Digiqole ad

Burundi: Welly Nzitonda umwana wa Claver Mbonimpa yiciwe i Bujumbura

 Burundi: Welly Nzitonda umwana wa Claver Mbonimpa yiciwe i Bujumbura

Amakuru yari yiriwe acicikana ko uyu muhungu wa Claver Mbonimpa, umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), yatawe muri yombi na Polisi y’i Burundi mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatanu.

Welly Nzitonda wishwe n'abo bivugwa ko bari bambaye imyambaro ya Polisi
Welly Nzitonda wishwe n’abo bivugwa ko bari bambaye imyambaro ya Polisi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, umurambo wa Welly Nzitonda, watoraguwe mu gace ka Mutakura, mu majyaruguru ya Bujumbura, ahazwi nko ku ibarabara rya 12.

Urupfu rwe rukurikiye urwa muramu we, Pascal Nshimirimana, wishwe tariki ya 9 Ukwakira 2015.

Claver Mbonimpa warashwe ku itama n’abashakaga kumuhitana tariki 3 Kanama 2015, yari yatangarije Radio y’Abafaransa (RFI) ko umuhungu we yafashwe na Polisi ndetse ko afite impingenge ku buzima bwe.

Uyu munsi, i Bujumbura hatoraguwe n’indi mirambo ine bose bishwe n’abantu batazwi, amakuru akavuga ko no ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu humvikanye urusaku rw’imbunda by’umwihariko mu gace ka Mutakura karimo benshi batashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Mbonimpa yajyanywe kuvurizwa mu gihugu cy’U Bubiligi, ndetse aherutse gutangaza ko atazacibwa intege n’ibyabaye byo kugerageza kumuhitana, kandi ko yiteguye gusubira mu gihugu cye nakira.

Mu Burundi hari ubwoba bwinshi, nyuma y’aho Perezida Nkurunziza mu minsi ishize yatanze igihe ntarengwa ku bafite intwaro ngo bazitange, bitaba ibyo Polisi igakoresha imbaraga zose ifite mu kuzibambura, nyirantarengwa ni ejo ku wa gatandatu tariki 7 Ugushyingo.

Ikindi giteye ubwoba ni ijambo “Gukora” (Kwica) riherutse gukoreshwa n’umwe mu bayobozi b’iki gihugu asaba abafite intwaro kuzitanga, bitaba ibyo “igihe cyo kurira kikarangira.”

Iri jambo ryateye ubwoba benshi, ndetse Amerika n’ibindi bihugu byatangaje ko bifite impungenge ku bibera mu gihugu cy’U Burundi. Ku wa mbere w’icyumweru kigiye kuza, U Bufaransa bwasabye ko hazaba inama ya UN yiga ku bibera i Burundi.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Imana itabare abarundi. Mbonimpa baramuziza ko yanze gukorana na cnared.

  • Ubu se kweli Nkurunziza cga Nkurumbi, nk’uyu mwana w’umusore amujijije ibyo bapfa na se, kuki atareka ngo bahangane abagabo ku bagabo ariko ntazane urwango mu bana buwo batavuga rumwe. Nkurunziza, ibi bintu urimo gukora wica abantu boshya uwica imibu nawe nta gihe ufite kur’iy’Isi. Kdi ubu bwicanyi burakugaragaza ko urimo igikenya. Reka dutegereze gato.

    • si Nkurunziza nk’uko ubitekereza.

  • Imana imwakire mubayo,….ariko se buriya yaba ari Nkurunziza wamwishe?cg n,uwo rwahamye uhamiriza wenyine,!?gusa akarengane kari kur, iyi isi kararenze,Satan yarahagurutse n,ingaboze,ntakindi rero twakora uretse gusenga….

  • Nkurunziza ntanyungu afite murupfu rwuriya muhungu. Leta nibwira abo baturage bose bo mwizo quartier bimuke, cg bazazisenye burundu. USA ivuga ibyo ko yo yagiye gusenya Irak ntanimbunda zihari ? None Buja ireke abantu bagumye bapfe??

  • Njye ndabona ari problem ya ethnicity kuko majority of those protesting na barundi tutsi… munjye muvungisha ukuri.

  • kokose umuntu azajya agirana ikibazo nundi maze byishyuzwe abanauyu muhungu azize iki?

  • Nta muntu ugomba kwitiranya ikibazo cy’uburundi namoko ni abagundiriye ubutegetsi kd babikora giswa none ka serum baragafunze bakwiriye imishwaro barimo kwica inzirakarengane.

    Ndatabariza abarundi kuko bamerewe nabi n’ubutegetsi illegitime.

    UN security council, mutegereje iki ngo mufate imyanzuro ihamye.

Comments are closed.

en_USEnglish