungwa yasize abwiye umugore we ko aho bubatse inzu hari imibiri y’abazize Jenoside ariko undi ntiyayerekana.

Nubwo ngo hari abantu babikekaga ko muri uru rugo hari imibiri ariko batanazi aho iri neza, Rugero avuga ko bategereje ko uyu mugore atanga amakuru kuko ubusanzwe urugo rw’umuntu ari ntavogerwa, bagaheba.

Babonye ko yanze nibwo basabye ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano baza gucukura.

Ibikorwa byo gucukura byatangiye muri week end ariko kubera kujuragiza abacukuraga babonye imibiri kuri uyu wa gatatu mu gitondo.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri kariya gace bavuga ko umugore wa Boniface akwiye gutabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera, akabazwa impamvu yahakanaga ko nta cyobo cyajugunywemo Abatutsi inzu yabo yubakiyeho nyuma bikaza gutangazwa n’umusore abereye Muka Se.

Rugero yabwiye Umuseke ko abajugunywe muri kiriya cyobo  ari umugabo, umugore, abana bane, murumuna w’umugore n’undi muntu wari waje kubasura.

Bimwe mu bice by'iyi mibiri n'imyambaro
Bimwe mu bice by’iyi mibiri n’imyambaro
Imibiri y'abishwe igaragaraza ko ngo bashobora kuba barishwe babasutseho acide
Imibiri y’abishwe igaragaraza ko ngo bashobora kuba barishwe babasutseho acide

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Yooo! Mbega weee! Ngaho na mwe nimunyumvire ibyo muri uru Rwanda!
    MANA Yacu Utubabarire.

  • Yezu na Mariya!!!!!!!!!

    Ariko se abantu bicara mu nzu cg bakayiryamamo bazi neza ko bicaye hejuru y’amagufa Y’ABANTU!!!!!!!!

    Ibi ni iki koko? Akateye mu Rwanda ni Dayimoni utari uw’ikuzimu.

    Hari abo na Shitani azavuga ati murambeshyera aba si abanjye

    • sha abagome baragwira, ababo na shitani izabihakana ibabwire iti mwemurandeze. umuntu akarya akaryama munzu nkiyo agasinzira yewe akahabyarira n’abana bagakurira muli iyo mivumo batewe n’ababyeyi yo gukurira hejuru y’amaraso bamennye ahora atakira Imana imyaka 23!!!!!

      Kandi ubwo wasanga nk’uwo nyiri inzu yitwa umukristu yirirwa asengera muli iyo nzu yarangiza ngo Imana Ntimusubiza? Igusubize ite se wirirwa ugonera hejuru y’abana bayo watsembye????

      Muzapfa urwa Gahini umuvumo mwiteje nta n’ubwo uzabavaho iteka ryose

  • ubu koko uwo mugore yararyamaga agasinzira?mbega inkozi yibibi!!!nawe nasange umugabo we muri prison.ikigome gusa!!!
    ndababaye koko
    nibiruhukire iruhande rwa Nyagasani.

  • Umuntu muzima atura hejuru y’imibiri y’abantu? Abantu mwese muzi aho abatutsi bajugunywe bwadufashije! Ubu murabona mutavangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge?

  • Barahari benshi tutazi iyo baguye ,usanga Ababishe bo bahazi ,ndetse bakagerageza kuzimangatanya aho babashyize babubakiraho. Sha bitinde bishyire Amaraso y’Inzirakarengane azabakurikirana aho muzajya hose,ndetse n’abazabakomokaho bizabagiraho ingaruka.

  • Muraho!dukomeze twihanganishe abacitse ku icumu bose bakomeze bihangane kandi bakomere,ubwose uwo mugore we guhisha ukuri imyaka 23 yose koko?ntagushidikanya ko urupfu rwabo bantu aruziho rwose bityo akwiye gukurikiranwaho icyaha cya genocide ntakabuza yafatanije n’umugabo we ndetse nabo bandi babaga murugo bakurikiranweho guhisha ukuri kuhakiri imibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994

  • uhm!!! kuki hakibaho abantu nkaba koko?! bakarya bakaryama bagasenga nako ubwo ntibanasengaga kuko iyaba basengaga Imana yari kuba kubita ishyi ariko Imana ishimwe ko ukuri kwagaragaye nabandi bazaboneka

  • Ariko mana weeee!! Ariko se abazize Genocide yo muri mata 1994 ko baruhukiye mumahoro kndi ko bari mwijuru.Harya abatavuga aho bajugunye abacu ngo tubashingure mucyubahiro harya bo ntibazabura ijuru nikuzimu.Uwo mugore nawe nasange umugabo we muri gereza.

  • Uwo mwana wabivuze atanga ayo makuru kugirango bamenye neza aho abo bantu bari bari Imana y’isi n’ijuru imuhe umugisha.

    • Nibyo rwose Imana Imuhe umugisha nubwo umuntu atabura kwibaza impamvu nawe yategereje iyi myaka yose.Dukomere kandi dutwaze gitwari

  • ariko uyu Mugore afungwe pe kuko yabyicaragaho abizi ashyikirizwe ubutegetsi kbsa ariko ubugome babwonse mumashereka

  • Ntakiri mwisi kitazagaragara kandi cyarakozwe, gusa nkabanyarwamda turashima Imana kuko yaduhinduriye Amateka iduha igihugu cyiza ,twabuze abacu ariko ntitwabuze igihugu.

  • Oooh oya ubuse ibi birashoboka koko? Maze twumvaga abanyarwanda twese tumaze kuva ibuzimu none harabakimeze gutya!!!!

  • birarenze kbsa,ahaa abantu nkabo koko baryamaga bagasinzira,uwo mugore afungwe naho umwana wavuze imana imuhe umugisha pee

  • Mbega ibintu mwokabyara mwe !!!!! Birarenze weee brarenze pe ! Mbega umugore ! Ndumiwe weee. Iyisi irikoreye ndabarahiye????????. Birarenze.

  • Ngaho nibakomeze binangire.Ariko bigeraho bikabaturikana bigasohoka.Imana niyo nkuru.

  • Na n’ubu ndacyibaza niba koko uwo mugore adafunze kko umwanditsi ntabisobanura.Bahacukura bwa mbere bakuyemo imibiri mikeya none umwana aberetse neza ahari yose,none ndabona comments ngo uwo mugore nafungwe!!!byaba bigeze iki gihe adafunzwe!!???ntabwo byaba byumvikana kko ntiyaba akiri no hafi aho!!ariko gusa amaraso y’inzirakarengane azabasama nta mahoro bazagira igihe cyose batemeye ibyo bakoze ngo bihane bababarirwe!!

  • Imana ikwiye kujya ifasha buri wese ufite amakuru yaho abishwe muri jenocide 1994 batashyinguwe rwose bakaherekana izonzirakarengane imibiri yazo ikaboneka kugirango ishyingurwe mucyubahiro ikindi police igomba kugira icyo ikora kumuntu nkuyu uhisha ukuri akuzi murakoze twihanganishije ababuze ababo mukomeze kwihangana kandi mukomere

  • njyewe byandenze peeeeeeeeeeeeee ese uyumugore abonye batangiye gucukura umunsi wambere uwakabiri kugera ejo kuwagatatu yarakiri aho ese uyumwana we muramushima ho iki nubundi niyo aceceka ko bari buyigereho nawe yaratinze yakabaye yaravuze kare kuko batangiye gucukura cyera iyinkuru nayibonye kuwambere.mbese aru mwana arimukase bose ntawe nshima bakabaye bataruhije leta hafi iminsi ingahe ubuse yaravuze ati mwikomeza kuruha nihariya muri saloon kuki atabivuze bahera kugipangu bacukura.Imana niyo nkuru .

  • birababaje kbsa uwo mugore wumugome nasange interahamwe yumugabo we muri gereza nuwo mwana nawe nubwo yatanze amakuru nakurikiranwe nubutabera asobanure impamvu atatanze amakuru hakiri kare abantu batarinze gucukura igipangu cyose njye simushimiye na gato izonzirakarengane nzi neza ntashidikanya ko ziri mu munezero udashira irunde rw’Imana data wa twese wo mwijuru amen!!

  • ARIKO NKUBU KUKI MUDASHYIRAHO IFOTO Y UYU MWICANYI KOKO UBU WASANGA DUKORANA TUGENDANA DUSANGIRA ARIKO ARI KABUTINDI.

  • Tekereza Vraiment!!! Uwo muvuna muheto ngo Boniface kuki atarabivuze koko, narangiza ajye gusaba imbabazi kandi azi neza abo yishe aho imibiri yabo iri habe nukuvuga ngobyibura bashingurwe. However much umuntu agerageza kubana abantu baba bahereranye byinshi kandi bose bazi neza abo bishe naho babajugunye!ce n’est pas facile!!

  • hhhh aba ni babandi birirwa bahogera ngo bakiriye agakiza? mama nangaye!

  • Naragenze ndabona:ese nkuwo mugore koko arumva uRwanda turimo
    ari rwarundi…..umva rero nje ubutabera bukore akazi karwo kuko
    uwo Mugore numugome rwose.

