Digiqole ad

Burundi: Gerenade bayigura Frw 4000, Kalashnikov ntirenza Frw 70 000

 Burundi: Gerenade bayigura Frw 4000, Kalashnikov ntirenza Frw 70 000

Imyigaragambyo yatangiye bakoresha amabuye ubu imbunda na gerenade bazibona byoroshye ku mafaranga make cyangwa ku buntu (Internet)

Mu gihe igihugu cy’U Burundi ibyaho bikomeje kuba amayobera ku ho byerekeza, bamwe mu baturage b’i Bujumbura batangiye kujya biyemerera ko batunze intwaro zo kurwanya Leta, ndetse bazibona ku giciro cyo hasi kandi ngo barimo kwitegura intambara.

Imyigaragambyo yatangiye bakoresha amabuye ubu imbunda na gerenade bazibona byoroshye ku mafaranga make cyangwa ku buntu (Internet)
Imyigaragambyo yatangiye bakoresha amabuye ubu imbunda na gerenade bazibona byoroshye ku mafaranga make cyangwa ku buntu (Internet)

Umuturage wiswe E, bitewe n’umutekano we, yaganiriye n’Ikinyamakuru IBTimes, akibwira ko atuye muri Nyakabiga agace kamwe ka Bujumbura, yavuze ko igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bakigura amafaranga y’Amarundi 10,000 (Ni amafaranga ari munsi y’ibihumbi bitanu yo mu Rwanda), imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov ngo yo bayigura hagati y’amafaranga y’Amarundi ibihumbi 100 cyangwa  150 Rwf.

Izi ntwaro adatinya kuvuga ko zizabafasha guhirika Leta ya Pierre Nkurunziza ngo bazigura n’abapolisi ndetse n’abasirikare na bo bamaze kubona ko ubutegetsi bwabo batabushyigikira.

Uyu muturage yagize ati: “Mfite intwaro zo kundinda abapolisi n’imbonerakure.  Dukoresha gerenade n’imbunda. Biroroshye cyane kubona intwaro n’aho wazigurira. Dufite abapolisi ndetse n’abasirikare bashobora kuduha intwaro. Kubera ko abapolisi n’abasirikare baba bakeneye abo baziha na bo bakabaha amafaranga, usanga kuzigura bitaba bigoye.”

Yavuze ko kuri we abona abapolisi baba bafite intwaro nyinshi babuze icyo bazikoresha ndetse ngo n’imbonerakure zijya zitanga intwaro ku baturage bakaziha amafaranga.

Yakomeje asobanurira IB Times uko ibiciro by’intwaro biba byifashe mu mujyi wa Bujumbura, ari na yo ntandaro yo kuba abaturage benshi baramaze kwibikaho intwaro.

Uyu muturage yanavuze ko hari ubwo abasirikare n’abapolisi batanga intwaro ku buntu.

Yavuze ko kubera intwaro  n’amabariyeri biri muri ako gace ka Nyakabiga, ngo bituma abapolisi batakibasha kuhakandagiza ikirenge cyane nijoro.

Ati: “Kubera amagerenade akunze guterwa n’abaturage, bitera ubwoba abapolisi nta wahakandagiza ikirenge mu ijoro.”

Avuga ko iyo ari ku manywa abapolisi baje gukora umukwabo wo gusaka intwaro, abaturage baba bazihishe.

Ati: “Abaturage bahisha intwaro zabo, kuko baba batinya ko babamenya bakabata muri yombi, bakanatotezwa.”

Uyu muturage wo muri Nyakabiga yatangarije IB Times ko  intwaro bagura ziri mu buryo bwo gutegura intambara izaba vuba kandi ngo barimo barayitegura neza.

Ati: “Intambara izaza ivuye muri buri ruhande rw’igihugu mu rwego rwo kurengera abaturage. Hari abenegihugu benshi bahunze, kandi barimo baritegura kugaruka gukuraho Perezida. Mu ntara zose barahari kandi bariteguye.”

Kuva tariki ya 26 Mata 2015,  abantu bagera ku 100 nibura bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu,  naho ababarirwa mu 179,000 bahunze igihugu bajya mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Gusa amatora yarabaye ndetse Perezida Nkurunziza nk’umukandida w’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi arayatsinda ku majwi 69%.

Ibi umuturage yabitangaje nyuma y’uko kuri iki cyumweru Gen. Adolphe Nshimiyirimana, umwe mu nkoramutina za Perezida Nkurunziza yiciwe mu Kamenge, urupfu rwe rugakurikirwa no kuraswa n’abantu bataramenyekana k’uhagarariye umuryango urengera uburenganzira bwa muntu, Pierre Claver Mbonimpa ryabaye bukeye kuwa mbere.

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Iyi foto yuyu musore mwashyizeho biragaragara ko mwayikozeho na mudasobwa.Izo grenade nizo mbunda buriya zigurishwa nabasoda b’ubu Burundi se? cyangwa nimbinerakure?

  • Montage ngo dutahe! Uwo musore biragaragara ko ntaho ahuriye n’abamuhagaze inyuma. N’amaso mwakabije gukora manini muyagira umweru cyane. Mwisubireho.

    • Iyi foto ntikozweho. ni camera iri professional iba ishobora gukora ibyo bita gushyira out of focus objects udashaka ko ari zo zigaragara. nk’iyo uri gufotora umuntu inyuma ye hari ifoto ya Prezida kandi ukabona iribukatwemo kabiri kandi bitemewe mu mwuga, ushyira ifoto out of focus kugira ngo itagaragara ko ari Prezida wakaswemo kabiri. n’iyi foto ni ko ikoze.

  • Nkurunziza asaneza cyane, namuha icyatwaye abagabo roho. Azagume ayobora ubrundi!

    • @jeanette, mwana wa mama ndumva ko umukunda kandi nibyo ibyo uvuga ni mwiza kwi foto, ariko icyo abuze ubu nibaza ko atari icyo uvuze; ni amahoro mu mutima no mugihugu kandi byose bitangwa na Kristu wenyene. Ahubwo nawe iyaba warumuzi, ufite ibindi byinshi watanga bidatwara roho,ahubwo bitzana ubuzima kandi ubuzima bwuzuye. Bisome muriYohani igice cya cumi-cumi.

  • Ikikinyamakuru kirahengama cane, ariko sivyiza gukokeza intamabara. As advise, nimuze mugira urukundo kuko ntaciza cintambara.

  • Icyatwatwaye abagabo roho aragitunze nu rugo wowe genda ujye kugicuruza ku muhanda

    • Muhahanda barakenye, wendawe yama gift ya pradon or pajero. Ndamukunda cyane, nagusa vyacyamo

  • Mbabazwa ninzirakarengane (innocent people) zipfa zizira indandende zaba politicians!

  • Peter Nkurunziza Oyeeeeeeee !!!!!!! Uruwa Mbere.

  • Mutwire na Ruyenzi: Iphoto mwibandaho sicyo cya ngombwa, igiteye ubwoba ni ibiri kuba mu Burundi n’ibibi bibiruta bishobora kuhaba.

    Naho Emelyne, iki kinyamakuru nticyahimbye ibyo kivuga ahubwo cyavuze aho cyakuye iyi nkuru kandi kuvuga ibiba si ugukokeza intambara. Kuba umuntu nka Adolphe araswa ku manywa/ ku murango wumva kuvuga ko hari grenades n’ imbunda mu banyagihugu ari ugukabya gute ???

    • Ubabwije ukuri Patrick abantu barabwirwa ibintu bibera mu baturanyi bacu b’abarundi, bakazana ubwana bwa montage n’andi mateshwa atababaje kweli!! naho uwo uvuga ko ibi bitari bikwiriye kuvugwa, ahubwo amenye ko baba bagize neza kubivuga hakiri kare kuko bituma abantu bari maso baba bihungira kugira ngo bategerereze hirya bamenye aho uyu mwuka werekera, naho kuvuga ko nyir’urugo yapfuye ubivuze siwe uba yamwishe.

      • Iyi foto ntikozweho. ni camera iri professional iba ishobora gukora ibyo bita gushyira out of focus objects udashaka ko ari zo zigaragara. nk’iyo uri gufotora umuntu inyuma ye hari ifoto ya Prezida kandi ukabona iribukatwemo kabiri kandi bitemewe mu mwuga, ushyira ifoto out of focus kugira ngo itagaragara ko ari Prezida wakaswemo kabiri. n’iyi foto ni ko ikoze.

  • @emelyine ubwo urumva ikinyamakuru cyabogamiye he? ku baturage bavuze ko batunze intwaro ,baziguze n’ingabo n’abapolisi Nkurunziza akaba yabimenye!!?? cya cyabogamiye kuri Nkurunziza yamenye ko abrurage batunze intwaro bakanazerekana?? kubogama uzi icyo bivuga??

  • Tuzobamesa!

  • Intwaro zagiye zifatirwa kuri za moto Ku hafi y umupaka w u Rwanda ntimuzizi? Mwibaze aho zituruka?Nkora murimwe mu miryango mpuzamakungu itabara imbabare. Nkurunziza niyo yapfa yitwaye kigabo kuko abamushyigikiye nibo birirwabbicwa mu gihe ibitangazamakuru vyo mu Rwanda byakokezaga ngo hagiye kuba genocide mu Burundi. ESE ko Ndi umututsi batwishe vyaca vyungura Iki famille zacu? Uretse akarwi kabanyepolitiki kayobowe nabatari abarundi kaca kaza gutwara no gusahura itunga jyacu!!!?

    Abo muriko mishigikira bagumutse muzarabe ingene bit wars Ni nk interahamwe neza neza mugihe imbonerakure ata muntu numwe zirica. Uretse abishwe na police bayigwanya; mutangurire kuriyo photo y umu examplaire mwatanze; mumbarire ko uwo ari mu myiyerekano cane muri terorisme.

    BARUNDI NAMWE BANYARWANDA B UMUTIMA W UBUMUNTU N UKURI. Twanke ibibi tuvyamagane kuko turi abavukanyi naho uyu munyamakuru azatohoze neza ave mu kwamamaza ikinyoma amenye n amazina yabo avuga kuko uwarashwe Ni Pierre Claver mbonimpa si ndayicariye bigaragara ko iyi propagande ari faux cane.

    UM– USEKE ntimunyongere comment please. Ahubwo bibafashe gukosora kuko dukunda inkuru zanyu ubundi zarangwagwa nubuhinga. Emelyne rero afise ukuri muzajye mu Burundi kuri terrain mutohoze mureke kuvuga ivyo mumvise Muri media kuko inyinshi zikoreshwa nabashaka kwifatira ubutegetsi mu burundi bakisahurira. Murakoze.

    • Uvuze ukuri. Ntibazi ko abenshi bamaze guhumuka. Aba banyamakuru b’Umuseke bazajye i Burundi bitegereze neza barya bambaye imyenda y’imbonerakure n’abafite izo grenade, bazatubwire abo aribo. Nsaba Imana ngo abarundi ntibazagwe mu mutego abanyarwanda baguyemo mu myaka 90-94. TWESE TUGIRE AMAHORO. Ndabasabye ntimunyongere igitekerezo.

  • Ndavye inkuru yakosoyemo izina ashiraho mbonimpa. Ivyo bindi sivyo kabisa mureke gukokeza kuko ataco bizabungura. Ese havuyeko uriho hakaza umubi kumurusha KWA kadafi Muri Libya baramwifuza batakimubonye kandi muzambarire ibihugu abo banyamerika bagiye gushirayo democracy yabo ko bitahindutse akavuyo gusa na insecurity. IRAK AFGHANISTAN. LIBIYA CENTRE AFRIKA. DRC. MALI. SIRIYA. YEMEN. nivyinshi. Courage

  • Imyitozo y’insoresore i Bugesera igamije iki? Mwa bantu mwe, intambara irasenya ntiyubaka.

  • @Mushumba: Ahubwo ubanza uri Imbonerakure! Naho kuzivuga neza byo… n’ Interahamwe hari abavuga ko zirengana! Ahubwo dore inama: mureke kwica abantu kuko ntawe bigwa amahoro.

  • Niko Mworozi, tubwire: Iyo mwitozo ikorerwa hehe( reka nkorohereze: Akarere, Umurenge n’Akagari). Itangwa na nde ? Ihabwa insoresore zihe, hagendewe kuki ? Iba/ yabaye ryari? Cyane cyane ariko: Icyemeza ko ibyo uvuga ari ukuri ni iki ? Ngaho nsubiza ikiganiro turagikomeza nyuma y’ibisubizo byawe!

  • mbe we nibiki ko utangaza amahera meshi gose reka bigura makeyi gose

  • ese nibaza ko President NKURUNZIZA nawe ntamahoro afite muriwe doreko ari numurokore, none se igihugu kica kuriya , ugitegeka akagira amahoro?Oya nkumuntu ndibaza ko nawe yabze uko abigenza, ariko nashake ibisubizo kuko harameneka amaraso yabenegihugu menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish