Kaneza Carine usanzwe akora mu ihuriro ryita ku burenganzira bw’abagore ryitwa Women and Girls Movement for Peace and Security yaraye abujijwe gutanga ikiganiro mu nteko ya UN kubera ko u Burusiya bwabitambamiye. Uyu Murundikazi ngo yari bugeze ijambo ku bayobozi bari bateraniye mu nteko ya UN ryari bugaruke ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu […]Irambuye
Tags : Nkurunziza
Perezida Pierre Nkurunziza yaraye asabye Abarundi bose kunga ubumwe, abahunze igihugu bagatahuka bagafatanya na bagenzi babo kubaka u Burundi bwunze ubumwe kandi bukomeye. Pierre Nkurunziza yavuze ibi mu ijambo yagejeje ku baturage be kuri yu wa kabiri ryanyuze kuri Televiziyo y’igihugu. Nkurunziza yavuze ko ibikorwa byo gusana igihugu, gukunda igihugu, kugaruka ku ndangagaciro z’Abarundi no […]Irambuye
UPDATE: Imibare y’abaguye mu ntambara yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishije, yageze ku bantu 87 muri rusange. Ku cyumweru ubuyobozi bw’ingabo z’U Burundi byatangaje ko abantu 79 ku ruhande rw’abadashyigikiye Leta bagabye igitero bishwe, abasirikare umunani b’igihugu na bo bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, Col Gaspard Baratuza, ku wa gatandatu yavuze […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida Thomas Boni Yayi wa Benin yari kwerekeza mu Burundi. Uru ruzinduko rwe yari yarusabwe na Perezidante wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, kugira ngo agire icyo yafasha mu bibazo biri mu Burundi kuko ngo avuga igifaransa kandi asanzwe ahuriye na Perezida Nkurunziza ku kuba bombi ari abavugabutumwa. Radio […]Irambuye
*Abasenateri 26 bari mu nteko rusange bose batoye 100% uyu mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga, *Ingingo zikomeye, iya 101 n’iya 172 imwe ivuga ku mubare wa manda za Perezida indi ivuga ku nzibacyuho y’imyaka 7 izemererwa umukuru w’igihugu nyuma ya 2017 ntizakozweho, *Itegeko nshinga rizaba rifite ingingo 177. *Akazi karacyahari mbere y’uko umushinga ugezwa ku […]Irambuye
Amakuru yari yiriwe acicikana ko uyu muhungu wa Claver Mbonimpa, umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), yatawe muri yombi na Polisi y’i Burundi mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatanu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, umurambo wa Welly Nzitonda, watoraguwe mu gace ka Mutakura, mu majyaruguru ya Bujumbura, ahazwi nko […]Irambuye
Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye
Abayobozi bakuru n’abaturage b’u Burundi ndetse n’impande zombi zishyamiranye kuri uyu wa kabiri bashyize hamwe umutima bibuka Umuganwa (Igikomangoma) Louis Rwagasore waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu akaza kwicwa arashwe, n’uyu munsi urupfu rwe ruracyagibwaho impaka. Umuganwa Louis Rwagasore nk’uko Abarundi bamwita, yibutswe ku nshuro ya 54, ibirori byabereye kuri Kiliziya nini yitwa Cathedrale Régina Mundi mu […]Irambuye
Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abatavuga rumwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza, Leonard Nyangoma yatangarije yatangaje ko ubutegetsi bwarushije intege abigaragambyaga, asaba ko amahanga yafatira Nkurunziza ibihano bikaze kugira ngo yemere ibiganiro. Léonard Nyangoma kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama ayobora Ihuriro y’amashyaka atavuga rumwe na Leta, rivuga ko riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha […]Irambuye
Mu gihe igihugu cy’U Burundi ibyaho bikomeje kuba amayobera ku ho byerekeza, bamwe mu baturage b’i Bujumbura batangiye kujya biyemerera ko batunze intwaro zo kurwanya Leta, ndetse bazibona ku giciro cyo hasi kandi ngo barimo kwitegura intambara. Umuturage wiswe E, bitewe n’umutekano we, yaganiriye n’Ikinyamakuru IBTimes, akibwira ko atuye muri Nyakabiga agace kamwe ka Bujumbura, yavuze ko […]Irambuye