  • Aba bo banze kwerekana iyi mibiri nabandi bameze nkabo bataragaragara ntibakwiye kubabarirwa pe,Gusa Imana sinzi igihano izabaha nubwo bavuga ko ibyaha bingana imbere y’Imana.gusa birabaje cyane.

  • mvuge iki koko gusa mbasabiye kurimbuka bo gapfa

  • Ariko, hari ibintu njye ntashobora kwumva peee!! umuntu araha hejuru y’imibiri y’abantu nawe ari umuntu? Ubwo se jajyaga mu bandi akiyumvamo ubumuntu?

  • Baraka puuuu amaheru gusa njye mubonye namaso yambona umugore utagira umutima

  • Iyonkoramaraso ntiyanyuzwenibyoyakoze igerekaho nokubashinyagurira bene akokageni, nibamunanike egoko birababaje.

  • umuntakarya akaryama munzunkiyo agasinzira akanahabyarira abana bakurira muliyomivumo batewe n’ingirwababyeyi bagukurira hejuru yamaraso yinzirakarengane ahoratakira Imana ijoro namanwa!!!!! alikokoko niyomutikunze mwentimunababarira nabanabanyu ubumwiyemeje kubaraga uwomuvumo? Umvako delivrance zibaho, iyoyo niyo watekibuye rigashya ntibazababeshye nta pasteur cg apotre azayigukorera nabazabakomokaho bose muzapfanuwo muvumo muboshye niyomwajyiyo za burayi na america ahomurorongotana ngomurahunga, murahungase muhungiki ko umuvumo mwiteje ubarimo ntahomuzawuhungira mukirirwa mubeshyamahanga ngomurahungigihugu, sha ndabibabuiye ndi Pasteur ntamahoro muzapfamugize mugihishimibiri yinzirakarengane niyomwasaba zambabazi za nyirarureshwa mwilirwamusaba ngomufungurwe alikomuzahorana uburoko bwomumutima ubuziraherezo! Hanyuma nkuyu ukajyakumuigisha ndumunyarwanda????? natwetwagorwa ye, tuzajya tubahimbabazi muli ndumunyarwanda ntakundi babafungure aliko harizo mutazapfamuhawe haba muliyisi nanyuma yububuzima bwo kuisi, muzahoramuli gereza yokumutima kuko ntawuhungikimirimo mwamaze kwiciraho iteka, Muzapfururenze urwa Gahini umuvumo mwiteje ntanubwo uzabavaho itekaryose, YESU niwe wabwiye yuda kwazamwihakana yuda amusubiza kwadashobora kumwihakana, YESU amubwirati birutwa niyo utavuka

  • Birababaje n’igihe twasabiwe gutanga amakuru y’aho twaba tuzi hajugunywe imibiri y’abazize jenocide!Amategeko ndizera ko agenera abameze nk’uwo muryango.Wese uwo Mysore we abizi kuva ryari?

  • Natwe tuboneyeho gukomeza kwihanganisha ababuze ababo muri Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi nkuru rwose irababaje. Biteye agahinda kubona aho u Rwanda rugeze rwiyubaka hari abagishaka kudusubiza inyuma. Gusa uwo mugore akurikiranwe n’inzego zibishinzwe ahanwe kuko icyo ni icyaha ndengakamere. Mbonereho kugira inama abagihishe amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenocide yakorewe abatutsi kuyatanga kuko baba bafashije ababo basigaye kugira amahoro bazi neza ko babashyinguye mu cyubahiro bakwiriye. Naho ubundi twese nk’abanyarwanda ni mureke dusigasire ibyiza twagezeho. Abashaka kudusubiza inyuma tubarwanye twivuye inyuma. Murakoze murakarama!

  • wa si we urashaje pe!! ubu n’ubugome ndengakamere

  • birababaje!!!ariko uwo mudugudu n’abaturage bawutuyemo ubwo ntibafite n’ayandi makuru arenze ayo mur’iyo nzu,kuhajugunywe imibiri y’inzirakarengane ? inzego zibishinzwe zikomeze gukurikiranira hafi n’uwo munyabyaha ahanwe.

  • Dukomeze kwihangana,nsaba gucungira umutekano uwo musore watanze ayo makuru kuko MUKA se;ashobora kumwica.Mana yacu bahafi y’abaturarwanda uducungire umutekano.rinda ubugingo bwacu

  • birababaje cyane kubona hari abagifite umutima was kinyamaswa ubwose uwo mugore kubera iki atatangaga amakuru ubwo ntabumuntu buzima burimo nabandi bameze nkawe nakwiriye guhinduka pe!
    Mureke dufate ingamba twubake u Rwanda rwacu dutangira amakuru kugihe kndi buri wese aberijisho mugenzi we.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish