Digiqole ad

Uburusiya bwanze ko Umurundikazi avugira ijambo mu Nteko ya UN

 Uburusiya bwanze ko Umurundikazi avugira ijambo mu Nteko ya UN

Carine Kaneza Umurundikazi ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore

Kaneza Carine usanzwe akora mu ihuriro ryita ku burenganzira bw’abagore ryitwa  Women and Girls Movement for Peace and Security yaraye abujijwe gutanga ikiganiro mu nteko ya UN kubera ko u Burusiya bwabitambamiye.

Carine Kaneza Umurundikazi ufatwa nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore

Uyu Murundikazi ngo yari bugeze ijambo ku bayobozi bari bateraniye mu nteko ya UN ryari bugaruke ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burundi n’ingaruka byagize ku bagore muri rusange.

France 24 ivuga ko abahagarariye u Burusiya banze kwemera ko Carine Kaneza atanga ikiganiro bityo kirahagarikwa.

Raporo yagejejwe ku Munyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres ivuga ko amahoro ataragaruka mu Burundi kandi ngo abaturage bamwe baracyafite ubwoba n’umutekano muke.

Mbere y’uko Guterres ayobora UN yari yaraburiye Perezida Pierre Nkurunziza ko atagomba kuzongera kwiyamamariza indi manda kuko ngo byari gutuma igihugu gisubira mu icuraburindi.

Kaneza yavuze ko raporo iherutse gushyikirizwa Guterres ivuga ko hari Genocide ishobora kuba mu Burundi ngo ibirimo ari ukuri, ahubwo ngo UN itabare.

Muri iriya raporo ngo harimo ingero zirenga 200 z’abantu baburiwe irengero guhera mu Ukwakira 2016 kandi ngo guhera muri Mata 2015 abantu bagera kuri 593 na bo baburiwe irengero.

Ambasaderi w’u Burundi muri UN, Albert Shingiro asubiza ku byanditswe muri raporo yavuze ko ari amafuti kandi ko kuba Guterres yabihaye agaciro bitari bikwiriye. Ngo ni ugutiza umurindi abatesha agaciro igihugu cye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu u Burusiya bwatambamiye ijambo rya Carine Kaneza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ibi iyo Uburusiya bubikora kuva kera ibyabaye muri karere ntibyari kuba!

  • Ahaaa ntibitangaje,none se ntimuzi ko kuva aho union europeènne ifatiye ibihano leta ya nkurunziza ko yaciye acudikana n’abarusiya,ubu Peter ninshuti y’abarusiya n’abashinwa,niyo mpamvu sinon ntibamubuza kuvuga.

  • ARIKO ABANTU BAKUNDA BYACITSE MUCYUMWERU GISHIZE KO NARI I BUJUMBURA NKABONA RWOSE HARI UMUTEKANO ICYOGIHE NAHAMAZE ICYUMWERU NTANUWIGEZE AMBAZA IBYANGOMBWA NABITANZE KU MUPAKA GUSA IYO GENOCIDE BAHORA BARIRIMBA ABAYIVUGA BUMVA NO KUYIVUGA BITABATERA ISONI KOKO ? BAKEMEYE BAKAYOBOKA BAGATEGEREZA IKINDI GIHE ! UBUNDI UBWO YARAGIYE KUVUGA IKI ?

    • Uri igi cucu gusa !

      • nawe ciza Lillianne uri ikindi gicucu , u Burundi buratekanye , ko batavuga Congo muri Kivu aho M23 igiye kumara impunzi z,abahutu ifatanije nimpunyu zabahunde nabanandi. Avuze ukuri ni nde uherutse kurasa abarobyi batatu babarundi muri kiyaga cya Rweru ? ni Peter ? kuri duwane mu gihe cyashize ninde warashe abazunguzayi babarundi bari bijyaniye udutebo twibishyimbo mu isoko ryu Rwanda ? nawe ni peter? ahubwo abo abe aribo bababazwa umutekano muke mu karere naho Peter bamurekere amahoro ye .Ubundi uriya yari agiye kurogotwa iki muri ONU ? REKA UBURUSIYA bumuburizemo

      • Gutukana ni byo muzi gusa ariko nta gitangaje kirimo kuko muri aba so rusuferi: umubeshyi, umurozo, umwicanyi kuva kera!

  • Wowe wiyise b.jean Baptists, nimba wagiye i Bujumbura ukagaruka amahoro umenye ko ari benshi babuze ayo mahirwe kandi amazina yabo arazwi nka late Bihozagara n’abandi.Ubu abo mu miryango babuze amagana y’abantu bumvise ibyo urimwo utateta agahinda kabica.Nimba wowe ntaco wabaye ceceka hari benshi bishwe nizo nyamaswa ushigikira wanansanga uri mu za nterahamwe ziri i Burundi zigisha abarundi ubunyamaswa bakoze 1994 mu Rwanda.

    • @Jogo, ibyo JBaptiste avuga ndemeranywa nawe none se ejobundi Charly na Nina bavuye i Kigali bajya gutanga concert mu gihugu kiri gukorerwamo jenoside koko? Tujye dushyira mu gaciro, ese iyo jenoside irakorwa nande irakorerwa nde? Ejobundi abantu bari bahitanye W.Nyamitwe bari kuruhe ruhande murabo bakora jenoside?

    • Urusaku ruke iyo umwami yimwe arayobokwa niba mushaka kwigira abanyembaraga mugasuzugura ubuyobozi ntabwo bakwicara NGO babarebere,icyo nkirunziza akora nukwirwanaho kandi namuyobozi kiri ino so utabikora!!! Mutuze rero namwanga muzajyende.

  • Ubundi se iyo ndondongozi yari igiye kuvuga ibiki uretse ibinyoma gusa !? Ni nde uyobewe ko hari umugambi wo gusenya u Burundi bakabugira nk’uko bagize u Rwanda muri 94?! Nta mitego mitindi tuzongera kugwamo. Uburusiya burakoze cyane.

  • IYI NDONDOGOZI Y’UMUGORE BAKOZE BAYIMA IJAMBO IBYOBIGAMBO BYUZUYE IBINYOMA GUSA NIBYO YARAGIYE KUBWIRA INTEKO YA UN KOKO BAREKEYAHO KOBABATAHUYE BURYA SIBUNO. NAHO KWITWAZA IJAMBO GUTEGURA GENOCIDE ICYO KINYOMA NTABWO KIZAFATA NKURUNZIZA NDABARAHIYE . NAGARUKE ASANGE ABANDI IMAHAMA NIMUMARA GUSOBANUKIRWA MUZOSUBIRA I BURUNDI KUKO IKINYOMA CYABAKUYE IBURUNDI NTIMURAGISOBANUKIRWA NEZA.

  • @nyiramateke…nabandi muhuje ubitekerezo…ntimukirengagize ukuri.

    Genocide itangira buhoro buhoro…kandi ibiyibanziriza birazwi…inzangano…amacakubiri…kubiba urwango mubaturage…kumena amaraso yinzirakarengane..nibyinshi.
    Mbwira icyo utabona iburundi ubu.
    Tekereza abayobozi bamaze gupfira iburundi uko bangana. Urabaza ngo ubikora ari kuruhe ruhande??? Abo leta ya nkurunziza yica kandi ikwiye kubarinda nabo barayirwanya nyine.
    Kandi kuyobora abantu kungufu batagutoye bibyara amakimbirane.

    • Ngo: kuyobora abantu kungufu batagutoye bibyara amakimbirane? Aha, haryamuri afurika yibiyaga bigari abayobozi babo bajyaho gute niba usobanukiwe cyane? Noneho amakimbirane ntari mu Burundi gusa rero.

  • mpamvu u Burusiya bwitambitse:

    Reka duhere kuri manda ya 2 ya Obama , muribuka neza ko Obama atajyaga imbizi n’uburusiya ibi byatumye uburusiya bushaka gufasha (gutera inkunga) bimwe mu bihugu (n’u Burundi burimo) cyane ngo byiyomore kuri USA cg se UE ,ukabona ko uburusiya bushaka ko inyungu zabyo ziba nyinshi cyane mu bihugu bihuriyemo na America cyane cyane, ibi byaje gukomeza Trump atowe kuko noneho inyungu za USA zitabangamira iz’u Burusiya, bituma uburundi bwumva ko buri mu mababa y’uburusiya nka ya mishw y ‘inkoko.

    Ingero ni nkaho Uburundi bwahagaritse gukorana n’amabanki yo mu Burayi na Amerika bugasirarana Bank yo burusiya gusa yitwa Gazprombank(wabisanga aha http://igihe.bi/uburundi-bwahagaritse-gukorana-n.html .Muibuka ), kandi ko muri UN habaye ibisa nk imikno ubwo bashakaga kohereza ingabo mu Burundi muri 2015 (http://www.veritasinfo.fr/2015/11/onu-uburusiya-burashinja-igihugu-cy-ubufaransa-gushaka-guhirika-leta-y-u-burundi.html ). Muribuka neza ko Trump akimara gutsinda ariho President w u Burundi yatangiye kuvuga amagambo akarishye nko kuba yaravugaga ko u Rwanda bugomba gusaba imbabazi u Burundi , no gukura ingabo zabwo muri butumwa ngo kubungabunga amahoro. Kuki atabivuze ku bwa Obama? Uburusiya nta mwanya bwari bufite uhagije wo gushyira ingufu I Burundi kuko bwashakaga gutera USA, murabizi neza ko u burusiya bwari bwubatse indake, .. Kuba Nkurunziza yarabivuze ku bwa Trump nta gitangaza kirimo ni uko Trump atazitambika Putin ahantu ub ursiya bwafatishije ijambo.

    Kuba Kaneza Carine yabujijwe gutanga ikiganiro nta gitangaza kirimo ni kunyungu z’u Burundi kuko u Burusiya bwanze ko ukuri ku biri kubera mu Burundi bigaragara cyane ko uyu Carine yemeza ko ubwicanyi bukomeje gukorwa mu Burundi, byumvikane ko u Burundi bwatakambiye u Burusiya ngo kiriya kiganiro cye gutambuka muri UN kuko byakongerera imbaraga z’ibihano byaza nyuma y abumvise kiriya kiganiro. Muzumve ko reactions u Burundi buzagira.

    Abakurikiranira hafi rero barasanga kandi nta kindi kigamijwe ni uko mu Burundi hari i buye ry’ agaciro ryavumbuwe ritaboneka ahandi muri Afrique ryifashishwa mu gucura ibitwaro bya kirimbuzi, u Burusiya bugashaka kuzafata uwo musaruro wose nta kindi gihugu cyijemo.

    Murakoze

  • Impamvu u Burusiya bwitambitse Partie 2:
    Abumva ku rurrimi rw igifransa mwasoma uko uriya mukino w amabuye y agaciro hano n’impamvu u Burundi bwanze ziriya ngabo:

    http://burundi-agnews.org/sports-and-games/burundi-geopolitique-la-cause-premiere-des-problemes-du-president-nkurunziza/

    Murakoze

  • Mugihe genocide yakorewe abatutsi yatangiye gukorwa mu Rwanda ,icyo gihe u Rwanda rwarasurwaga utubari na ma hotel byabonaga aba clients baturutse mbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu ariko ntabwo byabujije abatutsi bari kiri list kwicwa nizo nyamaswa .wowe wiyise kinyamateka, nonese kuba charly na Nina bagiye I Bujumbura byabujije uwitwa lydie nibogora wakoraga kuri regideso kwicwa bunyamaswa !!!! Nimba abo bahanzi batigeze bicwa niyo mpamvu uvuga ko abandi batigeze bicwa!!!!? Igihe genocide hakorewe abatutsi yabaga abantu bameze nkamwa barabihakanaga kugeze n’ubu ari benshi mu nterahamwe bakibihakana kandi bakumva bagifite inyota yo kugaruka mu Rwanda bokongera bakica niyo mpamvu ubu babonye ikiraka i Burundi cyo gutoza abarundi ubunyamaswa bwo kwica .Uwo mudamu Kaneza Carine mureke kumwamagana kuko ifite ibimenyetso ko hari genocide irimwo irakorwa I Burundi kandi Onu ibikirikirane naho abo banditse ubutumwa hano mumwamagana mumenye I Burundi ntabwo bizaba nko mu Rwanda yishwe abatutsi bagana kuriya .

    • Ukuri kwibyabaye mu rwanda turakuzi kwose yewe nababashyigikiye kandi babigizemo uruhare nabo barabizi. Gusa umusi Imana yabatamaje muzakorwa nisoni! Wait and see!

  • URAKOZE MUBYUKURI KUNYITA IGICUCU NAWE SIWOWE ! IYO UMUNTU AVUZE UKURI HARI ABO KURYA UGIRANGO ABAYOBOZI BU BURUNDI BAYOBEWE UBUBI BWIYO GENOCIDE NI NGARUKA ZAYO ? WASANGA UVUGAGUTYA UTARI NI BURUNDI ? CYANGWA HAFI YABWO NIBURA ? WIBEREYE IYO ZA BURAYI ! AHUBWO FASHA IMPUNZI ZIRI HANZE ZITAHE ZIJYE KWITEZA IMBERE ZITEZI MBERE NU BURUNDI

  • Simpamya ko uBurundi aribwo bufite umutekano mucye muri aka karere,ahubwo sinarinzi ko abanyabwenge nka PETER NKURUNZIZa babaho ku isi,arabura amezi abiri ngo imyaka ibiri yuzure yongeye gutorerwa kuyobora u Burundi,murarwana intambara y’amagambo we agakora akazi ke!!!!!!!

  • Uyu mugore ni nka ba banyarwanda birirwa basebya igihugu cyacu bajye babima amatwi baba bagira nog bibonere ubuhunzi maze bary badakora!

  • Mwese muceceke kuki ntanumwe utagaragaza aho abogamiye ubu mwese mushyigikiye ibibera mu BURUNDI. ari NKURUNZIZA yibagiwe ko ubutegetsi bwose bukomoka kumana ari abamurwanya nabo birengagiza uburenganzira bwakiremwa muntu uretse ko mukinyarwanda bavuga ngo zitukwamo nkuru nonese abamurwanya nibo bafite inshingano zo kurinda abaturage ndavuga abene gihugu? ni NKURUNZIZA Ukiyobora abandi rero murapfa ubusa mureke abibazwe niba anabibazwa murajya mubyamoko gusa abahutu b’iKONGO MUBAZANYE Iburundi mute

Comments are closed.

en_USEnglish