Digiqole ad

Burundi: Abasaga 87 barimo abasirikare 8 biciwe mu mirwano yo ku wa gatanu

 Burundi: Abasaga 87 barimo abasirikare 8 biciwe mu mirwano yo ku wa gatanu

Abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero (photo:internet).

UPDATE: Imibare y’abaguye mu ntambara yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishije, yageze ku bantu 87 muri rusange.

Ku cyumweru ubuyobozi bw’ingabo z’U Burundi byatangaje ko abantu 79 ku ruhande rw’abadashyigikiye Leta bagabye igitero bishwe, abasirikare umunani b’igihugu na bo bahasiga ubuzima.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, Col Gaspard Baratuza, ku wa gatandatu yavuze ko muri rusange abantu bapyuye mu mvuru zatangiye ku wa gatanu tariki 11 Ukuboza ari 87.

Yagize ati “Inyeshyemba 79 [Abadashyigikiye Leta y’U Burundi] n’abasirikare 8 bapfuye. Abapolisi 21 bakomeretse, imfungwa 45 zafashwe n’inzego z’umutekano.”

Baratuza yongeyeho ko imirwano yabaye nyuma y’ibitero bitatu bitandukanye bya Gerenade ku hantu hakambitse ingabo z’U Burundi ku wa gatanu i Bujumbura, byasize inyeshyamba 12 zishwe, bigakomerekeramo n’abasirikare 5 ku ruhande rwa Leta.

Umuryango wita kuburenganzira bwa muntu, Human Right Watch wasabye ko haba iperereza ryimbitse kandi ryigenga ku bwicanyi bwabaye ku wa gatanu tariki 11 Ukuboza.

Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada byasabye abaturage babyo kutajya mu butembere mu Burundi kandi n’abahagiye bakahava nyuma y’uko ibintu birushaho kumera nabi.

U Bubiligi bwasabye UN n’Africa yunze Ubumwe gutegura inama yihutirwa y’Akana ka UN gashinzwe Umutekano hagafatwa imyanzuro ku bibera mu Burundi.

Inkuru ya mbere:

*Urusaku rw’amasasu mu mujyi wa Bujumbura ngo rwamaze amasaha 12 rucyumvikana,

*Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe yavuze ko mu bagabye igitero 12 bishwe abandi 21 batabwa muri yombi, abasirikare ba Leta 5 ngo bakomeretse.

*Amakuru aravuga ko i Bujumbura imihanda yongeye kuba nyabagendwa,

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero bibiri icyarimwe mu bigo bya gisirikare i Ngagara mu Majyaruguru ya Bujumbura no mu kigo gitoza abasirikare “ISCAM” cyo ku Musaga, ibitero byombi ngo byahitanye abagera kuri 12, mu babigabye abandi 21 barafatwa.

Abasirikare b'u Burundi bagabweho igitero (photo:internet).
Abasirikare b’u Burundi bagabweho igitero (photo:internet).

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ byatangaje ko abagabye ibitera bari bitwaje intwaro ziremereye.

Abatuye hafi y’ibigo byabereyemo imirwano bavuze ko amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa kumi za mu gitondo 4h00 a.m.

Umwe mu basirikare b’u Burundi wari mu bagabweho ibitero yagize ati “Nyuma y’amasaha abiri turasana na bo twabashije kubica bose.”

Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza mu byerekeranye n’itangazamakuru ndetse n’itumanaho, Willy Nyamitwe abinyujije kuri Twitter yavuze ko abagabye ibitero ngo bitwa ba “Sindumuja”, bari bagamije kujijisha kugira ngo batorokeshe imfungwa zo muri gereza ya Mpimba.

Nyamitwe yahumurije abaturage ababwira ko nta gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyari cyagambiriwe kandi ko umugambi w’abagabye ibyo bitero waburijwemo, ndetse abasaba gusubira mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe.

Guhera muri Mata uyu mwaka ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora u Burundi bamwe ntibabyemere bikurikirwa n’imvururu n’imyigaragambyo, kiriya gihugu kiri mu bihe bigoye ndetse bamwe bemeza ko bishobora kuvamo intambara ikomeye.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ingabo zu Burundi turazizeye ziryamiye amajanja.

  • pole Barundi ! ariko ahaho mwagaragaje ko mushoboye! bravo kabiza

  • Yooo!! Sha niba koko mwarishe 79 mwe hagapfa 8 gusa, mwatangiye kwinyara mwisunzu kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish